Thursday 22 October 2015

WIRINDE KUGAMA KUKO IMBERE GATO IMVURA NTIYAGUYE. Pst M.Gaudin

Ndabasuhuje mwese mw'Izina rya Yesu. Uyu munsi nize ikintu gikomeye mubuzima nshaka kubasangiza.
Nuriye moto mva murugo aho ntuye I gikondo maze ngeze rwandex imvura iba iraguye kandi nerekezaga kicukiro...umumotari arambwira ati twugame sinshaka gukomeza kunyagirwa maze ndamwemerera duhagarara kuri station...maze kurambirwa ndamubwira nti tugende nubwo hagwaga gake.igitangaje ukase Uganda Zion temple twasanze ntamvura nanke yahageze ubu nageze kicukiro kurusengero kugeza ubu ntiyaguye.
Isomo:
Naje gusanga hari igihe umuntu ahura nakabazo munzira kakamubuza gutekereza aho yaganaga.
Ikindi nuko nasanze ikibazo wahuye nacyo kera ushobora kwibeshya ko uzahura nacyo.
Ndashaka ngo nkubwire ko ahari ibyo ubona nk'imvura bidakwiye kugukerereza. Ushobora guhura n'amagambo uyumunsi ugasanga ufashe umwanzuro wejo kandi ejo ntamagambo azaba ahari...
Icyerecyezo dufite nicyiza ariko satani ashyiramo ibintu bidutega bikadukerereza!
Ntiwite kubigukerereza imbere niheza. Uyu munsi ushobora kuba usuzuguwe Nyamara wagera Imbere ukubahwa.
Reka nkubwire ko there is nothing permanent as change. Ibyo urimo byose ntukwiye gufata umwanzuro ushingiye aho uri....uko ubayeho..kuko imbere hawe niheza kandi huzuye umunezero n'amahoro.
Ntukwiye kumva wakugama ahubwo ukwiye gutumbira aho ugana kuko nugerayo uzumuka. Bene data Yuri murugendo rugana aheza nubwo aho turi uyumunsi bisa naho imvura yanze guhita dukwiye kwihangana tukegera imbere kuko imbere niheza.
Sinzi ibyo ucamo uyumunsi byagutera kumva wihebye ukumva wakwiyahura..wakwiba..wasambana ngo Shari nibwo byagenda neza! Reka nkubwire ngo Ihangane utegereze igitondo! Kandi ntucike intege zo gusenga.
Gusenga nugukomeza kugenda mumvura kandi wizeye ko imbere ntayihari...igihe nyacyo ubona gutabarwa!
Mwibaze nawe uciye ahantu imbwa zigenda zimoka hanyuma buri mbwa yose Imotse ukayitera amabuye wazagera yo ryari? Burya nasanze amaganya kwiheba no kuvuga byinshi bitinza abantu murugendo bigasa naho bugamye imvura nyamara bibakerereza gusa!
Bene Data burimwe wese asubirane ibyiringiro kandi dusenge twizeye icyo Imana izakora. Ntimucogozwe nibyo mubona ubu ngo muhagarike urugendo....ahubwo mumenye ko Imbere ari heza!
Uwakwereka ko imbere ari heza...wakwihanganira amagambo bakuvuga....wakwihanganira ubukene uhura nabwo...watumbira Imana ugakomeza urugendo.
Ndabakunda! Soma abaheburayo 12:2
Pst M.Gaudin
pstgaudin@gmail.com

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed