Monday 11 February 2019

IGA KWISHIMIRA UMUGISHA WABANDI MUGIHE UTEGEREJE UWAWE.Pastor Gaudin

IGA KWISHIMIRA UMUGISHA WABANDI MUGIHE UTEGEREJE UWAWE.
Zaburi 35:27 
Abakunda ko ntsinda nk'uko bikwiriye nibavuze Impundu bishime.Iteka bavuge bati"Uwiteka ahimbazwe".

Ni kenshi umuntu yumva amakuru yabamwanga, akumva amakuru yabamurwanya, akumva amakuru yabamwifuriza inabi bikamutera guhangayika, no kwibaza ati ese Mana kubera iki? Ariko muri bimwe Imana ikoresha kugira ngo turyoherwe nubuzima ni ibigeragezo, nabatwanga....

Ni keshi Uganiriza umuntu uti ndashaka gukora iki niki, akakubwira amagambo aguca intege atari uko utashobora ibyo bintu ahubwo kubera ko atifuza kukubona utera imbere birenze aho yagutekererezaga, niyo mpamvu bimaze kuba umuco ushaka gukora ikiza agikora yihishe, ushaka kujya hanze agashaka Visa yihishe, Ushaka gukora ubukwe ntabyasaze, utwite ntabivuge, ushaka akazi agaceceka, mbese abantu bakabaho batinya abareba nabi ibyiza bagezeho kuko abantu bamwe babonye uteye imbere kandi batashakaga ko ugeraho barakurwanya. Ariko Imana ifite abandi benshi bazishimira izo nkuru mugafatanya gushima Imana.

Ntakintu gishimisha nko gutsinda, ntakintu kinezeze nko kugera kucyo wifuzaga, ntakintu kinezeza nko kubona ameza ateguye Imbere yawe. Nibyiza ko wibuka ko ufite abo banzi ariko nanone mu majwi menshi avuga ukwoye guhumurizwa nawamuntu Imana yazanye mubuzima bwawe uzishimira itsinzi yawe.

Hari benshi batishimiye ko washatse, ariko hari nabandi babisengeraga babikunze, hari benshi batishimiye ko wabyaye, ariko hariho abanezerewe cyane, nubwo batabikumbwiye, hari bwnshi batishimiye inzu wubatse,imodoka waguze cyangwa umugisha wose ufite ariko ukwiye kumenya ko Imana igufitiye abandi benshi banejejwe nitsinzi yawe, nusenga ujye umenya ko hari benshi basenga utabizi bigutere guhagarara ushikamye kucyo Imana yavuze.

Igihe kimwe bafashe intumwa, abanyetorero ngo bajya ahantu barikingirana barasenga, kansi Imana ikora igitangaza, burya Ushaka kugutera ibibazo nugusengera bahora bahanganye, uko byagenda kose hari abamakayika inyuma Yawe, hari abantu Imana yagushyiriyeho abo uzi nabo utaI banejejwe nuko utsinda kandi Uko bikwiriye.

Muri iyi zaburi ya 35, umurongo wa 19 Dawidi yabanje kuvuga ati "abanyangira Impamvu z'ibinyoma be kunyishima hejuru, abanyangira ubusa be kunyiciranira amaso, aha yasengaga yereka Imana abamwanga, abamurwanya, abatamwifuriza ineza, abahora bagenza ubuzima bwe, abamuvuga nabi, nabandi bose bashakisha amakosa kuri we.

Umutima we uzaguhumurizwa no kumenya ko hari abantu bakunda ko Atsinda nkuko bikwiriye. Burya hari abantu bakunda ko dutsinda ariko bidakwiriye. Niwamuntu mubana yifuza ko ugira ibyiza ariko utamurusha, reka nkubwire umutima wagutse nukwifuriza mugenzi wawe ikintu kiza kiruta ubwiza icyo utunze!

Yonatani yifurizaga dawidi kuzaba umwami maze we ngo akamwungiriza, Ni gake Umwana wavutse ibwami yabwira umwana wari umushumba ati uzaba umwami njyewe mbe uwa kabiri kuri wowe! Yonatani yakundaga ko Dawidi atsinda nkuko bikwiriye, kandi na Dawidi ninkaho yavugaga ati na Yonatani abaye Umwami twabana neza.

Ukwiye kwiga kunezezwa n'itsinzi yabandi kuko nawe itsinzi yawe iri munzira. Mfasha abandi kunezerwa nawe uzabone abo munezeranwa Imana nikuzamura. Burya nutiga gusangira ibirori nabandi, ahubwo ukabagirira ishyari nawe uzaba ubiba imbuto yo kutazishimirwa nugera kubyo washakaga.
Iga kunezezwa nuko abandi bameze neza, Iga kunezezwa nuko abana bumuturanyi biga bagatsinda, iga kunezezwa nuko abandi babyaye, iga kunezezwa nuko abandi batunze, nawe nutunga uzabona abantu banezeranwa nawe!

Ndakwifuriza kubona abantu banezezwa nibyo wagezeho, ibyo ugezeho,ibyo uzageraho.ariko nawe Ukwiye kwiga kunezezwa nibyo abandi bagezeho ibyo bagezeho nibyo bazageraho. Soma zaburi ya 20. Nicyo nkwifurije wowe usoma iki kigisho.



Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed