Saturday 17 January 2015

UMUGORE W’UMUNYABWENGE, UYU MUNSI ABARI KUMWE NA YESU , NI ABANYABWENGE!

1Samweli 25:
Abigayeli yari umugore wa Nabali, iyo urebye iyi nkuru usanga, Nabali iyo atagira abigayeli, yari apfuye pe. Abagabo bose siko bazi kwitura ineza ababagiriye neza, Yewe siko banashoboye gukora neza.

Igihe Dawidi yabaga mu mashyamba, ntiyigeze agirira nabi Nabali, yari umutunzi ariko Dawidi akabuza abantu ku murira amatungo. Hanyuma dawidi aza gutuma kuri Nabali ati: nta nabi twakugiririye  rero abahungu bawe bakugirire ho umugisha 1samweli 25:4.

Nabali yasubije intumwa za Dawidi nabi kuburyo byatumye Dawidi afata umwanzuro mubi wo kuzamuka akanyaga byose. Maze umugore wa Nabali abyumvise, ashaka uko yakemura icyo kibazo kuko bari bagiye kurimbukana nabo murugo bose, nibyo batunze. Maze yigira Inama yo gusanganira Dawidi ataragaruka kumara abantu. Niko kumushyira amaturo maze ati: nyagasani ntiwirirwe ugirira umujinya umugaragu wawe kuko uko izina rye riri niko ari. 1samweli 25:23. Igihe cyose Imana ishyigikira abantu ibicishije mu bandi, nawe ushobora kuba ufite umugore cyangwa umugabo uzi integer nke zawe.Uyu munsi ukwiye kugira umutima nku wari muri Abigayeli, buri gihe iyo umuntu abuze ubwenge arisenyera. Benshi barimo barasenya ingo, abandi imiryango kubera kutagira ishyaka. Ariko uko biri kose ukwiye kubwira Imana ikaguha ubwenge bwatuma urengera na bamwe wakwita ibigoryi, kuko iyo ubikoze uretse kurengera abo gusa ahubwo uhosha n’uburakari bw’abandi.
Abigayeli yagiriye inama Dawidi, ati ntampamvu yo kwishyiraho amaraso, kandi uri umwami. Dawidi iyo yica Nabali nawe yari kuba yishe isezerano ririnini Imana yari yaramuhaye. Kandi Imbabazi ziruta ibitambo. Niyo mpamvu Abigayeli yabwiye Dawidi ati: Imana ntizabura kukubakira Inzu Idakuka. 1samweli 25:28.

Isengesho:
Mwami Yesu, umpe umbwenge bwo gukiza ubugingo bwanjye no gukiza ubw’abandi, undinde umutima wo kwikunda, umpe kurengera abadafite ubwenge no kwitangira ababaye, umpe umutima wo kubana na bose ngo ahari nibishoboka mbashe kurohora bamwe mu njyanja y’Ibyaha birohamo bagira ngo nihagufi, umpw Imbaraga kandi ubabarire abafite imitima nk’uwa nabali. Amen

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed