Wednesday 18 September 2013

IMBERE YAWE URAREBA IKI? IIGICE CYA MBERE, PASTOR HABYARIMANA DESIRE

Pastor Desire Habyarimana.
Ezekiyeli 37:1-14
Imana yasohoye Ezekiyeli ari mu mwuka nk’uko igice gitangira kibivuga. (Ibibazo byacu dukwiriye kubirebera mu mwuka, kuko ibibazo duhura na byo bibera mu isi y’umwuka kandi na Satani muzi ko ari umwuka mubi). Twe dushaka gukemura ibibazo by’umwuka mu mubiri, ni cyo gituma tuvunika cyane (Abefeso 6:10-18).
Imana imaze gusohora Ezekiyeli, yamweretse amagufwa yumye atatanye cyane. None wowe imbere yawe urareba iki? Ushobora kuba ureba amagufwa yumye nka Ezekiyeli, ukaba ureba ubuzima bwumye ari bwo ubamo, ukaba ureba inzara, gukorwa n’isoni, kumwara gusa, urugo rwakunaniye, guhora utsindwa mu byo ukoze byose, ukabona nta byiringiro by’ejo hazaza, ibintu byose bikaba byumye pe!
Imana ibaza Ezekiyeli iti “ukurikije uko ureba aya magufwa hari icyavamo? Nawe nagira ngo nkubaze, ukurikije uko ureba ibikugose, hari ibyiringiro ko hari icyahinduka?
Ezekiyeli arasubiza ati “Mwami, ni wowe ubizi!” Mwari muzi ko hari abantu batazi ko Umwami azi ibyabo. Ariko nagira ngo nkubwire ko ubuzima bwawe n’ejo hazaza hawe Imana ibizi, kandi izi n’ icyo izakora ku mibereho yawe. Bimuharire, azi uko azabigenza.
Ezekiyeli avuga ngo Mwami ni wewe ubizi, umva ko nta ‘Inarijye’ irimo; urumva nta gitekerezo yabigizeho kuko ibyo abonye byari byamurenze. Nagira ngo nkubwire ko inarijye itarapfa muri wewe (Kumva ko hari ibyo wishoboreye, kumva ufite uko uzabigenza. Ibyo utarabipfaho, urakomeza ugakubitika kugeza igihe uzarambura amaboko ukabwira Imana uti ‘Hasigaye ahawe kuko ari wowe ushobora byose’). Yesu yaravuze ngo mwese abarushye n’abaremerewe muze ndabaruhura. Yahamagaye abarushye. Abatararuha bakomeza kwirwanirira, ariko abarushye bumva hasigaye ah’Imana ahita abatabara.
Kera kugira ngo igitambo cyemerwe, ni uko cyabaga cyapfuye. Nta bwo Imana yemera igitambo kigitera imigeri. Ni ko Abaroma 12:1-2 havuga ngo “Mube ibitambo bizima, byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Emera ube igitambo, Imana izagutangaza. Ibyo ubona bidashoboka bizashoboka, kuko ashobora byose.
Muzi ko Lazaro yari afite umuryango ukundana na Yesu, ariko muri uwo muryango harimo ikibazo cy’uko bafite umuhungu umwe. Mwese muzi ko mu muryango iyo harimo umwana umwe aba ari ikigirwamana, yaba umukobwa cyangwa umuhungu. Noneho bagakunda Yesu, ariko bifitiye akagirwamana ku ruhande. Yesu arabareka, ubundi muzi ko Yesu adutwara buhoro, ariko yari azi ko hari igihe bizababana amagufwa yumye bagahita bamenya ko ari we gupfa no kuzuka.
Rimwe Lazaro ararwara, batuma kuri Yesu nk’incuti yabo ariko bazi ko akiza abarwayi gusa, batazi ko ari we gupfa no kuzuka, Yesu atinda abishaka. Wari uzi ko ibyawe byanze gukemuka Yesu atabireba? Aracakwigisha ko ari we ufite ijambo rya nyuma ku buzima bwawe, kuko uzi ko mu muntu habamo kwirwanira gukomeye: Iyo urwaye wumva ko uhita ujya kwa muganga, ariko hari ibyo abaganga badashobora; iyo ukennye, ahogusenga uhita ubona uwo waguza amafaranga, ariko hari igihe bakumvira ubusa; iyo bakuvuze nawe uravuga, ariko hari ubwo bitaba igisubizo. Yesu iyo ugitera imigeri arakureka, kugeza ubwo uzabona ko imbere yawe hasigaye ahe gusa (Yohana 11:1-44).
Yesu yaje kwa Lazaro yarapfuye, baramushyinguye. Bamubonye, bibuka ko avuye gukiza abandi kandi ko bamutumyeho akababwira ngo araje ntaze, barababara. Mariya aramubwira ati “Iyo uza kuba hano musaza wacu ntiyari gupfa ( ni nk’uko nawe uvuga ngo iyo mba narize simba mbabayeho gutya, ariko se abatarize bose babaho nabi? Iyo mba ntarashatse uyu mugore… iyo mba ntaba ahangaha… iyo mba zikaba nyinshi). Yego Lazaro w’ubuzima bwawe yarapfuye, ariko Mariya uwo bari kuvugana ni we gupfa no kuzuka, ashobora byose). Ikibazo ni uko ubana n’ushobora byose ntumenye agaciro ke.
Yesu aramubwira ati “Yego yarapfuye birababaje, ariko ni jye kuzuka n’ubugingo kandi naje humura.” Mariya bimunanira kwizera, aravuga ati “Yego nzi ko azazuka mu izuka ry’abapfuye. Hari ibyo nawe wumva ko bidashoboka, wanze kwizera ko byahinduka kandi ufite Yesu ushobora byose. Ni bibi kutizera, kuko utizera adashobora kunezeza Imana (Abaheburayo 11:6). Yesu amubwira ati “Basi munyereke aho mwamuhambye? Nagira ngo nkusabe, wereke Yesu aho bipfira, umubwire ati “Byarangiye bitya, urupfu rw’ibyanjye ni uru. Uhagarare aho, Yesu azi icyo azakora. Ikibazo ni uko ibintu bipfa ntitwemere no kubwiza Yesu ukuri aho bipfira.
Yesu ahageze ntiyavuze amagambo menshi, yarahamagaye gusa ibyari amagufwa yumye ( Lazaro) biritaba bamutahana ari muzima. Yesu ibyawe ntibyamunaniye, ahubwo aragira ngo umubwire ngo “Mwami, ni wowe ubizi. Ureke kwirwanirira, kuko nta cyo wageraho atagufashije.
Ubutaha tuzakomeza n’ iyerekwa rya Ezekiyeli ntuzacikwe!!!
 www.agakiza.orghttp://agakiza.org/

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed