Friday 6 September 2019

IGIHE CYO KUTAGIRA UMUMARO BURYA KIRASHIRA! By Pastor M.Gaudin

IGIHE CYO KUTAGIRA UMUMARO BURYA KIRASHIRA!

Abacamanza 11:7
Yefuta abwira abakuru b'i Galeyadi ati “Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?”

Hari umuntu baherutse kumpa Ubuhamya, wagiye munkambi imyaka 12, maze bene wabo baramukwena, kugeza aho batamutumiraga no munama z'ubukwe kuko bumvaga ntacyo amaze! Imana yaje kumugirira neza aza Kujya muri America,  Akorera amafranga none ubu bamugize umukuru w'umuryango, kuko noneho ashobora gutanga  ibyo bakeneye!

Igihe cyawe wowe Udakenewe ubu, kubera Impamvu zitandukanye abantu bashingiraho, humura Igihe Cyo gukenerwa kiri hafi yawe, Isezerano ryawe ntirizahera kandi Imana ijya uhindura amateka y'ubuzima. Komeza kwizera no kugira Umwete mubyo Ukora! Impamvu abantu bakwirengagiza Yesu nazikoraho zizahinduka Impamvu abantu Bakwitaho!

Reka Nkubwire ko Uwakwise Ikinyendaro, Uwakwise ko ntacyo ushoboye, Uwakubwiye ko ntacyo Uzigezaho, Uwaguciye Intege, Uwagusebyaga igihe kizagera agukenere. Ukwiye kwitegura kuzagirira neza uwakugiriye nabi kuko Imana ntizatsindwa Urugamba rwo kuguhindurira amateka maze ugahabwa Izina rishya. Muri iki gitondo ndagusengera NGO Winjire mubihe byo kubera abandi Umugisha!

Urava mukudakenerwa winjira mubihe byo gukenerwa kuko Imana yawe Muri kumwe!

Shalom
Pastor M.Gaudin/ New Jerusalem Church
www.newseed4Jesus.blogspot.in

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed