Tuesday 24 September 2013

KUKI ABANTU BAMWE USANGA BIFUZWA ABANDI UGASANGA BATIFUZWA, AMWE MU MABANGA YO KWIFUZWA!


 (Secrets that transform you to become a social man)
Igice cya III
Iyi ni inyigisho ya gatatu aho twiga bimwe mu bidutera ubwigunge kandi bidakwiye, kuko twaremewe kubana n’abandi mu mahoro. Mu nyigisho ebyiri zishize twari twarebye ebyiri mu mpamvu zitera umuntu kuba atakwifuzwa, bigatuma abantu bamuhunga. Iya mbere yari Gushaka Iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”, iya kabiri yari “SIMVUGURUZWA”UKUDAKURWA KU IJAMBO, (Self-will)
Turongera tugerageze kwinjira gato mu muntu nyamuntu, mu mutima imbere, mu biba mu muntu imbere bishobora gutuma adashobora kubana n’abandi, bitewe n’imyitwarire ye ihera mu mutima no mu myumvire ipfuye.Imana yaduhamagariye kwezwa kandi nayo iziko ari urugamba rwo kwizera, kandi iyaduhamagaye niyo kwizerwa yiteguye kudufasha mu gihe natwe twemeye ko dukeneye ubufasha. Ubwo tuyoborwa n’Imana rero tujye twemera no gutsindwa n’Ijambo ryayo kuko ariryo ryonyine rifite ubutware bwo kutuyobora, kutwigisha kuduhanira gukiranuka no kutweza.(2 Timote 3:16)
Muri iyi nyigisho tuzarebamo ibintu bigera kuri bitandatu biranga umuntu ufite amahirwe make yo gushobora kubana neza n’abandi, ibyo bizaduhishurira imitima yacu, maze biduheshe no guhinduka, bityo tubonereho kumenya noneho ibiranga umuntu ubana neza n’abandi. Mu nyigisho ya mbere twari twabonye ko mu bitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi harimo:
1. Gushaka iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA” Twari twerekanye ko uyu muntu arangwa n’ibintu bitatu i. Gushakisha icyubahiro ku ngufu mu buryo bwose bushoboka ii. Gukorera kugaragara mu bintu byose mu buryo burenze urugero iii. Guhora asiganwa, arushanwa muri byose (competition)
Mu nyigisho ya kabiri twari twabonye ko mu bitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi bakamuhunga cyangwa bikamutera kugira inshuti z’akanya gato harimo
2. Kudakurwa ku ijambo “SIMVUGURUZWA”
Twari twerekanye ko uyu muntu arangwa n’ibintu bitatu: i. Kugendana no kubana n’abagushyigikira gusa bakemera ibyo uvuze byose ii. Gushakisha abamuvuga neza no gukunda kubiyegereza iii. Gushyiraho umupaka w’icyiciro cy’abantu batagomba kumuhinguka imbare bagira icyo bamubwira
Turebe icya gatatu mu bitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi, turita uyu muntu “ndihagije”
3. NDIHAGIJE (Self Sufficient)
uyu ndihagije iyo yirebye abona hari aho yageze, ibyo bikamutera kwibwira ko afite ubushobozi kuri ejo hazaza, uko ni ukwibeshya. Ni abantu bagira amagambo akarishye cyane, kuko abona abantu bose nkabamuri munsi, yibwira ko hari ibyo atunze, hari ubwenge azi bukomeye, hari aho ageze, muri make asa nkaho ntacyo akeneye ku bandi. ariko aribeshya.
