Wednesday 14 August 2019

MURI BENSHI BAVUGA OYA KU BUZIMA BWAWE, HARI UWAVUZE YEGO BIGUTERE GUSHIMA By Pastor M.Gaudin

2Abakorinto 1:20
Ibyo Imana yasezeranije byose,muri we ni mo "Yee"iri.Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo "Amen",Ngo Imana ihimbazwe natwe.

Mubyo Imana yasezeranije byose, harimo Yee, cyangwa se Yego. Ubuzima bwacu bwa buri munsi nubwo hari ibyo dushaka tutabona, ariko ibyo dufite byose bidufitiye umumaro byaturutse muri Yego y'Imana.

Reka mvuge ko Yego y'Imana ariyo igize Yego z'ababyeyi, abashumba, inshuti, abaturanyi, kuko iyo Imana ihamagaye ntawanga kwitaba! Umugisha wawe wose Imana yawuhishe muri Yego yayo muri byabindi byose yagusezeranije ijambo ryatubwiye ko harimo "Yee" Kandi Yego yose Yaturutse ku Mana ikuremera Ishimwe.

Naganiriye n'Umwana wavutse Se yaramutaye, nyina amubyara ntabushobozi, ariko yanga gukuramo Inda. Iyo umubyeyi avuze Yego kinda atwite ntago yayikuramo ahubwo yizera ko ituma batwita izatuma babyara kandi Imana niyo ikomeza kuduheka kugeza Imvi zibaye uruyenzi.

Yego y'Imana ivuze ubuzima, niyo mpamvu n'ubu Yabivuze, uyu munsi usoma ibi yavuze Yego kuko hari benshi Uzi batabashije gukomeza urugendo uyu munsi. Muri Yego y'Imana hahishemo umugambi wayo wo kutugirira neza!

Iyo twiganye Imana tukagira Imfubyi tubwira Yego, abaofakazi tubwira yego, tukavuga Yego kubibazo biba bikeneye ibisubizo, tuba turimo gusohoza umugambi w'Imana. Ariko Ntiwaguga Yego Utazi ubushake bw'Imana. Imana niyo isezeranya igasohoza kugira ngo Ijambo ryayo ridutere gushima.

Igihe cyose wakomanze ugakingurirwa, igihe cyose wasenze ugasubizwa, igihe cyose Imana yatanze icyo Umutuma wifuzaga burya Imana yabaga ivuze YEGO kubyo yasezeranije uhugingo bwawe.

Shima Imana kuri Yego ya mama wawe, utarakuyemo Inda, nshima Imana kuri Yego ya mwarimu wemeye kukurera ntakwicire mw'ishuri, Nshima Imana kuri Yego kuwagufashe akaboko, shima Imana kuri Yego kuwaguhaye amazi, Ibuka Yego Yose itumye ugera aho ugera. 

Ntakindi twakwitura Imana uretse kwemera Tukaba akanwa kayo maze Ikavuga Yego kubantu batuzengurutse bakeneye igisubizo kubibazo dushoboye gukemura byose. Yego yawe yatera benshi guhimbaza Imana .

Buri gihe Ijambo Yego rishobora gufungura Umubare w'Ibanga wose muri iyi isi, Igihe cyose Nyiramabanga avuze Yego Password it a agaciro. Shima Imana kumasezerano yose yaguhaye kandi ukomeze wiringire ko muri Yesu harimo Yego.

Uyu munsi ndakwifuriza Kuza kumva Ijambo yego ahantu wadepoje, aho wasabye Visa, aho utegereje Igisubizo, ibyo Imana yagusezeranije byose Imana igukingurire umuryango wo Kumva YEGO. Ahari kurira kwaba kwa kurariye ari Yego y'Imana iraza kuguhumuriza kugira ngo Ubashe Kuvuga ngo Amen. Kugira ngo Imana ibashe guhimbazwa n'Umutima wawe!

Uyu munsi irengagize abaguhakaniye Bose, wongere wiringire Imana yavuze Yego ukabaho, ugahumeka, ukavuka ugakura, Imana yavuze Yego ifite muri yo Yee, Nubwo wababajwe na OYA mubuzima ariko ukwiye kwibuka Yego nyinshi zatumye ubuzima bwawe bwishimira Imana.

Ndabakunda kandi mbifurije umugisha

Pastor M.Gaudin
New seed Generation for Jesus


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed