Monday 24 April 2017

ICYO NZI NI KIMWE, NUKO NAKIZE!

Image result for jesus healed the blind man
Yohana 9: 24-25

Nuko rero uwari impumyi bamuhamagara ubwa kabiri, baramubwira  bati" Shima Imana, twebwe tuzi yuko uwo muntu ari umunyabyaha." Nawe arabasubiza ati" Niba ari umunyabyaha simbizi, icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba ndeba."

Iyi nkuru uyisomye usanga ko abantu baruhijwe n'Ibintu byinshi, kurwara ni ikibazo ariko no gukira bikaba ibindi bibazo, gukena biba ikibazo ariko no gutunga bikaba ikibazo, gudasenga ni ikibazo no gusenga bigahinduka ikibazo, muri rusange ntibyakabaye ikibazo uwari impumyi arebye, cyangwa uwari umukene Imana imukuye ku cyavu!

Sinibaza niba uyu muntu abantu bamubazaga barabiterwaga nuko bamukunze cyangwa bashakaga ko akira, abantu benshi kubera ishyari mu mitima usanga iyo umuntu agiriwe neza n'Imana, ntibaba bashaka kumva imirimo y'Imana ahubwo bashakisha uburyo basebya igikorwa cyiza cyose cyakozwe batabigizemo uruhare. biba biterwa n'impfunwe no kumva ko bazahinyurwa. 

Uyu mugabo wari umaze igihe ari impumyi, yahuye ni ikibazo ubwo yari amaze guhumuka, aho abantu bamwanjmya bakamubaza niba azi uwamukijie nuko yamukijije kwisabato, wakwibaza umutima uba wihije inyuma yo kwanga ko umuntu akira, icyo gihe ukamenya ko uwakijijwe akenshi ntacyo baba bamushakaho ahubwo baba bashaka guharabika ibikorwa byiza by'uwakoze neza agakiza umuntu.

Njya nkunda kumva abantu bavuga abati runaka ubutunzi yabukuye kwa Satani, uyu nuyu Satani niwe umuha gukora ibitangaza, bati runaka akize vuba rwose, n'ibindi, ariko wakwibaza neza ugasanga ko ababivuga nabo batazi inzira igana aho bakura ibyo, Reaka ne kwirirwa mbihana kuko ahari bibaho, ariko reka nigarukire ku Mana yaremye ijuru n'isi/

ese wemerako Imana yakiza SIDA cyangwa izindi rwara zikomeye? kuko hari abakira kandi bakitangira n'Ubuhamya, waba wemera ko Imana ikura ku cyavu ikicazanya nabakomeye? Imana iracyanga urubyaro? ibyananiye abantu Imana iracyabishobora? None se kuki umutima wawe ukwemeza ko abasengera abantu bagakira baba bakorana na Satani? ni uko se satani aboneka vuba? 

Abantu benshi bari mu mutego wo kugenzura igitotsi kiri mujosho ry'abandi nyamara ayabo atareba, reka nivugire nti niba umuntu yakize kandi yari arembejwe n'Indwara, yagiye mu bapfumu biranga n'ahandi Imana ikamukoraho kuko biba igitangaza nyamara yajya mubapfumu ntibitere ikibazo? nuko iyi si atari i wacu, twebweho i wacu ni mwijuru, Imana niyo ikorera umurimo muri twe. 

Abakubaza uko byagenze si cyo gikuru ahubwo kugira icyo wimenyaho nicyo cy'Ingenzi, ubuzima bwawe kumenya ko Imana yabuzanyemo impinduka nziza, bigutere kuyubaha naho abahakana ko iriho cyangwa ko itagikoresha abakozi bayo bo ubime amatwi kuko kuva kera byahozeho abafarisayo nuyu munsi abantu bamwe bafashe umugabane wabo. Nawe nibakubaza ujye ubabwira uti icyo nzi nuko nari impumyi, ariko ubu ndabona, nari umukene ariko ubu ndi umukire, nari mu byaha none nabivuyemo, ibyo nibyo bindeba kuko buri mwe azabazwa ibikwiranye nibyo yakoze.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed