Thursday 7 February 2019

ABAREBA UMUKINO UBANZA BAZAREBE NUWO KWISHYURA Pastor M.Gaudin

Yosuwa 1:5
Ntamuntu warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe.Nkuko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe,Sinzagusiga kandi Sinzaguhana.

Tuba mwisi aho abantu bamenya aho wananiriwe, bakamenya intege nke zawe, bakamenya ibyo udashoboye, bakamenya igihe wasebye, bakamenya igihe wakennye, bakamenya ibintu bibi byinshi wagiye uhura nabyo mugihe runaka kubera ko baba bataragusengeye bahora birebera ibyo bakwifurizaga bati Imana yaramutaye!

Igihe yosuwa yarwanaga, Ni benshi babonaga atsinzwe agace kamwe k'umukino ubanza bakibwira ngo Uwo kwishyura ntibizakunda. Akenshi nabonye Imana ijya iduharira Imikino ibanza kuko tuba twihagazeho, dushaka kurwana ariko iyo Satani nabambari be badutsinze Imana ntishobora kubyemera yigaragaza ku mukino wo kwishyura. Aho niho tuvuga tuti siko bizahora kubategereza Imana.

Ntamuntu warinda kuguhagarara imbere Iminsi yose(Iminsi yose)ntibishoboka ko Iminsi yose byakomeza gutyo. Niyo mpamvu yobu yavuze ati nubwo napfa nzapfa nkiyiringiye, kuko yumvaga ko ntagahora gahanze. Iminsi Yose ni myishi kuburyo Imana Izaba yagutabaye. Iminsi yose se ni ryari? Satani yari aziko yafashe aburahamu ati arashaje, ariko gusaza si iminsi yose. 

Ukwiye kumenya ko Ibyo urimo byose Satani yazanye ukwiye kumwibutsa ko atariko bizakomeza kuko ibihamya birahari. Iyabanye na Mose, na Yosuwa, ikabana na nehemiya,ikabana na Aburahamu, ikabana na Yosefu, Ikabana na Yobu nawe ntizemera ko urengana iminsi yose.

Ababonye Lazaro arwara akaremba, agapfa agashyingurwa bakwiye kumenya ko yaje kongera kuzika kubw'Umugambi w'Imana, abakubonye unywa urumogi kera bakwiye kuzakubona warakijijwe Imana yaraguhinduriye amateka.

Abakubonye Uri ingumba nkuko babonye Sara bazakubona ukikiye abahungu nabakobwa, Ndaguhanurira mw'Izina rya Yesu ko abakubonye mu bukene bazakubona no mubukire.

Agasozi baguseberejeho uzahambikirwa ikamba ryiza, Uzatambagizwa mu murwa uzanezerwa ubwo Imana izaba yitamuruye. Uzibuka ko nubwo Imana yakurakariraga ariko uburakari bwayo bushize.

Imana izi neza icyo izakora kugira ngo abari bagufiteho Ijambo baceceke, bamenye ko ntayindi Mana ibaho atari Uwiteka. Uzahabwa umugisha kuko Imana yica igakiza,ikura kucyavu ikicazanya nabakomeye. Uwakubonye umanuka akwitege uzamuka, uwakubonye wanyereye akwitege ubyutwa ukarabagirana, Uwakubonye warabuze akazi ategereze gato ukoresha abandi vuba
Kuko Imana ntizemera ko Urengana. 

Niba Satani akongorera ati Uragowe nawe umubwire uti singowe hagowe abatazatabarwa! Njyewe igihe cyo gutabarwa kindi bugufi kuko Igihe umucyo waziye umwijima uzabura Ijambo mubuzima bwanjye. Ndashaka kukubwira ko ntambaraga nyinshi dukoresha ngo twirukane umwijima, ahubwo iyo umucyo uje umwijima urahunga. Abagukunda bose muzaririmbana ubwo Uwiteka azaba akwibutse akaguhoza amarira!

Akira Guhumurizwa mwizina rya Yesu!


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed