Monday 18 February 2019

NUBWO ABANTU BABA BABI UKENEYE UMUNTU. Pastor Gaudin

NUBWO ABANTU BABA BABI UKENEYE UMUNTU. 

Itangiriro 2:18.

Kandi Uwiteka Imana iravuga iti: "Si byiza ko Uyu muntu aba wenyine,reka muremere umufasha Umukwiriye."

Ni kenshi mubantu usanga bagira bati abantu ni babi, umuntu ni mubi, hari umuririmbyi numvise aririmba umuntu, avuga ibibi bya muntu mu bantu, ariko nubwo ibyo byose biriho mubuzima bwa buri munsi dukenera abantu cyangwa umuntu.

Hari igihe ubaho wowe ukibwira ko hari abantu udakeneye, ariko ujye umenya ko hari nabo ukeneye. Igitangaje abantu benshi dukeneye sitwe tubahitamo ahubwo duhuzwa nabo kubera umugambi w'Imana kubayizera byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza.

Udafite abakwanga ntiwabona abagukunda muburyo bukoroheye, Udafite ukwirukansa ntiwazaha agaciro uguhaye ubuhungiro, Udafite ugusenyera ntiwamenya uwakubakira, burya ibikorwa bya muntu bigira ingaruka ariko wakwitegereza ukabona ko umuntu akenewe. Ukeneye umuntu Ukwirukana kukazi kugira ngo utangire kwikorera, Ukeneye Ugusuzura kugira ngo Wiyubahishe, ukeneye ugufata ukuboko akakwereka ibyo utazi.

Buri muntu wese aba afite umuntu bahiye ubuzima bwe bugahinduka, utarahuye na mwarimu yahuye n'umucuruzi, cyangwa uwamuhaye amakuru y'ikindi kintu cyose. Ndashaka kukubwira ko niwitegereza neza mu bantu uzabonamo umuntu wakugiriye akamaro, kuko uwagutengushye ushobora gusanga ariwe waguteye gutabarwa!

Uwiteka niwe ujya utwitegereza akareba koko ukuntu dukeneye umuntu mubuzima bwacu. Ukeneye uwaguha amakuru kubucuruzi, akakubwira aho barangurira...
Akakwinjiza mu bintu(Hanze aha babyita ukwinjiza mu gakino). Ntago ushobora kubaho nta muntu keretse utari umuntu. Umuntu niwe Wakwimuye ariko hari undi muntu wagutuje,ibyago byose biterwa n'umuntu Imana ibikemura ikuzanira undi muntu akakubera malayika murinzi.

Dawidi yari afite umuhamagaro, Yabanye n'Imana, yari afite Impano, ariko nubwo yahizwe na sawuli, Imana ntiyamuretse ahubwo yamuhaye undi muntu imuha Yonatani, nibyo ukwiye kumenya ko abakurwanya nubwo bahari ariko hariho nabakurwanirira, kuko Imana niyo ibaguha. Ntukwiye gucibwa intege nabakurwanya ahubwo ukwoye kwizera Imana itanga abakurwanirira mugihe ukeneye umuntu.

Inzozi zawe zikeye abantu, hazaza abazirwanya ariko Imana ifite abantu bazaza kugufata amaboko, hari igihe Satani akwereka ububi bwabantu ariko mwuka wera atwereka neza ko ibyo akora byose abikoresha abantu. Hari abantu biteguye kukuba hafi mubyago watejwe nabandi, abantu Imana yaremye bameze nk'amaboko, ukwiburyo kugize ikibazo ukwibumoso kugakora. Komeza wizere Imana.

Adam yari akeneye umuntu, Kayini yari akeneye umuntu, nubwo uwo babanaga yamwishe ntibyatumye adashaka undi muntu, ushobora kuba wanga abantu ariko ukwnwye umuntu, ukwiye kumenya ko nubwo hari benshi baguhemukiye bigatuma uzinukwa abanti ariko hari benshi bakugirira neza. Nubwo Ubona abantu bahindutse ariko hariho abo Imana yakugeneye mugihe gikwiriye. Ntukwiye kugira ubwoba.


Inzozi ufite ukeneye abo uzibwira, abazirwanya bashobora kukubera umuyoboro wo kuzigeraho, Yosefu yambwiye bene se ibyo yarose, baramurwanya, ariko muribo habonekamo umuntu uzana igitekerezo cyo kumugurisha, Umuntu wamugurishije yatumye agera Ibwami, umuntu wamufungishije yatumye aritora inzozi, Umuntu yorotireye yamugeje ahandi.

Ushobora kuba urimo guca mu bibazo, mu manza, mu nzangano, mu mashyari azanwa nabantu ariko muri abo bose uracyakeneye umuntu kandi aho Muri ibyo bibazo Imana yiteguye kukuzanira umuntu. Imana ifite abantu benshi kandi Izi ko tubakeneye kuko Si byiza ko tubaho twenyine. Yaba muri gereza ukeneye umuntu, murusengero ukeneye umuntu, Mw'ishuri ukeneye umuntu yewe no bus ukeneye umuntu.

Ntugaterwe impfunwe nuko ubona utitaweho nabose, ahubwo ujye uterwa ishema nuko hari uwo Imana yakoherereje! Ha agaciro uwo muntu, Ha agaciro ukurwanya umusengere, ha agaciro Ugusebya umusengere, ha agaciro ukugambanira umusengere, Ha agaciro ukuvuga nabi umusengere, Imana kuko ariyo yaturemye Izafata ibyo abantu bakora Bibi ikuremera abantu maze bihinduke ishimwe.

Imana iguhuze n'umuntu wawe, mubihe Byose unyuramo. Fungura amaso urebe mu bantu urabonamo umuntu.

Imana iguhe umugisha.




Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed