Tuesday 5 February 2019

IBIGANIRO BYACU NI INGENZI KU MANA Pastor Gaudin

IBIGANIRO BYACU NI INGENZI KU MANA

Malaki 3:16

Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga Uwiteka agatega amatwi akumva,nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy'Urwibutso rw'abubahaga Uwiteka bakita kw'Izina rye.

Ni kenshi wicarana nabantu, mukaganira ibintu bitandukanye, mukaganira ku murimo w'Imana, mukibaza icyo mwakora kugira ngo ubwami bw'Imana bwaguke. Rimwe mukaba mubona mubikunze ariko bibakomereye, mukabitekerezaho muti ese niki twafasha itorero, niki twafasha umushumba, ese ni gute twashyigikira umurimo, twakori iki ngo Choral yacu itere imbere n'ibindi...

Ibi byose mubiganira kubera urukundo mukunze Izina ry'Imana no gukunda ko Imana yakwamamara kurushaho, aho mutuye, mugihugu no hanze, Yewe hari igihe munatekereza muti twakora iki niki, twatanga iki kugira ngo bigende neza, Twakubaka inzu y'Imana, Twakodesha bitewe nubushobozi, twafasha muburyo bwose.

Ibyo tuganira Imana irabimenya kandi ibitabo birandikwa, Akenshi Imana ntitinda mu byo dusenga itinda mubyo Tuganira. Kuko Abantu barasenga ariko baganira bakaganira amacakubiri, bakaganira ubusambanyi, bakaganira Kwiba, kugambana n'ibindi. Imana ntibumbura ibitabo kuko turimo gusenga gusa ahubwo ibibumbura iyo dutangiye kuganira nyuma Yo gusenga.

Bamwe nyuma yo gusenga baganira banegura abashumba, baganira bajya inama zo kugambana, abandi bajya inama zo guca intege abandi n'ibindi bibi, aho niho Imana imenya koko ko muyubaha! Abantu bose  bashobora gusenga bibombaritse ariko bagera aho baganirira bakavayo bakaganira bakavuga  

Ibidakwiriye  kubabakozi b'Imana. Ni keshi Inama zikorwa abantu bakabanza bagasenga ariko nyuma ukumva ngo abantu baje gusoza Inama barwanye, biterwa nibiganiro bakoze nyuma yo gusenga. Burya Ibiganiro byiza byose byubaka umurimo. Nyuma yo gusenga abantu baraganira! Nyuma yo gusenga ibiganiro byacu bikwiye kuba ibiganiro byumvikanisha kubaha Imana.

Abantu Imana iha umugisha ni abantu bagambirira ibyiza, ariko nyuma yo kugambirira Ukaganiriza abandi, muri icyo kiganiro Imana yumva uko tuyubaha maze ibitabo bikabumburwa, kugira igihe ni kigera izerekane koko ko twari abantu b'Imana.
Ibiganiro byose dukora byerekana icyo dushyigikiye. 

Hariho ibigabiro bizana amahoro, Hariho ibiganiro bitegura Intambara, hariho ibiganiro biganisha kubusambanyi, hariho ibiganiro biganisha kuma cakubiri, hariho ibiganiro bitewe n'Ishyari, hariho ibiganiro byubaka ndetse hariho n'Ibisenya. Ariko ibiganiro Uwiteka yishimira nibiganiro by'Abantu bubaha Uwiteka. Abubaha Uwiteka baganira bifuza ko Umurimo w'Imana waguka, baganira gushyigikira abatarakomera, bakaganira kwagira ubwami bw'Imana no gukomeza Umurimo mwiza mu buryo butandukanye!

Ibiganiro byawe nabo mukora umurimo umwe, ibiganiro byawe nabo mu muryango, ibiganiro byawe ninshuti bikwiye kuba ibiganiro byuzeyo kubaha Imana, kugira ngo muhabwe umugisha. Ibyo Tuganira nibyo bizana amahoro cyangwa amahane, nibyo birema kwizera bigatsinda ibihome, nibyo bimara depression, nibyo bituma tujya imigambi myiza. Ibyo uganira byose, abo muganira bose, igipimo ni ukuganira mwubaha Imana. 

Nsoza nkwibarize Ujya uganira ibiki? Nibande mukunda kuganira? Imana ikwibukiye ibyo uganira yaguhemba cyangwa yaguhana! Uyu munsi menya abo muganira, maze utangire ugire imigambi myiza. Ibyo dutekereza, nibyo tuvuga, ibyo tuvuga nibyo dukora kandi ibyo dukora nibyo bizana ingaruka mbi cyangwa nziza zatuma Imana itwibuka. Zaburi 1:1-5

Duhindure ibiganiro Tuzibukwa!
www.newseed4jesus.blogspot


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed