Saturday 17 October 2015

BURI JORO RIZANA INZOZI KANDI IHEREZO RY'URUGENDO RUMWE N'ITANGIRA RY'URUNDI WICIKA INTEGE. Pastor M.Gaudin

Imbarga zitera umuntu gukora ndetse no kudacika intege murugendo nuko aba agifite ibyiringiro. ubushakashatsi bwakozwe n'abahanga berekanye ko iyo umuntu abuze ibyiringiro by'Ejo hazaza. ntamuntu rero mw'Isi utagira ijoro cyangwa ngo abure inzozi, yewe ntamuntu utagira urugendo. ariko ndashima Imana ko ariko Imana yaremye abantu.

burigihe umuntu wese akwiriye kwirinda kubona ikintu nk'itazashira! hariho abantu bakora amakosa yo gufata imyanzuro ihoraho kukibazo cy'Igihe gito( do not take a permanent decision to a temporally problem) abantu bamwe ntibaziko ubuzima bugizwe n'Uduce twishi dufatanye. bisa n'Umuhanda ugizwe n'aho biruka cyane ahandi bikagusaba kugenda buhoro atari uko wabinaniwe ahubwo kubera ko ubuzima ariko buba bugusaba! 

Ibanga riba muguhishurirwa ko Imana irema iherezo mw'Itangira, ubuzima bw'Umuntu bwatekerejweho neza mbere y'Uko umuntu aremwa. ijambo ry'Imana ritumbwira ko Iminsi yacu yanditswe mugitabo cyayo. ndashaka kukubwira ko ukwiye gutekereza cyane ko Imana ishobora kuguha imbyiza mugihe cyose.

Ushobora kuba wararose nabi ejo hashize ariko ndahska kukubwira ko hariho irindi joro, ndetse uyu munsi ushobora kuba urangije agahanda kamabuye nyamara ukaba utangiye umuhanda mwiza, buri herezo ry'Inzira ni itangira ry'Indi. niyo mpamvu udakwiye gucika intege igihe cyose ukiriho. kubaho n'Igishoro gikomeye Imana iba yashyizemo kugira ngo ibindi byose ushaka ubihabwe. sinzi ibyo Umaze iminsi usengera! ariko ndashaka kukubwira ko Imana yibuka isezerano ryayo ibihe n'Ibihe.

Yesaya yahanuye ko umwari azasama maze abantu bose bibaza ko bibaye uwo munsi, ariko byaje gufata igihe kinini cyane abantu bategereje!ariko ndashaka kukubwira ko ushobora kuba mubantu bafite amahirwe yo kunyuzwamo igitangaza! reka nkumbwire ko ubuzima urimo ataribwo herezo!

ndashaka ngo nkuganirize bimwe mubintu ukwiye gufataho urugero! bimwe mubyaranze ubuzima bwa Yesu hano kw'Isi kandi Imana ikabyemera kuko buri gihe iherezo ry'Urugendo rumwe byabaga ari itangira ry'Urundi.

Kuza mw'Isi: yesu yaje mw'Isi azi neza ibizamubaho, ndakubwira ukuri ko Imana yarebaga ibizaba byose, Yesu rero kugera kw'Isi byamwohereje munzira yo Kumusaraba!

Kubabwa kumusara: ibyo nubwo byari itangira ndetse n'iherezo byatangije urundi rugendo rwo Gupfa, ariko aho naho Imana yari itaramukuraho amaboko, kuko Imana ntikangwa n'Ubunini bw'Ikibazo cyawe kuko ubunini bw'ikibazo cyawe bushobora kuvamo n'ubunini bw'igitangaza.

Gupfa no guhambwa: ndashaka kukubwira ko Igihe byaba bigaragara nkaho ugiye gupfa ndetse no guhambwa nubwo biba bisa naho ari iherezo ariko nibaza ko ntamuntu wazuka atabanje gupfa. reka nkumbwire ko ibyo nabyo Imana ibireba kugeza igihe baguhmba, aho abantu bibwira ko utazagaruka ariko igihe cyawe cyo kugaruka kiba kigeze, ndashaka kukubwira ko igihe cyose urugendo rumwe rurangiye haba hatangiye urundi, sinzi ibintu urimo gucamo ariko ndashaka kukbwira ko uyu mugoroba Imana yaba ikugejeje ahantu abantu bari bukubone ugarutse! 

Kuzuka no guhabwa Ubwiza: igihe cyo guhabwa ubwiza n'Igihe abantu benshi baba bashaka kugera ariko ntibifuza guca muri iyi nzira ndende! nyamara Imana yo yemera ko tubicamo kugira ibyo iguha byose umenye ariyo mugenga wawe! ushobora kuba ubayeho nyamara ukumva hari icyo utakoze, ariko ndashaka kukubwira hari benshi bakora nk'Ibyo wifuzaga gukora babaye nabi, ndifuza kukubwira ngo urangamire Yesu.

urebye urugendo rwa muntu muri iyi usanga abantu bamwe bihutira gufata imyanzuro ihoraho mugihe bahuye n'Ikibazo cy'Umunsi umwe cyangwa ijoro rimwe. ndashaka kubwira ko urugendo rumwe ruzozwa n'Itangira ry'Urundi. sinzi ahantu ugeze rero ariko ndashaka kukubwira ko urwo rugendo atari iherezo, ahubwo byose bibaho kubera igihe runaka! Imana ntiyakwibagiwe ahubwo ifite buri kimwe kuburyo byose bizakuviramo ishimwe ryuzuye.

Ndabakunda!

2 comments:

  1. I was surfing net and fortunately came across this site and found very interesting stuff here. Its really fun to read. Digital Marketing Company In India

    ReplyDelete
  2. Thanks for your contribution in sharing such a useful information. Waiting for your further updates. Instagram Marketing Company In India

    ReplyDelete

God bless you for Reading, May you be blessed