Hari igihe kigeze kubaho, maze abantu bibwira ko bafite aho bageze, bakajya basuzugura ndetse bamwe bakanga no kwitaba numero za Telefoni bitagamano y’inanga, umunsi umwe muri abo yagiye ku kazi, inzu ye itangira gushya maze umukozi wo mu rugo agerageza kumuhamagara ariko numero ye ikaba imwe muri izo banenaga, uwo mu Bosi areba numero imuhamagaye maze arivovota ati”nkaba baba bampamagara mfitanye gahunda ki nabo? Nguko rero, azagere mu rugo asange ibintu byakongotse ati” ko mutampamagaye” bamumenyesha ko bakoze ibishoboka byose ariko hakabura uwitaba telefoni aherako amenya ingaruka y’ubwira bwe.
A. IBIRANGA BA NDIHAGIJE
i. Amagambo yo kwikakaza no kwishongora
Kuko ndihagije aba atekereza ko hari aho yageze adakeneye abandi,yibwira ko kwiyerekana atyo byamwongerera inshuti, ntamenya ko imyitwarire ye imuca ku bantu kandi akeneye kubana nabo. Mu gihe agiranye ikibazo n’umuntu, ntatinya kwatura amagambo akomeye nkaya “ genda wibane nanjye nibane, sindya iwawe, sinzigera ngukenera, nta mwana wanjye uzigera agira icyo akenera ku bana bawe cyangwa mu muryango wawe, nababikiye ibihagije, ntawe bazakenera”. Yewe mwana w’umuntu we, ejo aho uzaba uri nuwo uzaba ukeneye ntubazi, ejo aho urubyaro rwawe ruzaba ruri ntuhazi, cisha make rero. Bibiliya iratubwira ngo”Amagambo y’umupfapfa arimo ubwirasi, nyamara imvugo y’abayabwenge irabarengera “(Imigani 14:3).
Hari inkuru y’ukuri y’umuntu umwe wigeze guca mu gihe cy’ubushomeri ariko yarize ndetse ari n’umuvugabutumwa, maze umunsi umwe ari mu murimo w’Imana ahantu mu cyaro, anyura iruhande rw’umwana umwe w’umunyeshuri, maze uwo mumyeshuri si ukumusuzugura ye ati” ubu ni bwa burokore bwirirwa busakuza kubera kubura icyo bukora ngo burabwiriza,……….” Icyaje kubaho niko nyuma gato wa mubwirizabutumwa yaje kubona akazi ko kwigisha, kandi agahabwa mu ishuri wa mwana wabasuzuguye yigagamo.
Amashuri atangiye wa mwana yinjiye mu ishuri asanga wa mugabo ahagazemo yaje kwigisha, kandi yibuka neza ibyo yamubwiye, dore ikimwaro. Mu gihe yamutukaga yibwiraga ko ntaho bazahurira, yamurebye inyuma maze aherako aca iteka ry’ubuswa. Kuko ejo hazaza haduteguriye udushya twinshi, tugomba kwitonda rero, hari izindi nkuru nyishi zisa nkiyi.Ubwo bakuru ba Yozefu bamugurishaga icyo gihe bamurushaga imbaraga kandi ntibabonaga namba ingaruka zabyo, babonaga ako gahungu bakabona ntakizakavamo (Itangiriro 37), ejo ha buri wese hategekwa n’Imana witonde.
Munyumve neza simvuze ko mu gihe ugomba gufata icyemezo cyababaza umuntu ariko ari ngombwa kandi kinyuze mu kuri no mu butabera utagifata, ariko byose bikorwe mu rukundo no mu gukiranuka, iby’ubwirasi bugendanye no guhemuka byo nibyo kwitonderwa. Umutimawa ndihagije, wa nzibyose ni umutima mubi utuma abantu bakuvaho, bakaguhunga.
ii. Gusenya abandi no gukunda gusebanya
Umuntu ufite uyu mutima, ntakunda kumva bavuze undi muntu neza, ngo barate ibikorwa byundi muntu maze we ntibamuvuge. Aho uyu ufite uyu mutima ari hose aba yivuga, iyo hagize uvuga undi muntu wakoze ibyiza, aherako agahita ashakashaka uko yahinyura ibyuwo amusebya agambiriye kugirango bahereko ariwe bavuga.Ndagirango mbabwire ko burya nta muntu ugira ibibi gusa nkuko nta numwe ugira ibyiza gusa, kubyemera birasaba kwicisha bugufi imbere y’Imana, izaca imanza z’ibyakorewe no mu rwihisho.
Uwo mutima niwo wari muri Sawuli, kuko ari nta kindi yahoraga Dawudi, keretse ko abagore bamuvuze neza maze bitera Sawuli kurakara, kuko yumvaga ari we wagombye kuvugwa gusa.Yashatse kumwica ari icyo amuhoye gusa.(1 Samweli 18:6-9)
None se umuntu mubana hagira ukuvuga neza akarakara, ubwo koko ninde wakwitereza kuba inshuti ye?Keretse abamuhakwaho wenda hari amaramuko bamushakaho, nabo ariko baba biteze umutego batabizi.
iii. Kubona nta wundi ushoboye. Uyu ndihagije abona nta wundi muntu ushobora gukora ikintu ngo agikore neza, icyo atasuzumye cyose ntigishobora kuba kizima, icyo atarebye ngo akemeze ntigishobora kuba gikoze neza, kuko ari we wenyine ushoboye, nyamara Bibiliya yo itwigisha igira iti”Umuntu niyibwira ko hari icyo azi aba ari ntacyo yari yamenya ukurikije ibyo yari akwiriye kumenya (1 Abakorinto 8:2). Hari inkuru y’umukobwa wagiye gukora ubukwe ariko akaba yari afite uyu mutima mubi, noneho inama z’ubukwe zishyiraho abo kumufasha imirimo, ariko we akabona nta numwe mu bashyizweho ushoboye gukora ibintu neza, maze aratangira arirukanka, mu ndabo, mu modoka, mu mikenyero, mu birago, mu birahuri, mu biryo,…. reka sinakubwira, abari bashyizwe mu mirimo bose baramuhunga bisubirira iwabo baramwihorera, maze amaze kunanirwa aza kugisha inama umukozi w’Imana yitotomba ngo abantu bose baramutaye, bose ntawe umwitayeho.
Umukozi w’Imana, amaze kumwumva niko kumusaba kwisuzuma ngo arebe niba impamvu yaba idaturuka muri we, akaba arenganya abandi, kandi ni ko byari biteye. None se umuntu utemera ko hari abandi babasha gukora ibintu neza, wowe wakwiyemeza kumufasha ute kandi uzi neza ko ibyo wakora byose adashobora kubyemera, abantu rero bahitamo gukuramo akabo karenge. Erega ntugire ngo niyo akugaye wenda kubyo utakoze neza akugayana ikinyabupfura, reka da ni ukuvuga nabi bijyanye n’ibitutsi, kuko kwishyira hejuru kwe kumutera kubona ubuswa ku basigaye bose, kandi iyo avuga nabi abandi yumva bimushimishije kuko abikorera kumva ko we abaruta bose.
Abenshi mubafite uyu mutima bibwira ko ibyo bagezeho ari imbaraga zabo kandi kuko bahora bishima bo ubwabo, nicyo kibatera kuba batabona ikiza cyakozwe n’abandi, kuko bo bibona ari ibitangaza, muri make hari ikidasanzwe kibarimo. Ijambo ry’Imana ribivuga ukuri ngo”Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge, wapfa kwemera numupfapfa kumurutisha uwo” (Imigani 26:2). Abo Imana irabagaya kandi ntawifuza kubana nabo, keretse ubafiteho inyungu, ubuzima bw’abameze batya buzarangira bigunze, ndetse ku iherezo bazibaza icyo kubaho byabamariye kibayobere.Haracyariho amahirwe, kuko Kirisitu yapfiriye abanyabyaha kandi afite imbaraga zimuhesha guhindura umutima uwo ariwo wose ubyemeye.
Pasteur Kazura B. Jules

ubu butumwa twabukuye: agakiza.org

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed