Monday 26 August 2019

NINDE WABAYE INTUMWA Y'IMANA KURI WOWE? WOWE URI INTUMWA Y'IMANA KURI NDE?

Ninde wagufashe Ukuboko? Ninde Waguhaye agaciro? Ninde Wahaye agaciro Impano yawe? NINDE wakubashye? Ninde wakwigishije gusenga? Ninde wakweretse aho ABANDI barangurira, ninde wakweretse Inzira, ndinde wagufashe ukuboko akakuzamura, Ninde Wagusengeye? Ninde Wigeze kumenya ko hari yo ubuze, ninde Waba waraguhaye Icyo kurya, I ticket cyangwa Wakurihiye ishuri, Ninde Waguhaye Platform bwa mbere, Ninde waguhuje nuwo wajyaga wifuza guhura nawe? Ninde Wifotozanije nawe ukumva wishimye n'ibindi byose mvuze ushobora kuba warabyifuzaga ariko Igihe kimwe Imana ikaguhuza n'Umuntu wakugiriye akamaro mubuzima.

Ibi byose Iyo Ubyibutse, Iyo wamaze Kubera kucyo washakaga, Iyo wamaze guhura n'abakomeye,Iyo wamaze guhabwa Ijambo, Iyo wamaze kuba Icyitegererezo muri benshi, bamwe bifuza kukugisha inama, ABANDI bifuza Kwifotozanya nawe, ABANDI bifuza kumenya Uko bacuruza, ABANDI bifuza kumenya uko bakwinjira ahakameye, benshi bifuza kumenya aho baca, ABANDI bakeneye Gufatwa ukuboko, bakeneye Uwakumva Impano zabo, akabafasha kugera kunzozi zabo, abantu benshi baduhanze amaso nkuko natwe tuyahanze ahandi.

Ibintu byose dusaba Imana ikoresha abantu kugira NGO Idusubize, abantu ni ukuboko gukomeye, Imana yagiye ikoresha abantu kugira NGO tugere aho tugeze twifuzaga, Niyo mpamvu dukwiye kwitegura ko yadukoresha kugira ngo tube Igisubizo cyabandi benshi bifuza Kugera aho twe twarenze. 

Imana ikoresha abantu kandi njye nawe Yuri abantu, Ibisubizo byacu bihishe mubantu kandi ibyifuzo byabandi bihishemossi Twe, Ndahamya ko hari Umuntu wakubereye Umugisha, ariko nawe Ukwiye kubera abandi Umugisha. Uwakwigishije Gucuruza ibyunguka, Uwagusengeye Kugira NGO ube Umushumba, Uwakwihishije gutwara Imodoka, Uwaguhaye ikiganiro muri Television, Uwahaye agaciro Impano yawe, Uwakubwiye ngo Courage uzagerayo, Uwakubwiye ko Bishoboka, Uwagukomeje mugihe wari ugiye kubivamo, Uwaguteye Imbaraga ngo Ukomeze Urugendo. Abo Bose n'Imana yabaga yagutumyeho kugira ngo ikugeze aho yashakaga kukugeza.

Nawe uyu munsi gira Uwo kubera Umugisha, kugira ngo nawe Hagire abandi bakubera Umugisha. Buri MWe kwisi AFITE uwo Arusha kandi akagira nabamurusha. Hari bimwe twifuza kugeraho abandi bagezeho, hari nibyo abandi bakeneye dugitiye ibisubizo. Kandi nkwibutse ko nubwo Dutegereza ko Imana ikora, Akenshi Imana itinzwa no Kubura abemera ko Ibakoresha!

Ndakwifuriza guhabwa Imbaraga zo kumenya Icyo Uhamagarirwa Gukora kubwa bene so bakeneye wowe. Burya naje kumenya ko Imana ikoresha abantu. Nawe nureba uraza Gusanga Uruhare rwabo Imana yakoresheje ari runini. Nawe nishaka kugukoresha ntukinangire?

Hari Icyo Imana ikubwira kubaturanyi? Hari Icyo ikubwira kumpfubyi nabapfakazi? Haricyo ikubwira Ku Impano zikiri nto? Hari Icyo ukubwira kubacuruzi badafite amakuru? Hari Icyo ikubwira Kubakiri mubyaha? Hari Icyo ikubwira gukora kumurimo wayo? Muri bene wanyu?

Morodekayi yabereye Umugisha Esther, Esiteri abera Umugisha abayuda Bose. Ababyeyi ba Mose baramuhishe, mose abera Umugisha abisiraheli. Nawe Uwakubereye Umugisha bizatume kubera benshi Umugisha. Uwagukuye murwobo Uzamwiture gukura benshi Murwobo. 

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church.

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed