Thursday 18 April 2019

IMIZI YAWE IZATUMA WONGERA GUSHIBUKA By Pastor M.Gaudin

IMIZI YAWE IZATUMA WONGERA GUSHIBUKA

Ibyiringiro nibyo bituma umupfakazi atiyahura, Bituma ipfubyi itiheba, bigatuma Uwanzwe n'abantu nawe atiyanga! Ibyiringiro bidutandukanya Nimbaraga ziduheza hasi, Imbaraga zibuza umuntu kureba ko hari iminsi myiza iri imbere. Ibyiringiro ntitubihabwa nuko ibintu bimeze neza, ahubwo Twiringizwa nubasha kutubwira ati haracyari ibyiringiro naho igiti cyatemwa kirongera kigashibuka.

Ubuzima bwawe nibushorera imizi  mu Mana, Isi izatema amashami ariko imizi izakomeza kubaho kandi andi mashami azakura. Naho wakwakwa ibyo wari utunze, nabo wahawe, Iyabiguhaye cyangwa uwabaguhaye mugifitanye umubano, humura Uzongera gushibuka.

Sinzi icyo watakaje,ariko Ndahamya ko niba ushoreye Iminsi mu mana ibyiringiro byawe ntibizagukoza isoni, Niba warabaye impfubyi humura Imana niyo yaremye na wawundi wakubyaye, Niba hari icyo watakaje uzirinde gutakaza uwakiguhaye, Muri byinshi wabura Uzabure ibyo ufite ariko Uzasigarane n'uwabiguhaye.

Muri ibi bihe twibuke urupfu rwa kristo, duterwa ishema nuko yazutse, maze Satani agakorwa n'isoni. Ubuzima bwa muntu iyo habayeho gupfa no kuzuka birakurikira,iyo habayeho guhomba no kunguka birakurikira, igihe cyose ugihanze amaso uwaguhaye ibyo watakaje niwe uzagushumbusha. Wibuke Yobu nubwo yababajwe igihe cyarageze aratabarwa.

Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka.Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe,nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana.kuko atanezezwa no kubabaza abantu cyangwa kubatera agahinda! (Amaganya ya yeremiya 3:31-33).

Komera kandi numara gukomera ukomeze abandi.

Ushaka ubujyanama 
Twandikire kuri email:pstgaudin@gmail.com
WhatsApp +250788319339


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed