Thursday 7 February 2019

IGIHE CYO GUTABWA IYO KIRANGIYE" Pastor Gaudin

"IGIHE CYO GUTABWA IYO KIRANGIYE"

Abacamanza 11:8

Nuko abakuru b'i galeyadi basubiza Yefuta bati: " Igitumye tuguhindukiriye ubu, ni ukugira ngo tujyane tubone kurwana n'Abamoni.Nitumara gutsinda Uzaba Umutware wacu,utware abatuye i Galeyadi bose."

Yefuta yavutse afite igitutsi kuko Galeyadi yamubyaye kuri Maraya, Nuko Umugore nakwita Uwisezerano amaze kubyara abahungu bamaze gukura birukana Yefuta murugo, Banga ko yazagira icyo aragwa muri urwo rugo rwa Se ngo kuko ari Umwana w'undi mugore!

Bene ubu buzima bwo kwirukanwa, kudahabwa agaciro, kutagishwa Inama mu muryango, kudahabwa intebe, gusuzugurwa no guteshwa agaciro nabo muvukana, musengana,muturanye, nabandi batandukanye bitewe nuko wavutse,ibyo utunze ubu, n'ibindi ni ibintu duhura nabyo cyane mubuzima bwa buri munsi.

Nubwo abantu baduta batwita ko twavutse kuri ba Maraya, Twavukiye mubukene, Twavutse hari ingingo tudafite, tutize amashuri nkayabo, bituma bumva Ko udakwiriye kugira umugabane aho uri, bituma bashobora kukwirukana, ukabaho nabi wishakishiriza ureba Imana gusa kuko abakabaye bakuri hafi bagutaye!

Imana ntizaguhana, Igihe kimwe Hagayi yirukanywe kwa aburahamu, umwana amusonzanye Imana ifukura akariba. Reka nkubwire ko atariko bizahora. Ubuzima nibuhinduka abantu bazahindura ikibonezamvugo kuko Imana izakomeza kubana nawe. Uyu munsi nawe uzi benshi bashobora kuba baraguteshaga agaciro kera ariko ubu ukaba Umeze neza.

Imana yishimira ko yatugirira neza mugihe cyayo, abanya Galeyadi ntibari baziko
Hari igihe kizagera bagakenera Yefuta, akenshi Usanga Ubumenyi twakuye mubibazo twanyuzemo aribwo bufasha mugutabara abatwirukanye, abadutesheje agaciro n'ibindi. Ndashaka kukubwira ko ubuzima urimo uyu munsi atari iherezo. Abantu bajya bitiranya Urugendo naho umuntu agiye! Aho ujya hashobora kuba heza ariko urugendo rukagorana!

Ni kenshi Uzajya muri Cartier zikomeye ariko zitarabona imihanda, Ariko wagera muri icyo gice ukakibonamo amazu meza, baguha karibu ugatangara uti ese uyu muhanda wajyaga muri iki gipangu?ni uko bimeze Imana nayo Ibanza kubaka aho tuzahagara Imbere, Akenshi rero iyo uhuye nabantu bareba hafi, bagusuzugura bashingiye ku mateka, uko wavutse, aho wize n'ibindi.

Guhera uyu munsi ntukwiriye kwibona uko abantu bakubona, kuko Uko wavutse ntaho bihuriye n'Impamvu wavutse, Wavutse uzaba ukomeye nubwo wavukiye mukiraro, wavutse uzagira umumaro nubwo witwa Ko wavutse kuwundi mugore(maraya). Wavutse uzakora ibikomeye nubwo wigiye kuri Ecole Primaire de.......nawe urahazi ariko igihe kizagera Imana ikwicaze ahakwiriye. Nibwo abagutaye bazagaruka kugushaka kuko uzaba ugeze aho ukwiye kubafasha!

Uyu munsi Wige kubabarira, nawe Uvuge nka Yosefu uti nubwo mwagambiriye kungirira nabi, Imana yo yagambiriraga kungirira neza, kugira ahari mugihe kimeze nk'iki nzabe uwo Kubafasha aho kubitura Inabi. Ubutwari bukomeye si imbaraga zo kwihorera, ahubwo ubutwari bukomeye n'Imbaraga zo guha amata uwakwimye amazi.

Guhera Uyu munsi ukwiye kwiga kubabarira abagutesheje agaciro, Ukwiye kwemera ko Imana ariyo yahisemo kuguha imbaraga,Ukamenya ko kuba uriho ari ukugira ngo Imana yerekane ko Umugambi wayo urenge

Niba warigeze guhezwa mu nama z'Umuryango kubera ko ntajambo wagira, niba warirukanywe murugo kubera ko witwa umwana wa maraya, niba wararwanyijwe kubera kuvuga inzozi zawe nka Yosefu, warasuzugurwaga nka dawidi , ukwiye kumenya ko Imana ariyo ifite Ijambo rya nyuma kubuzima bw'ibihumeka. Maze ukitegura kugirira neza Uwaguhemukiye, utarakwifurizaga kubaho, kuko bazaza bikubite imbere yawe bifuza ko wababera ahakomeye!

Ni kenshi twisanga mubihe tutiteye ariko abandi buriraho batubuza amahoro, badutuka, batwita amazina, badusebya, bataduha agaciro, ariko uko Iminsi ihita igahitana amateka mabi, Imana ikagenda ikugeza aho ikwiriye kuba ikugeza.

Abantu benshi bajya barwana urugamba rwo kwemerwa, ariko Ndashaka kukubwira ko igihe iyo kigeze abatakwemera barakwemera. Wowe senga ,ukore,ukiranuke, wizere Imana yakuremye, ibisigaye Imana nihindura amateka abantu bo biteguye kwiga ikibonezamvugo mundimi zose ngo ahari babashe kukwita Honorable,His Excellence,Sir...........Ndakwifuriza kwifuzwa nabakurenganyaga kera kubera Impamvu utihitiyemo!

Umuntu wese afite amahitamo yo kubaho nk'umuntu waciye mubuzima bubi, cyangwa agahitamo kubaho nkuwabusohotsemo, ni keshi usanga abantu babayeho nkabakene kandi barakize, Cyangwa agahora avuga inzara yamuriye kera aho kuvuga ibiryo byuzuye ameza ye! Amahitamo rero nayawe kubaho nkufite icyo abuze cyangwa kubaho nkufite icyo agezeho!

Imana iguhe umugisha kugira ngo Ube umugisha!

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed