ndabifuriza amahoro ava ku Mana DATA, no kumwana wayo Yesu Kristo incungu yabari mw'isi bose.
Nifuje gusangira namwe ijambo riri: 1abami :3:16-28..!
Undi mugore aravuga ati''OYA'' umuzima ni uwanjye,uwapfuye ni uwawe.
Uwa mbere ati''OYA''uwapfuye ni uwawe,umuzima ni uwanjye.
nuko umwami aravuga ati:................Ni muzane INKOTA'' umwami arategeka ati Ni mucemo kabiri uwo mwana maze buri mwe mumuhe igice n'undi ikindi.
Nuko umugore nyina w'umwana muzima, wari umufitiye IMBABAZI, Abwira umwami ati':' Nyagasani,umuzima mumwihere wimwica,nubwo bimeze bite.''
Ariko undi ati: ''AHUBWO BAMUCEMO KABIRI, MUBURE NAWE UMUBURE!.''
sinashatse kuvuga kubwenge bwa salomo ahubwo nashatse kugaruka ku mutima ukubwira ngo niba bitagenze uko shaka twese duhombe,tubimene,dupfe........
nubwo muri iki gihe Imana nk'izaba bagore zigwiriye, Yesu arifuza ko ushaka amahoro ayakurikira kuko Isi igeze habi, nuko niba uri umu kristo by'ukuri menya Ko uri NYINA W'UMWANA MUZIMA, URI NYINA W'IGIHUGU CYAWE,URI NYINA W'ABANTU BESHI.......uri NYINA W'ITORERO RY'IMANA....ikigaragaza ko ufite impuhwe si UKWIBA,KWICA,NO KURIMBURA Ahubwo nugutanga amahoro,gukiranuka,kwihangana,
twese twisuzume, ese koko ibyo uharanira ubiharanira ugamije ko biba byiza,bizima kurushaho? aha ndaganira nawe witwa umu kristo kuko nzi neza ko hari abakorera Satani ku mugaragaro badashaka ko icyiza kiramba abo nibo bahora bagira bati TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE''. uyu munsi wabiba amahoro, ituze,guca bugufi,gufasha abandi,gushyigikira abandi mu byiza byose.
Impamvu igutera ibyo ukora yose iba ishyigikiwe n'IMANA Cyangwa SATANI.
Tube maso kuko Umwanzi yahagurukiye kurwanya abantu mu buryo bwose kandi agambiriye ko beshi bazarimbuka.
abanyamwuka si abavuga indimi nyishi,si abahanura,si abigisha,......mw'izina rya Yesu gusa AHUBWO ni Abera IMBUTO Z'UMWUKA Kuko ntagiti cyiza cyakwera Imbuto mbi!.
abagalatiya 5:22
bwira bose uti Imana ntihinduka, naho umuntu yahinduka izaguma Ari Imana kandi ibyo buri mwe akora bizagaragarizwa bose kumugaragaro n'impamvu igutera gukora ibyo ukora izagaragarira Umwami uca Imanza zitabera.
Dusengane:
Isengesho: Mwami Yesu wowe umenya ibyo nibwira, unkuremo umutima w'ishyari,igomwa,n'ibindi bibi byose....maze nzakurebe ningera iwawe. ushoboze kwera Imbuto z'amahoro,urukundo, gufashanya,gushyigikirana,kwih
Ndabakunda!
No comments:
Post a Comment
God bless you for Reading, May you be blessed