Saturday 14 September 2019

NTUGAFATE NABI UWO MUSIGARANYE, KUBERA KO UFITE AGAHINDA KU WAGUKUWEHO.BY Pastor M.Gaudin


NTUGAFATE NABI UWO MUSIGARANYE, KUBERA  KO UFITE AGAHINDA KU WAGUKUWEHO.BY Pastor M.Gaudin

1 Yohana 2:19
Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by'ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko icyatumye biba bityo ni ukugira ngo bagaragare ko atari abacu rwose.

Abantu benshi bakunze kurizwa n'abantu babanze ariko ntibahe agaciro abakibakunda, abantu benshi bakunze kwihebeshwa nabo batakaje bakirengagiza Umugisha uzanwa nabo basigaranye. Nibyo koko Uwakuvuyeho, uwo mwatandukanye Yari afite umumaro, ariko niba yakuvuyeho ntukwiye kwiheba ngo Stress itume Usa naho wirengagiza abasigaye iruhande rwawe!

Abantu batuvamo muburyo bwinshi, hari abimuka, hari abatwanga, hari abadakomezanya natwe urugendo twatangiranye, hari abadashyigikira Iyerekwa ufite, ariko ntibivuze ko abo wibwiraga ko ari ab'umumaro kuri wowe iyo bagiye ukwiye kudaha agaciro abasigaye!

Iga kurekura Ibyo Utagifite byose, haba abantu cyangwa Ibintu, maze Uhe agaciro Ibyo Ufite. Imana ntikoresha abadahari ikoresha abahari. Imana ntizakoresha abatagukunda wakundaga Ahubwo Izakoresha abagukunda, uyu munsi numviswe nganirizwa Kwiga kumenya kurekura Ibyo ntafite ahubwo nkaha agaciro Ibyo Imana Insigarije.

Wowe Ni bande usigaranye? Ni ibiki usigaranye? Ni iki ufite Imana yaheraho. Imana ntihera kubyo dukeneye, ahubwo ikoresha Ibyo dusigaranye kugira NGO iduhe ibyo dushaka. Yaba amahoro, Ubuzima, ibyishimo ntibituruka mubo twabuze cyangwa Ibyo twabuze ahubwo bituruka muri bike iyo tubyeguriye Imana.

Abo Muri kumwe wige kubishimira! Ibyo Usigaranye wige kubibyaza umusaruro, Ibyo wifuza ahazaza bihishe mubyo usuzugura none! Ufite Imana, Ufite Yesu, Ufite mwuka wera ndetse Ufite n'abantu Imana yashyize mubuzima bwawe!

Mu muryango wawe, ufite abagushyigikira, munshuti ufite abagufasha, mwitorero barahari bakwitayeho, mugihugu ufite abaturanyi muhuje. Akenshi Twirukira abaduhunga Tugasiga abadushaka!!!! Imana itubabarire.

Iyo baba abawe byukuri bari kugumana nawe, Iyo baba abajjye byukuri bari kugumana najye.

Ntukwiye kubana n'Umugore wawe wakwemeye nabi kubera ko Uwo wabanje gukunda yakwanze! Ntukwiye Kuvuga ko Abantu ari babi kubera ko uwo wizeye atakubere mwiza! Haricyariho abantu Imana yagushyiriyeho NGO bagufate Amaboko!

Ndabakunda!

Pastor M.Gaudin/NJC
www.newseed4jesus.blogspot.in

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed