Wednesday 12 April 2017

IBYO UFITIYE UBUSHAKE BWO GUKORA BIGARAGAZA UWO UKORERA!

Image result for Desire
Yohana 8:44 Mukomoka kuri so Satani kandi ibyo so ararikira nibyo namwe mushaka gukora.

Ijambo ry'Imana rigira riti imirimo ya kamere iragaragara, niyi ni ugusambana, gukora ibiteye isoni, kwica kuroga no kugambana n'ibindi...ibi ni bimwe mu bikorwa abantu bakora kandi naho umuntu yabeshya ko azi Imana biroroshye kumutahura iyo ugenzuye imbuto yera cyagwa agerageza kwera. nubwo koko nta muntu numwe udacumura ariko hariho abantu bakora ibyaha nkana abo bibiliya ijambo ry'Imana ribagaragaza nk'abakozi ba Satani, cyangwa bakomoka kwa satani.

Wowe ugambirira gukora nabi hanyuma ukanabikora, yewe ugashyigikira n'abakora nabi, ukomoka kuri so Satani, kandi ibihembo by'Ibyaha ni urupfu, ndakumenyesha ko igihe cyose utaratandukanya kuba umukristo no kwera imbuto uzakomeza kubaho mubuzima budahindutse kugeza igihe Imana izahanira abantu bose batayumvira ndetse na Satani bose bagacirwa urubanza rubakwiye. bamwe bazazukira ubugingo abandi bazukire gukorwa n'Isoni. aho hanze niho bazahekenyera amenyo bakaharirira ariko ntawuzabumva kuko bamenye ukuri bakanga kukumvira.

Ibikorwa by'Umuntu biranga inkomoko, kuko akenshi usanga ibikorwa bihinduka imigenzereze cyangwa umuco uranga abantu, hariho ibihugu bimwe bakora ibikorwa runaka, kuburyo ibindi bihugu biba bitabikora, ibikorwa byo Gukiranuka, urukundo amahoro, ubugwaneza,.....bitagira amategeko abihana nibyo bituruka ku Mana umuremyi w'Isi n'Ijuru.

Uyu munsi niwireba uraza kumenya neza niba ukwiye gukizwa ukemerera Yesu agahindura ubuzima bwawe kuko ibyo Satani ashaka nibyo abamukorera bashaka. burya mu bintu byo gukorera Imana ntihabamoakazuyazi ahuabwo Imana ikunda abantu bahindutse rwose, uyu munsi uraharanira gusa nande? gusa na Kristo cyangwa gusa na Satani! inkomoko y'umuntu wese utekereza gukora nabi kandi akabisohoza ni kuri Satani, igihe cyose umutima wawe ukwereka inzira y'Ikiza ntugikore ahubwoukanambira mu bibi umenye ko ibyo so ararikira aribyo nawe urarikira.

arimo imbuto z'Umwuka ni Urukundo, amahoro, ibyishimo, kugiraneza gukiranuka kwihangana n'ibindi byiza bitagira amatekgeko abaihana, niba ukora neza uhesha abandi amahoro, niba ubayeho mubuzima bwo gukiranuka uzatuma abantu benshi bamenya aho ukomoka! impano yose nziza, ituruka kuri se w'Imicyo yose. Kristo arifuza kwinjira mu buzima bwawe, niwemera ijwi rye arinjira iwawe.

guhera uyu munsi ushobora gusezerera satani n'abadayimoni be, ukirukana urwango, ishyari, amacakubiri ubugambanyi, uburozi no kwica, nibindi bibi, ukimika icyiza. Imana ijya ishyigikira umugambi mwiza igihe cyose ushaka gusa na Kristo azaza aguhe imbaraga z'umwuka wera kugira ngo ube umugabo wo guhamya imbaraga ze! ndagusabira guhinduka by'Ukuri ndetse no kurushaho gusa n'Inkomoko y'Ibyiza ariwe muremyi w'Isi n'Ijuru ndetse akaba n'Umucunguzi wacu.

Imana iguhe umugisha! 

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed