Yesu ashimwe banedata…. Imana ishimwe ko
yatugize umwe nubwo satani yaje agashaka ko tuba ibice bice ariko Yesu ari
kumusaraba yaramutsinze kandi natwe yaduhaye ububasha bwo kumurwanya kandi akaduhunga. ICYO
DUPFANA KIRUTA ICYO DUPFA
Dore bimwe
mubyo dupfa nabonye, Bamwe bati turi aba Pawulo, abandi bati turi
aba Apolo, abandi bati turi aba Kefa, abandi nabo bati turi aba Kristo… niko
nubu bamwe muri twe tukivuga gusa ntawe Apolo, Pawulo, Kefa,… bigeze
babambwirwa ntanuwo bigeze babarira ibyaha bye. (1 abakorinto 1.10-17)
Ibi
nibyo biduteramo urwangano rudasanzwe tugahora tubeshyana urukundo rwo ku munwa
nyamara mu mitima yacu hashya. Ugahura na mwene so mugaseka inyuma gusa imitima
ibabaye mbese muyandi magambo ni
urukundo rwohanze naho imbere ari urwango gusa . kristo ntiyatwishimira kuko ntago areba ibyo dukora cyangwa tuvuga
inyuma ahubwo yita ku mitima yacu. Niho yagiye muri pasika I Yerusalemu babonye
ibitangaza akora n’imirimo ye barishima baranezerwa cyane nyamara we ntiyishima kuko yari azi
ibibarimo. Uko twakora kose Kristo ntacyo twamuhisha azi iby’imbere
niby’inyuma.
Icyo
dupfana kidafite aho gihuriye nicyo dupfa, hariho
ibintu birindwi (7) by’ingenzi
duhuriyeho cyangwa dupfana byagakwiriye kuturemamo umutima w’urukundo ryo mu
mutima. Rukagaragarira mubyo dukora.
Ibyo bintu ni ibi: 1. hariho umubiri umwe, 2. Umwuka umwe, 3.
Ikiringiro kimwe, 4. Umwami umwe, 5. Kwizera kumwe, 6. Umubatizo
umwe, 7. Imana imwe ariyo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese
(udukoresha twese) kandi uturimo twese. (abafeso 4.4-6)
Reba ibintu duhuje uburyo bikomeye kuruta ibyo
tujya dupfa, reba pe duhuje umubiri, umwuka, umwami, ikiringiro, kwizera,
umubatizo na Data. Ariko ukumva ngo bamwe bapfuyeko batajya babona umwanya ngo
bavuge, bapfuye ngo kudafata imyanzuro,
bapfuyeko ngo bamwe barya amafaranga menshi kurusha abandi, ngo
ntibashaka kurekuru ubuyobozi,…………. Iyo utekereje koko ibi bintu dupfa murabona
hari aho bihuriye nibyo dupfana koko?
Iyaba twagahaye agaciro icyo dupfana ntacya
dutandukanya. Ahubwo twahagarara tugakora ubundi tugatera imbere mu buryo
bw’umwuka. Wowe uzasoma ibi bintu gerageza kubibwira n’abandi kugirango bamenye
ko icyo dupfana kiruta icyadutandukanya.
Imana idutabare kandi iturengere.

ntibashaka kurekuru ubuyobozi,…………. Iyo utekereje
koko ibi bintu dupfa murabona
hari aho bihuriye nibyo dupfana koko?
Iyaba twagahaye agaciro icyo dupfana ntacya
dutandukanya. Ahubwo twahagarara tugakora ubundi tugatera imbere mu buryo
bw’umwuka. Wowe uzasoma ibi bintu gerageza kubibwira n’abandi kugirango bamenye
ko icyo dupfana kiruta icyadutandukanya.
Imana idutabare kandi iturengere.
No comments:
Post a Comment
God bless you for Reading, May you be blessed