Friday 15 February 2019

ABASHAKA KWEMEZA BAHABWA AMAKURU MAKE, ARIKO ABEMEWE BAHABWA KUMENYA IBYEMEWE Pastor gaudin


ABASHAKA KWEMEZA BAHABWA AMAKURU MAKE, ARIKO ABEMEWE BAHABWA KUMENYA IBYEMEWE Pastor gaudin

Abaroma 12:1-2
Nuko bene Data ndabinginga kubw'Imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, Ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana ariko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n'abikigihe,ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, aribyo byiza bishimwa kandi bitunganye.

Ni amakuru menshi ari mw'isi ariko abashobora kuyagiraho anoccess si bose, kugira ngo umenye amakuru yahantu runaka yagufasha kugera kucyo ushaka bisaba kuba hari ibyo wuzuza! Aha Pawulo aringinga abantu kugira ngo bamenye ko bidashoboka kumenya ibyo Imana ishaka utameze gutya.

Kandi kutamenya ibyo Imana ishaka niko kuyikorera ibyaha, kuko ntakintu kibi nko kugaburira umuntu ukomeye ibiryo iwabo bazira kurya, Mbese ushobora no kuba wibwira ko wamwubashye ariko udafite amakuru yibyo we yita ko biri kuri standard!

1.Kubanza kuba igitambo kizima
2.Kuba igitambo Cyera
3.Kuba igitambo Gishimwa n'Imana
4.Kutishushanya n'abiki gihe
5.Guhinduka (Rwose)
6.Kugira umutima mushya

Ibi bintu uko ari bitandatu Pawulo yingingaga abantu kuko yari azi neza ko abantu batabiha agaciro kandi bagakomeza gusa naho bibwira ko bakorera Imana. Nibyo koko abantu benshi bashobora gukorera Imana uko bashaka ariko ntibyoroshye kuyikorera uko Yo ishaka.

Ni kenshi abantu batanga ibitambo bitari bizima, ni kenshi abantu batamba ibitambo bitera, ni kenshi abantu batamba ibitambo Bidashimwa, ni kenshi abantu batambaBishushanya nabiki gihe, Ni kenshi abantu batamba ibitambo batarahindutse kandi bagifite imitima ya Kera. Ya mitima itarahinduwe n'ijambo.

Abo bose iyo baje imbere y'Imana ntibashobora kumenya icyo Imana ishaka. Dawidi yagize muri zaburi 18:26 yagize ati: Kumunyambabazi uziyerekana nk'umunyambabazi,Ku utunganye uziyerekana  nk'utunganye, Ku utanduye uziyerekana nk'utanduye, Ku kigoryi uziyerekana nk'ugoramye.kuko uzakiza abacishijwe bugufi ariko amaso yibona uzayasubiza hasi.

Imana ijya itanga amakuru kubyo ishaka bitewe nuko umuntu yaje. Niyo mpamvu pawuko yinginze abantu cyane ati Ndabinginga kubw'Imbabazi z'Imana.

Ndakwifuriza gutekereza kuri ibi bintu, maze ukarushaho kumenya icyo Imana igushakaho. Kuko nubwo abantu benshi batumirwa mu bukwe ariko abatoranywa si bose. Mwibuke wamuntu waje mubandi ariko atambaye umwambaro w'ubukwe. Rimwe narimwe Invitation dufite idutegeka uko tugenda. Niba dushaka gusabana n'Imana dukwiye kwita kuri ibi.

Kuza Imbere y'Imana ni kimwe, ariko no kuyikuraho amakuru ni ikindi, Gutanga amaturo ni kimwe ariko no kwemerwa ni ikindi. Sibyiza ko abantu bimbwira ko Imana Yakira byose yaba ibipfuye, ibitera, ibyishushanya, imitima idahindutse. Yesu yagize ati muri inshuti zanjye nimukora ibyo mbategeka.

Ni kenshi ujya uza imbere y'Imana, ni kenshi Imana ikubwira ariko ugahitamo gukora ibikoroheye cyangwa ibyo abandi bakoze. Ariko kubana n'Imana ni ubusabane, bugomba kuba butarimo ukwoshushanya kose.

Kwishushanya nukubaho mubuzima bwo kwibeshya no kwibeshyera. Ndakwifuriza kuba igitambo Kizima guhera uyu munsi mu maso y'Imana.kugira ngo nibiva kugitambo byose bibe ari ibyera, yaba Indirimbo, ubuhanuzi, gucuranga, amaturo nibindi dukora tubikore nkabemewe atari ukubikora nkabemeza!


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed