Monday 8 April 2019

INKOMOKO Y'IHUMURE DUTANGA MU BANDI! Pastor M.Gaudin

INKOMOKO Y'IHUMURE DUTANGA MU BANDI!

2Abakorinto 1:3-4
Hashimwe Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w'Imbabazi n'Imana ny'iri ihumure ryose.iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose,tubahumurisha ihumure twahawe n'Imana.

Yesu ajya kujya mw'ijuru yasize abwiye intumwa ze ati mbasigiye amahoro ariko si nkayo isi itanga! Mwisi mugira umubabaro ariko muhumure nanesheje isi. Ihumure Yesu yadusigiye ntirishingiye gusa ko isi irimo amahoro ahubwo rishingiye ko Nyuma y'ubu buzima hari ubundi buzima.

Kwegera Imana ikaduhumuriza bijya bituma natwe tubasha guhumuriza benshi bahura nibyo duhura nabyo Cyangwa bahura nibikomeye kurushaho. Igihe Cyose dusanze Imana bitera Umutima kumva ihumure kuko hari aho umuntu agera agahinda afitwe nikabe kamarwa na mugenzi we!

Ariko iyo Imana iguhumurije nibwo wabasha gukomeza abandi, kuko Yesu ahora atwingingira kugira ngo dukomere nitumara gukomera dukomeze n'abandi. Umuntu wese Imana yahumurije yaba umugabo wo guhamya ko ihumure Imana itanga rishobora kuvamo niryo twahumurisha abandi bari mu makuba.

Imana yiteguye kuguha ihumure kugira ngo ubashe guhumuriza abandi, Ndasenga ngo muri ubwo burwayi, mu bukene, mukubura abawe, mugutabwa, mugusuzugurwa no mubindi bitandukanye Imana izane ihumure maze ubashe guhumuriza abandi.

Hari cyari ibyiringiro rero yuko naho igiti cyatemwe iyo cyumvishe amazi cyongera gushibuka, Ndasaba Imana ngo yongere ishibure ibyiringiro, amahoro,umunezero, kwaguka n'ubuzima bwiza muri wowe.

Numara guhumurizwa maze nawe uhumurize abandi, ihumure rituruka ku Mana ribasha guhindura byinshi mubuzima bwacu. Kuko iyo Imana ihageze ibera imfubyi umubyeyi, ikabera Umupfakazi Umugabo, ndetse ikatubere indishyi.

Nkwifurije umugisha w'Imana

Pastor Gaudin
www.newseed4jesus.blogspot.in




Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed