Imana ni Imana natwe tukaba abantu. Imana yaraturemye kandi
yaturemye ifite umugambi. Ibi iyo mbitekereje nsanga ko Imana ifite ububasha
bukomeye kuri jye. Ibi bintera kumenya neza ko Imigambi y’Imana ari myinshi
kandi myiza kuri jye. Kuko ntakintu nakimwe Imana yaremye ntamugambi igifiteho.
Twibaze iki: Igihe Imana yafataga gahunda yo kurema ijuru
n’isi ntaruhare umuntu yabigizemo, Yewe umuntu nawe ari muri iryo remwa
ry’Ibiriho. Buri gihe kwibaza ibintu Imana yakagukoreye bisa no gusa no
guhinyuza Imana yakuremye kuko mbere yo kuyibaza Ibyo igutekerezaho wakibutse
neza ko no kugira ngo ubeho ariyo yabishatse.
Zaburi 139:14
Uyu munsi abantu benshi kw’isi baribaza uko babayeho nuko
bazabaho, aha niho haturuka ibintu byinshi ndetse n’Ibyaha byinshi, ubwoba
bw’Ubuzima n’Ibindi bitandukanye. Ariko ibi byose biterwa nuko umuntu yataye
Imana ndetse tukirengagiza uruhare Imana ifite mubuzima bwacu.
Uyu munsi ubeshejweho niki? Muri iyi isi abantu benshi bafite
uburyo bavuga ko wakora ukagera kutsinzi y’Ubuzima, ariko nshuti yanjye ndagira
ngo nkumenyeshe ko igihe cyose umuntu yimuye Imana, naho wowe wakwimenyaho
Imigambi myinshi ntibyayifasha gusohora. Ikindi kandi naho iyo migambi yakunda
kuko iba idaturutse ku mana ntiramba cyangwa ikuzanire amahoro. Buri gihe rero
abantu bashakisha iki?
Ubwiza n’Icyubahiro. Ibi bintu uko ari bibiri biruhije
umuntu, buri gihe umuntu abashaka ubwiza, hariho abantu bamwe bambara neza,
maze mwahura ntubimubwire akababara cyane, niko abantu bashaka ubwiza, hari abasigaye
bitukuza, abandi baribagisha, kuko uburyo bwo kunyurwa nuko Imana yabaremye
ntibiriho kuko bimuye Imana.
Igihe cyose Umenye ko Imana ariyo ifite uruhare mukubaho
kwawe umenya neza ko Imana ifite impamvu yakuremye gutyo, ahari ushobora
kwibona nk’Umuntu utuzuye cyangwa ukibona nk’Umuntu ufite ibiruta iby’abandi,
ariko ibi byose bitangwa N’Imana yaremeye umuntu umugambi kandi ukomeye. Sinzi
wowe uko wibona, ariko ndagira ngo nkubwire ko uko wibona nuko abantu bakubona
Atari ibyo bikomeye ahubwo uko Imana yakuremye ikubona nicyo gifite agaciro.
Imana ntiyakuremye kubw’Inyungu zawe: buriya Umuntu wese
ukora ikintu ntagikora kubw’Inyungu zicyo akoze, niyo mpamvu ikibumbano umuntu
akibumba atitaye kuri icyo abumba ahubwo yitaye kucyo ashaka kugeraho, kizamunogera
mu maso. Buri gihe Imana iba ifite impamvu ikomeye mubyo irema.
Igihe cyose rero ushaka ubwiza ukwiye kwemerwa n’Imana kuko
naho waba mwiza mu bantu ariko Imana ikubona ko uri mubi ndahamya ko ntacyo
byakumarira. Uyu munsi umububyi ukora ibibumbano iyo akoze ikibumbano hanyuma
abantu bakagishima ariko we ntagishime ntashobora kukijyana kw’Isoko. Kuko aba
ashaka kurinda izina rye, n’Imana niko bimeze uko Yemeye niko kuyihesha
icyubahiro naho wowe waba wumva bitameze nkuko ushaka.
Icyubahiro: ndahamya ko Intambara nyinshi zaba
mw’Isi, mu muryango ndetse no mu matorero hajemo kurwanira icyubahiro, aho
umuntu ageraho akumva ariwe, ariko Ijmbo ry’Imana rigira riti nuko ushaka kuba
umukuru abe umugaragu w’abandi. Kubahwa ntibivuze ko abantu bose bagupfukamira,
ariko igihe cyose Imana yifuza ko tuyubahisha, icyubahiro Imana itanaga kiruta
icy’abantu. Aha ndagira ngo nkubwire ko abantu bakubashye Imana ntikubahe
ntacyo byaba bimaze.
Abantu bashobora kukubahira ibyo ubarusha, bashobora
kukubahira imbaraga, amafaranga, kumenyekana, kuba uri icyamamare n’Ibindi,
ariko Imana yo izakubaha kuko uyubaha, ibi rero bizanwa nuko ubayeho mubuzi
bwibuka Imana ndetse ubuzima buzirikana ko Imana ariyo ikura umuntu kurwego
rumwe ikamujyana ahandi.
Mukutibaza ku Mana cyane Imana idusaba kwibaza uko twayubaha
no kuyubahisha, ibi nibyo buri munsi tuba dusambwa cyane. Uyu munsi ushobora
kuba wibaza ku migambi y’Imana igufitiye ariko Imana ntiyifuza ko ureba cyane
kuri ibyo ahubwo yifuza ko wa kwita kucyo wowe igusaba gukora.
Buri gihe Imana idusaba kubanza gushaka ubwami bwayo no
gukiranuka kwayo ibindi byose tukabyongerwa (mat 6:33). Ubwiza icyubahiro,
n’Ibindi harimo n’Ubutunzi no gukiranuka bituruka kuri yo.
Reka nkubwire nti igihe cyose umuntu atimuye Imana, Imana
yiteguye gusohoza Imamvu yamuremye. Hari Impamvu waremwe rero kandi rero
Impamvu waremwe niyo Imana yitayeho cyane, iyo mpamvu rero akenshi Uzasanga
wowe utayifitemo uruhare, ahubwo ukwiye kwizera Imana ikakurengera.
Niba umuntu mukuru ateruye umwana akamunaga hejuru, umwana
ntaba akwiye kugira ubwoba bwuko batari bumusame, ahubwo umwana iyo akomeje
kuba umwana akorerwa ibyo akwiriye gukorerwa. Reka rero nawe uyu munsi ushyitse
umutima hamwe maze wemerere Imana kugukoresha.
Igitangaje: ubu naho abantu baryohewe no gukorera Imana no
kurushaho kubikangurira abandi ariko dukwiye kumenya ko nabyo ari umugambi
w’Imana kuko Inama zo gucungura Umuntu nta mwana w’Umuntu wigeze azitumirwamo
ahubwo ubu turi mubyo Imana yatekereje kera maze ikabishyira mu bikorwa.
Ndahamya ko Imana yaduhaye agakiza tutari tubikwiriye ariyo idufiteho umugambi
uruta ibyo twe twakwibwira.
Ndabakunda!
Pastor M.Gaudin
pstgaudin@gmail.com