Monday 30 September 2019

GUSABWA ICYO UDAFITE NTIBIKAKUBUZE GUTANGA ICYO WAHAWE! By Pastor M.Gaudin

Ibyakozwe n'Intumwa 3:3-6
Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe.Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.”Abītaho agira ngo hari icyo bamuha.Petero aramubwira ati “Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, haguruka ugende.”

Mubuzima bwacu duhura nabatwifuzaho ibintu bitandukanye, kuburyo iyo tudatanze ibikenewe usanga tugira agahinda ndetse bigatuma akababaro ko kuba tudashoboye gutanga ibyo dusabwe byatubera n'imbogamizi kukuba twatanga ibyo dufite.

Ndakubwiza Ukuri ntufite ibyo abantu Bose bagusaba ariko haricyo Imana yaguhaye cyagirira abantu akamaro. Ushobora Kuba udafite Ibikewe cyane aho uri nyamara Ibyo ufite hari aho bikenewe! Ntukwiye kwitekereza nk'udashoboye bitewe naho uri cyangwa nibyo usabwa gutanga udafite! Ahubwo ukwiye guha agaciro icyo ushoboye ndetse ukagiha abo cyagirira akamaro.

Petero na Yohana ntamafranga bari bafite, iyo babona ko ntamafranga bafite gusa bari kwisuzugura ntibabashe kumuha icyo bafite. Muri iyi isi dufite abantu badusaba icyo bashaka ariko bataduha umwanya wo kubaha icyo dufite cyabagirira umumaro. Reka nkubwire ko Yesu ufite ashobora kugirira akamaro benshi bagusaba ibindi udafite. 

Ni kenshi Usabwa gutanga ibyo udafite bigatera Umutima wawe, kwirengagiza gutanga icyo ufite! Ndakwifuriza Gutanga ibirenze ibiryo, gira Uwo Umenyesha Yesu nk'Umwami n'umukiza we!

Yesu aguhe Imbaraga so gutanga icyo yaguhaye cyagirira benshi akamaro, Tanga icyatuma abantu bava murumogi, tanga icyatuma abantu bareka Ubusinzi n'ubusambanyi, Tanga icyatuma Abantu bagira into nziza. Ubuzima bwawe bugaragaze Yesu wamenye!

Ndabakunda, Mwakire icyo mbafitiye!

Pastor M.Gaudin/NJC
www.newseed4jesus.blogspot.in

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed