Monday 4 February 2019

KURAMYA IMANA NYAKURI,NI UGUSUZUGURA IBYO ABANDI BUBAHA Pastor Gaudin

KURAMYA IMANA NYAKURI,NI UGUSUZUGURA IBYO ABANDI BUBAHA.

Esiteri 3:8
Hanyuma Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati: Hariho Ubwoko bwatatanye bunyanyagira mu mahanga yo mubihugu utegeka byose.Amategeko yabwo ntahura nay'ayandi mahanga kandi ntibumvira amategeko y'Umwami,Ni cyo gituma ntacyo byunguye Umwami kubihanganira.

Mwebweho muri Ishyanga ryera abantu Imana yaronse kugira ngo mwamaze imirimo Y'Imana, Mu bwami twakiriye, Umwami twubaha, Imana twamenye, amategeko tugenderaho, imibereho yabemeye kwakira Yesu nk'Umwami Iba itandukanye nuko abandi babayeho.

Rimwe narimwe usanga ahantu hatandukanye tuba hari amabwiriza,amategeko atandukanye no kuramya Imana by'ukuri. Usanga abantu benshi bakurega ko utagonda ijosi kubera ko udakora nkibyo abandi bose bakora. Mubuzima Iyo tubayeho dukora nk'ibyo abandi bakora abantu baratwishimira kuko ntituba tubangamiye amategeko agenga Imibereho yabo ya buri munsi.

Uzasanga iyo umuntu yakiriye agakiza, Abo basangiraga inzoga batamureba neza, abo basambanaga batamureba neza, abo bafatanyaga kwiba batamureba neza, Abamukoreshaga imirimo y'uburetwa ivanzemo ibyaha batamureba neza kubera iki? Kuberako Ntawakeza abami babiri. Abashaka kunezeza Imana ntibyoroshye gushimisha abantu. Ni kenshi Ubuzima wisangamo uregwa kutumvira,kudaca bugufi, agasuzuguro, kwiyemera nibindi...

Ariko wakwitegereza neza Ugasanga Biterwa nuko udahuje imigenzo nandi mahanga. Niba bisaba gupfukama kugira ngo babone ko wubashye, niba bigusaba kuryamana na Boss wawe, Niba bigusaba kunyereza Imisoro, Niba bigusaba kubeshyera abandi nukomeza kuba umukiranutsi abantu benshi bazakubona nkaho usuzugura.

Ni abantu benshi batakaza akazi kubera ko bataramya ba Boss, Bibiliya Itubwira kubaha, Kubaha no kuramya biratandukanye. Kubaha hiyongeraho kubahana, kubera ko Uwubashye abandi nawe arubahwa.

Ushobora kuba uri mukaga watewe no gushaka kubahisha Imana, no kugendera ku mahame y'Imana. Wanze gupfukama, wanze gusambana, wanze kwiba no kubeshyera abandi, wanze kumvira ibibi ahubwo wemera guhamya ukuri. Ndashaka kukubwira ko ubwo wubahishije Imana igihe kiraje ngo nawe ikubahishe.

Uyu munsi nubwo hari ibiti byamanitswe byo kukubambaho, hari Inama zakozwe zo kukwirukanisha, Hari ibintu byinshi utazi, Imana Izakangura abami.

Bazakwirukana mukazi kamwe ujye mu kandi keza kurishaho katagusaba gusambana na sobuja, Katagusaba Gukora nabi. Ubuzima Urimo nukomeza kuramya Imana gusa, Izakenyuruza abami kugira ngo Igukenyeze.

Uyu munsi Ndakwifuriza gukomeza gukorera Imana.kuyiramya,kuyubaha no kuyubahisha. Nayo ndahamya ko bizatinda bigashyira kera Igatabara ubuzima bwawe kandi ikerakana gukiranuka kwawe nk'umucyo.

Komeza wubahe Imana nubwo bakurega gusuzugura izindi Mana z'ibinyoma, zimwe babaza cyangwa zabyigize ubwazo.

Imana iduhane umugisha
www.newseed4jesus.blogspot.in

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed