Thursday 5 September 2019

AHO WIRUKANYWE HOSE NTUKIBAGIRWE KUJYANA N' IMANA YAWE Pastor M.Gaudin

Mt 23:34
Nuko rero ku bw'ibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi n'abanyabwenge n'abanditsi: bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo,

Burya Urusengero nyarwo ni Wowe, ariko Isinagogi igirwa urusengero n'imitima ijyamo. Muri iyi isi Hari ama Salle menshi, ariko kuko atarahuriramo abizera ntiyakwitwa isinagogi cyangwa Urusengero. Urusengero rero ni Izina   ahantu hatizwa n'abantu bahahurira n'Imitima Ishima Imana.

Hari igihe twumva ngo umuntu bamwirukanye Murusengero Cyangwa Mu mudugudu, ariko burya aba yirukanywe mu nyubako y'abandi Cyangwa AHANTU Runaka Ariko IMANA DUSENGA IBERA HOSE ICYARIMWE. Amasinagogi yirukanwamo abantu buri munsi! Isinagogi ni Institution yo kwisi Bitwe n'Impamvu zitandukanye, ariko Urusengero n'Imana yaruremye. Inyubako n'Imirimo y'intoki z'abantu ariko Imitima n'imirimo y'Imana.

Umurimo w'Abantu Urarangira ariko Uwimana uhoraho Iteka. Niyo mpamvu Inyubako Zisenywa, Izindi zigurishwa, Izindi Bakazikoreramo Ibindi ariko Umutima Imana itahamo ugakomeza Kuba Urusengero. Niba Umutima wawe Utari urusengero Umunsi Inyubako yubatswe n'abantu yatembanwa n'isuri, yasenywa n'umuyaga cyangwa yafungwa n'amabwiriza ya Leta, Imana muzaba mutandukanye. Kuko Ntiwemereye Imana kuba mu Umutima wawe, ahubwo wayituje muri Salle mwakodeshaga!

Guhura ni ngombwa ngo dutyazanye! Duhugurane bikitwa Uyu munsi (abaheburayo 10:23-25), Guterana bisaba aho twateranira, abadafite inyubako bajya munsi y'igiti mugicucu, ariko Ahantu hitwa urusengero Kuko hari imitima ihasengera y'abizera Yahahuriye!

Ushobora Kuba Hari Salle mwateraniragamo, Ubu ikaba Ifunze, Bigatuma wumva no gukizwa wabivamo, Ushobora Kuba Aho mwari mwubatse hari mugishanga kandi warahitaga agasozi kera, Ubu hakaba harasenywe, reka nkubwire ngo Imana Iba muri Wowe, no mumitima y'abandi bizera. IMPAMVU Imana idusaba guterana cyangwa guhurira ahantu nuko buri mwe wese afite uko azi Imana bituma uko nyizi iyo bihuye nuko uyizi bidutera kumenya ishusho nyayo y'Imana. 

Niyo mpamvu Ishusho ufite cyangwa mfite kumana bidasa, icyo yagukoreye nicyo yakoreye ntibisa! Ariko iyo duhuye tukavuga Imana tubana nayo mu mutima turushaho kumenya Ubwiza, ubugari, imbaraga n'imirimo ikora. Guterana kwacu n'ingenzi kurusha aho duteranira mu nyubako zitandukanye.

Niba utagiterana kubera Inyubako wateraniragamo yafuze ni ubuyobe, kuko Hari Izindi nyubako zihari, mugihe Ucyubaka aho uteranira ukwiye guteranira ahashoboka muhuje Kwizera, Muhuje umubatizo, muhuje ibyiringiro, muhuje Umwami! Abefeso 4:3-6.

Inyubako bazirwaniramo, inyubako bazicururizamo, Izindi bazikoreramo ubukwe, Izindi zirafunga tugira Iminsi zikora, Ariko Umutima wawe Uhora ukinguye niwemerera Imana ntizahwema gukorera muri Wowe aho URI hose none nibihe bizaza! Fatanya n'abizera Kwishyura aho muhurira ni byiza, kubaka aho muzateranira kuko Izo ni inyungu zawe ariko bizafasha n'abandi, ariko Ntukure amaso Ku Mana ngo uyashyire Kunyubako cyangwa Salle Usengeramo kuko ibyo Bijya Bihinduka ababyiringiye bagakorwa n'isoni.

Impano z'Imana ziri muri Wowe, ntizikorera murusengero gusa ahubwo zikorera mw'iteraniro ry'abizera kuko bagize umubiri wa Kristo. Gira Umwete WO gufashisha abandi Impano yawe nubwo Urusengero rwawe rufunze Uracyari Umuvugabutumwa, Uracyari Umuririmbyi, Uracyari Umuhanuzi, Uracyabasha guhugura, Uracyasengera abarwayi. Reka kwicara murugo abizera turacyagukeneye! Wicibwa Intege nibisa nibigusohora mu nyubako ahubwo ha Agaciro icyo Yesu yagushyizemo maze Ufashe Itorero RYA Kristo. UMURIMO W'ABANTU UJYA USHIRA ARIKO UW'IMANA UGAKOMEZA. Impano Ufite Irusha agaciro Title wahawe mu nyubako! Nutakaza Icyo bakwitaga Uzirinde Gutakaza Uwo wari we. "NJE NDI UMU KRISTO"

Ndabakunda!


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed