Monday 25 February 2019

BARATUNGURWA UBWO IMANA YIGARAGAJE NANONE. Pastor Gaudin

BARATUNGURWA UBWO IMANA YIGARAGAJE NANONE.

1Abami 20:28

Nuko haza umuntu w'Imana,asanga umwami w'abisirayeli aramubwira ati"Uwiteka avuze ngo :Ubwo Abasiriya bavuze bati "Uwiteka ni Imana yo mu bibaya,Nicyo gituma ngiye kukugabiza izo ngabo nyinshi cyane,maze mumenye ko ndi Uwiteka".

Kera ndibuka ko iby'umupira bitaratera imbere cyane, twajyaga tujya gukina abantu bakavuga ngo barashaka kubanza gukina bamanuka, Cyangwa barashaka kubanza gukina bateye izuba umugongo, byasabaga ko dutombora, ariko akenshi ikipe yabaga idafite ubwoba aho yabanza hose akenshi ni naho yatsindaga, haba hazamuka cyangwa hamanuka.

Wasangaga abatsinzwe bagira bati iyo tubanza gikina tuzamuka, cyangwa tutareba muzuba,ariko ndibuka ko hari igihe ikipe yatsindaga kandi yabanje aho bitaga ko batsinda bazamuka. Natwe mubuzima bwacu bwo kurwana na Satani n'ibyaha, dushobozwa na Kristo uduha imbaraga. 

Tujya dutsinda haba hamanuka cyangwa hazamuka kuko urugamba ari urw'Uwiteka, Dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose, batwita abakene ariko dutungisha benshi, Ubuzima bwabizera Imana ntibushingira kuba warwaniye mu misozi, cyangwa mubibaya aho waba uri hose Imana ibasha kukurwanirira kandi yiteguye kukumva uririmba indirimbo y'ishimwe.

Ndashaka kukubwira ko ibyo abadayimoni baganira, ibyo abakozi b'Umwijima bajyamo inama byose, imitego bagutega rwihishwa, bazatungurwa no kubona Imivumo yose y'ubusa itumutse nk'umuyaga kubuzima bwawe. Imana iguhetse kumugongo Ntacyo waba have nagato Imana izakomeza kumva imigambi yabantu mibi kandi yiteguye kukwiyereka igutsindishiriza haba mu misozi no mubibaya. Ndakubwira ko Imana izarushaho kukwigaragariza muri buri kimwe. Kuko iyo abantu bajya inama kubwawe, ntibaba bazi ko Ijuru rijya iyindi ku bwawe. 

Yobu yagize ati Nzi yuko ushobora byose, kandi ntakibasha kurogoya umugambi wawe, Burya umugambi Imana idufiteho niwo utumwa tubaho, ugatuma dupfa, niwo utuma duca mubyo ducamo, kuko Imana izi ibyo yateguye kugira ngo tube abantu babereye umugambi wayo. 

Ndashaka kukubwira ko Uyu munsi ukwiye kwima agaciro Satani, nabamukorera kuko Imigambi bajya yose Imana izayihindura ubusa kubw'Umugambi wayo, naho wapfa wazuka kuko Imana ikigufiteho umugambi.Twaba turiho twaba dupfuye turi ab'Imana. Ariko Imana ntizemera ko urengana iziyerekana ko Ari Imana Igukiza kandi igutabara. Ntamuntu washyira iherezo ku mibereho yawe kandi atariwe uguha guhumeka, ntugatinye uwica umubiri ahubwo ujya utinya uwakwica ubugingo.

Ndakwifuriza gushikama mu Mana kuko Ifashe ingabo ntoya ni nini kubitugu kandi irusha amaboko abanzi bawe bose, abagutega iminsi bose, abibwira ko ubayeho kubera Imbabazi zabo, ibyo byose bishaka kwigira Imana mubuzima bwawe. Bwira umutima uti Mutima wanjye Tuza. Uwiteka ni muzima kandi akiza abantu bamwizera muri byose na hose!

Imana yacu itsindira hose, mu misozi cyangwa mu bibaya!Imana yacu iraza kubatungura abavugaga bati noneho reka turebe ko nahariya yabasha kumutabara!

Imana ibahe umugisha!

Pastor Gaudin
www.newseed4jesus.blogspot.in




Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed