Monday 19 October 2015

AMAHIRWE YO KUGIRWA UMWANA W'IMANA By Rev. Dr. Fidèle Masengo


AMAHIRWE YO KUGIRWA UMWANA W'IMANA

Abefeso 1:5 - Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw'ineza y'ubushake bwayo.
Kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2012 nagiriwe amahirwe yo gufasha ababyeyi benshi bava Canada, USA, mu Bihugu byo ku mugabane w'Iburayi ndetse n'abanyarwanda bifuzaga kubera abana ababyeyi batabyaye (Legal Adoption ).
N'ubwo nari nsanzwe nzi ibisabwa mu mategeko, gufasha iyo miryango nk'umu "Avocat" wabo byanshoboje kumva cyane ibisabwa, ikiguzi n'agaciro ku kugirwa umwana n'umubyeyi utarakubyaye.
Nifashije ubumenyi mfite n'iraribonye (personal experience ), nifuje gusangira namwe ibisobanuro n'agaciro ko Kugirwa abana b'Imana.
Mbere yo gukomeza iyi nyigisho, ndasaba umuntu wese usoma iyi message gufata umwanya akisomera Abagalatiya kuva ku gice 3:26 kugeza ku gice 4:7.
Kugirwa Umwana n'umubyeyi utarakubyaye (Adoption ) ni kimwe mu bikorwa by'indashyikirwa Imana yadukoreye. Bifitanye isano n'Ijambo "Gutsindishirizwa" Paholo akoresha mu nzandiko ze ninshi (Urugero: Abaroma 5:1).
Gutsindishirizwa s'ikintu umuntu yiha, s'ikintu umuntu ageraho kubwe ahubwo n'ikintu ahabwa n'undi ku buntu.
Ku byumva neza bisaba kwibuka ko twahagaze imbere y'Intebe y'Imanza y'Imana ari ntabyiringiro byo gutsinda.Twari abanyamahanga, twari abanyabyaha, twari abo gutsindwa n'urubanza, twari abo gupfa tuzize ibicumuro byacu,...

Yesu yaraje ahagarara imbere ya Se atanga ikiguzi. Ibi nibyo byaduhesheje gutsinda tubarwaho gukiranuka.
Umva ibyo Paholo avuga:
Abagalatiya 4:4 - Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n'umugore, kandi wavutse atwarwa n'amategeko ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b'Imana.

Paholo yandika runo rwandiko, Abagalatiya bari mu mategeko y'Abaroma. Abagalatiya yandikiye bumvaga neza ibisobanuro byo kugirwa abana (Adoption ). Mu mategeko y'Abaroma y'icyo gihe, kimwe no mu mategeko dufite mu Rwanda, adoption isobanura nibura ibintu 3 bikurikira:
1) Kwitwa izina ry'Umubyeyi wakugize umwana( Ubu twitiranwa n'Imana!);

2) Guhabwa ubwenegihugu bwe ( Turabenegihugu b"Ijuru...);
3) Kugira uburenganzira bwo kuzungura bungana n'ubw'umwana we yibyariye ( Turi Abaraganwa na Kristo)!
Usome cyane ibyo byanditswe ubitekerezeho!
Ng'uko kugirwa umwana w'Imana!

Rev. Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed