Tuesday 8 October 2019

HARI IGIHE CYO GUFATA UBUSA N’IGIHE CYO GUFATISHA


HARI IGIHE CYO GUFATA UBUSA N’IGIHE CYO GUFATISHA

Luka 5:5 - 6.
Simoni aramusubiza ati"Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye." Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. 

Nyuma y’inyigisho turimo kwigaho ivuga ku kumenya neza IGIHE n’uburyo bwo kugihagararamo, nifuje kubasangiza  isano riri hagati yo guhura na Yesu n’ukwakira igitangaza umuntu yifuza. 

Nasanze incuro ninshi mbere yo gukora igitangaza, Yesu yaragiye aha abantu ikizamini cyo kumvira. Ingero: Ni mukureho ibuye; Ni mujugunye inshundura mu mazi; Ni mwicaze abantu mu bagaburire; Genda wiyuhagire mu kidendezi cy'Isilowamu, etc.
Bityo rero Iyo igihe cyo kumvira gisimbuye icyo kwinangira ibintu birahinduka.

Simoni Petero na bagenzi be bari bakesheje ijoro ryose baroba ariko ntacyo bafashe. Bari bazi inyanja....bari abarobyi babimenyereye. Icyo cyari igihe cyo gufata ubusa! Ntawe kidashobora kugeraho! 
Yesu ahageze ibintu byarahindutse. Ntabwo Yesu yabasabye ikintu gikomeye cyane. Yabasabye kumutiza ubwato. Arangije kwigisha abasaba gutsura ubwato imuhengeri!  Ntabwo ubwato bwahindutse, ntabwo inyanja baroberagamo yahindutse, ntabwo inshundura zahindutse, nta n'ubwo abarobyi bahindutse,....ariko igihe cyari cyahindutse ndetse  n’imyumvire yarahindutse. Iyo igihe cyo gufatisha kigeze, Nta kintu kitumvira: Inyanja, Ifi, etc.

Petero na bagenzi be  bahoraga baroba mu Gihe cyabo...ariko noneho barobye mu gihe cya Yesu, Kubera ko yavuze! Ifi zakurikiye ibintu 2: Igihe cy’Imana no kumvira.

Ni ibiki urimo byanze? N'ibiki byakunaniye? Ubaye uri mu gihe cyo gufata ubusa ngufitiye inkuru nziza, imbere yawe hari igihe cyo gufatisha!

Igitondo cyiza kuri twese.

©️ Devotion posted by Dr. Fidele Masengo, The CityLight Center- Foursquare Gospel Church

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed