Thursday 12 September 2013

ITERAMBER N'IJAMBO RY'IMANA!

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Washington Examiner avuga ko Abanyamerika bagera kuri 41% basomera Bibiliya kuri internet, ngo n’ubwo 88% by’Abanyamerika 

bafite Bibiliya zigendanwa.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango ‘The American Bible Society’ (ABS) bwagaragaje ko 41% by’Abanyamerika bakoresha internet, bagasomera ibyanditswe byera kuri mudasobwa. 29% bakora ubushakashatsi ku byanditswe byera bakoresheje telephone ngendanwa, naho 17% bakavuga ko basoma Bibiliya bakoresheje ikoranabuhanga kuri Kindle cyangwa iPad. Version ya Bibiliya yakunze gukorwaho ubushakashatsi ngo ni King James Version (KJV), kuko ikoreshwa n’abagera kuri 38%, mu gihe New King James (NKJV) ikoreshwa n’abagera kuri 14% gusa.
ABS yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi muri aya magambo, iti “Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakomeje kwitabira gusomera Bibiliya kuri internet. Buri mwaka, umubare w’abasoma ijambo ry’Imana bakoresheje smart phone cyangwa izindi telephone ngendanwa ugenda wiyongera. Abakoresha internet bashakisha ijambo ry’Imana na bob agenda biyongera."
Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko 77% by’Abanyamerika bavuga ko ibibi bigenda birushaho kwiyongera, kimwe cya gatatu cyabo bakavuga ko abantu batagishishikazwa no gusoma ijambo ry’Imana. 2/3 by’Abanyamerika bavuga ko kwigisha Bibiliya mu mashuri ya Leta ari ingenzi, ariko abasaga ½ bavuga ko "Bibiliya na politiki bitajya imbizi." Abasaga 20% bavuga ko Bibiliya igomba gufatwa nk’ukuri kuzuye.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed