Monday 10 April 2017

IRI NI ISEZERANO RYAWE NAJYE" IMANA IZONGERA IKUBAKE"!

Image result for REBUILD
Yeremiya 31: 3

Uwiteka yambonekeye kera ati" Ni ukuri nagukunze urukundo Ruhoraho, Ni cyo cyatumye nkugaruza ineza nkakwiyegereza.Nzongera kukubaka nawe uzaba Wubakitse.....

Muri aka kanya ndashaka kuganira n'Umutima wawe wowe usoma iyi nyigisho, Ubuzima ubayemo bushobora kuba bukwereka ko Imana yakwibagiwe, 

yewe amateka mabi wanyuzemo ushobora kubona ntagaruriro ariko reka nkubwire 
ko Imana itakuretse kandi ntiyaguhanye, uriho kugira ngo urebe imirimo n'Ibitangaza Imana igiye kugukorera.

Kugera kure si iherezo, kuko ntakure Imana itakura Umuntu, ntakure Imana itakura umuryango wawe, cyangwa igihugu, nubwo igihugu cyacu cyanyuze mubikomeye ariko Imana yabanye natwe, niyo mpamvu nuyu munsi ariyo ikomeza kuduhumuriza kandi ikarushaho guha umugisha igihugu cyacu kugira ngo tubeho tunezerewe.

Imana ntiyaretse igihugu, iracyari kumwe na ba Gediyoni bo mu rwanda, humura Imana iracyagufiteho umugambi kandi gutabarwa kwawe kurakwegereye cyane kurusha igihe watakiye, uyu munsi Imana iragusezeranya ko igiye kukubaka kandi koko ngo nawe uzaba wubakitse. mbega isezerano ryiza! Imana idusezeranya kutwubaka kuko izi byinshi bidusenya, izi ibintu byinshi bituma ubuzima bwacu busa n'amatongo, izi amakuba igihugu cyacu cyanyuzemo, reka nkubwire ko Imana yiteguye kuturemera amateka mashya.

Uyu munsi ndaguhamiriza ko amaso yawe agiye kubona ibyiza byinshi kurushaho, Imana igiye kwagura ubuzima bwawe, icyo igusaba nukuyumvira no kurushaho kuyegera, Imana iti ngiye Kukubaka nawe uzaba wubakitse, inyubako zose sishobora kuba zubatse ariko zitubakitse! ibaze nawe inyubako waba uzi yubakitse, niko umutima wawe ugomba kubakika! Imana irifuza kugukoresha iby'Ubutwari, ni wowe izakoresha mugusana igihugu cyawe, mukunga imitima no kuvura ibikomere!

Imana iraguhumuriza uyu munsi rero kugira ngo ukomere, uzongera kubona ibirori n'Ishimwe, mu mutima wawe, kandi uko biri kose witegereje inyuma uraza kubona ahari amarira Imana yarahashyize ibitwenge, uyu munsi ufite ishimwe kuko Ikiza cyivuze hehujuru y'Ikibi, Urwango ntirutsinda ahubwo urukundo n'amahoro biranesheje, shyira ejuru uririmbe kuko umuncyo wivuze hejuru y'Umwijima. ahari amatongo hubatswe ibitabashwa kubera Imana ifite Imbaraga, kandi yakoranye n'abemeye kuyumvira bose, erega iyabanya na Dawidi kurugamba , ikabana na Gedeoni niyo Mana dukwiye gusenga.

Reka nkumbwire ngo Siko bizahora, kuko Imana ifite umugambi mwiza kuri twe, ubuzima bwacu bufitiwe igisobanuro gikomeye cyane, kuko iremwa ryawe najye niho imbaraga z'Imana zigaragarira, niyo mpamvu naho ibikurwanya byaba byinshi Imana yiteguye kukurwaninirira, naho bisa naho wahindutse amatongo Imana yiteguye kongera kukubaka, ngo nawe uzaba wubakitse. Ndakwifuriza kubakwa kandi ukaba wubakitse rwose. ibyo nibyo Imana ikorera buri wese uyiseye. yobu we yagize ati" Naho igiti cyatemwa, hariho ibyiringiro y'uko iyo cyumvishe amazi cyangera gushibuka kikagira amashami y'ibitontome, nawe ndakwifuriza kumva amazi mw'Izina rya Yesu, wongere ushibukane icyizere, kuko Iryo ni isezerano ryawe, Imana iduhane umugisha!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed