Sunday 29 September 2019

IMANA MUBYO TUYISABA GUKORA YEMERA NO KUJYANA NATWE! By Pastor M.Gaudin

IMANA MUBYO TUYISABA GUKORA YEMERA NO KUJYANA NATWE!

2 abami 6:1-3
Bukeye abana b'abahanuzi babwira Elisa bati “Dore aho tuba imbere yawe hatubera hato. Noneho turakwinginze reka tujye kuri Yorodani umuntu wese akureyo igiti, twiyubakire aho kuba.”Arabemerera ati “Nimugende.”Umwe muri bo aravuga ati “Ndakwinginze emera kujyana n'abagaragu bawe.” Aramusubiza ati “Yee, ndaje.”

Ni kenshi dusaba Ababyeyi bacu, Cyangwa abandi badukuriye mubuzima tukabasaba gukora Ibikorwa tudasanzwe tumenyereye, iyo batadushyigikiye bidutera ubwoba gukomeza, Yewe niyo bakubwiye ko bidashoboka wumva no kugerageza wabyihorera!

Imana ishimwe ko Iduha ababyeyi bifuza ko dukura, twaguka, tugira Iyerekwa ariko cyane cyane bishimira no kudufata amaboko! Ababyeyi cyangwa undi wese wagutanze imbere wakuboneye izuba niwe BURYA wakubwira ati komeza nizibika zari amagi. 

Kimwe mubintu bikomerera abasore bagiye gushaka nukubwira Ababyeyi ko bumva bifuza gukora Ubukwe, Ariko bisaba Courage kuko Iyo babivuze hari abantu babirwanya, hakaba nababishyigikira! Ariko Umubyeyi wese Mwiza yifuriza abana gutera Imbere yewe no gutanga ikiguzi cyose cyatuma abana baba Successful. 

Elisa abana babahanuzi bamaze kubona ko aho bari hababereye hato, bakeneye kwaguka, bakeneye kugira Initiative, bakeneye gutera imbere! Igihe cyose abantu ibibatera Imbaraga birabahenda ariko ibibaca intege birizana. Niyo mpamvu ukwiye guharanira kugira Umuntu ubera Umugisha ndetse ukamutera imbaraga zo gukora neza!

Umwana ugira amahirwe yo kurerwa n'ababyeyi bamukunda bahora bamwifuriza ko yagera Kure agakora ibyo batakoze agatunga ibyo batatunze ndetse akazagera aho batageze. Ababyeyi nibo Bantu bifuriza abana ibiruta ibyo bo batunze. Abeshi dutunze amamodoka ababyeyi bacu batagize amahirwe yo kuzitunga, Dufite amazu nyamara ababyeyi batubyariye mubukode, Ubuzima bw'umubyeyi nuguhora atera Umwete Ababa be. Imana niyo mubyeyi mukuru ujya udutera imbaraga zo gukora ibyiza naho twaba twaciwe intege nababyeyi Bach bo mwisi.

Komera numara gukomera ukomeze abandi bagukikije!

Pastor M.Gaudin
www.newseed4jesus.blogspot.in




Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed