Inzara
itera muri icyo gihugu, Aburamu aramanuka ajya muri egiputa asuhukirayo, kuko
inzara yari nyinshi muri icyo gihugu. Ari bugufi bwo Gusohora muri egiputa, abwira sarayi umugore we ati: “Dore
nzi yuko uri umugore w’igikundiro, nuko abanya egiputa nibakubona bazavuga
bati: Uyu ni umugore we, maze banyice nawe bagukize, ndakwinginze, ujye
ubabwira uti: Ndi mushiki we, Kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe
ubugingo bwanjye”.
Aburahamu
ageze muri egiputa, abanyegiputa bareba uko wamugore ari mwiza cyane. Abatware
ba Farawo baramureba baramumushimira, wa mugore ajyanwa kwa Farawo. Agirira
Aburamu Neza ku bwa Sarayi, kandi yari afite intama n’inka n’indogobe z’ingabo,
n’abagaragu n’abaja n’indogobe z’ingore n’ingamiya.
Uwiteka
ahanisha Farawo n’izu ye Ibyago bikomeye, amuhora Sarayi umugore wa
Aburamu.Farawo ahamagaza Aburamu aramubaza ati: Icyo wangiriye iki ni iki? Ni
iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe, nanjye nkamwenda nkamugira umugorewanjye? Nuko nguyu
umugore wawe mujyane wigendere, Farawo amuha abantu bo kumuherekeza, bamuherekezanya
n’umugore we n’ibyo yari afite byose.” Yakuwe muri bibiliya Yera.
Iyi
nkuru iratangaje iyo uyisomye ubonamo ibintu bitangaje, kandi ubonamo ubwenge
n’urukundo rutangaje hagati ya aburahamu na Sara(aburamu na Sarayi), kubera kugenda baca mubihu abantu batubaha
Imana, kubera guca mubihugu abantu badakiranukira Imana, aburahamu yari azi
uburanga bw’umugore Imana yamuhaye! Hanyuma yo kumenya ko umugore we ari mwiza,
atekereza ko ashobora no kuzamuzira, kandi yumvaga amukunda.
Noneho
agira igira igitekerezo cy’uko aho bazajya baca bakabona bakunze sara, avuze ko
ari umugore we, rwose aburahamu yumvaga bamwica bagatwara sara nta nkurikizi.
Niko isi y’abanyabyaha imeze, ndetse no minsi ya none birahari.
Inama aburahamu na sara bagiye
Aburahamu
ati: “Dore nzi yuko uri umugore
w’igikundiro” ibi kuba aburahamu abizi byatumye amenya uko agomba kwitwara,
bimutera kujya inama nzima, hari abantu benshi babaho ntibamenye ko ibyo
batunze ari ibya agaciro! Ushobora kuba ufite umugore w’igikundiro, umugabo w’igikundiro,
ariko ukitwara nk’Umuntu utabizi, iyo utabimenye rero ntiwita kucyo ufite
cy’agaciro, niyo mpamvu abenshi
banagitakaza.
Uretse no kuba aburahamu yari afite umugore w’igikundiro, ahubwo yaravuze ati: Bazanyica, bagutware. Aburahamu ntiyari afite ikibazo cyo gupfa gusa, ahubwo yibutse ibyo Imana yamuvuzeho byose, maze yibwira mu mutima ko yaba agiye kuzira umugore we mwiza, niko gushaka uburyo azagarura ibi bintu bibiri by’agaciro.
1.Umugore we mwiza w’igikundiro.
2.
Ubuzima bwe bwari buhetse isezerano.
Uyu
munsi hari ibintu ufite, byiza ukwiye kudatakaza ariko nanone , ukwiye
kwirindira icyo Imana yakuvuzeho. Mu mibereho y’abantu bamwe bibwira ko
urukundo ari ikindi kirenze guca imanza nzima. Ndagira nti urukundo ni iki?
Umuntu ukubwira ngo ragukunda akwiye kwibaza urukundo agukunda ngo ni uruhe?
Aburahamu
kuko yari azi umugore we, ko ari mwiza byamuteye kumenya uko yarengera umugore
we, ndetse nawe ubwe ibindi abiharira Imana. Byarashobokaga ko bose
bihagararaho bati twese turapfana iyo bibagirwa icyo Imana yabavuzeho.
Ibaze
nawe umugore mwiza kandi utarabyara, aburahamu yari afite isezerano ry’uko
umugore azamubyarira umwana, none se iyo aburahamu bamwica yari kubona isaka?
Aburahamu rero yigiriye inama, ariko nibwira ko idasanzwe mu bantu benshi kandi
na sara kubyemera ntakindi yaketse aburahamu.
Isi
ya none abantu babanye bakena ibibi, aho umukobwa n’umuhungu kugira ngo bemere
ko bazabana, umwe abanza ku gusaba ko mubanaho nk’umugore n’umugabo mugihe isi
yuzuye abantu batubaha Imana, birirwa bavuga, basebanya, n’ibindi, maze ugahura
n’umuntu agenda avuga ngo baramuvuga, maze nawe ugasanga yatangiye kuba
umupagani nawe yirirwa ahanganye n’abamuvuga. Uyu munsi ubuzima ubayeho ubayeho
wirinda kubw’Isezerano ufite? Cyangwa ubayeho utabyitayeho?
Impamvu aburahamu atatinyutse kubwira
abantu ko sara ari umugore we: Yibwiye
mu mutima we ko abanyegiputa batubaha Imana, ahubwo bafite kamere n’irari,
ryatuma bamwica bagatwara umugore we. Uko biri kose uzi Imibereho yawe, uzi uko
ubanye n’umufasha wawe, yaba umugabo cyangwa umugore ukwiye kubera maso icyo
Imana yakuvuzeho nicyo utunze. Abantu benshi ntibaha agaciro abagore babo,
abandi ntibaha agaciro abagabo babo, ariko cyane cyane ntibaha agaciro
isezerano Imana ifite kuri buri mwe.
Uyu
munsi ubuzima bwawe, ujya umenya icyabasenyera umubano? Ujya ujya umenya
icyabicira amasezerano Imana yabahaye? Ujya uzirikana ibyo mu mibereho yawe ya
buri munsi?
Ese
abantu bakundana bakwiye kurinda iki mbere y’ibindi?
Abantu
bakunda bakwiye kurinda icyo Imana yavuze, icyo Imana ikuvugaho kiruta wowe,
kuko hari igihe wowe utakibona cyose ariko kikazaba kinini. Aburahamu Imana
yamusezeranije kuzaba sekuruza w’amahanga. Muri urwo rugendo rwose rero
yagombaka kwibuka ibyo kurenza gutekereza ko umugore we azamuca inyuma, kuko
n’ibindi, ahubwo yatekereje ko isezerano rye ritazicwa n’umugore yashatse.
Sara
nawe yatekereje cyane ko kuba aburahamu yapfa akabana n’umunyegiputa,
bitamuhesha kuba nyirakuru w’amahanga, kuko aburahamu yari afite isezerano
ritameze nk’irya Farawo. Buri muntu yakoze icyo yagombaga gukora ngo barinde
icyo Imana yabavuzeho. Uyu munsi niba hari icyo Imana yavuze kurugo rwawe,
umenye ko Satani arahaguruka kugirango arebe ko cyaburizwamo, ariko iyo ubanye
n’Imana igiha uburyo budasanzwe bwo kubaho kandi kuko uba uzi neza icyo urinze
ntiwibona nkaho wagowe, ahubwo uba uzi neza icyo urinze.
No comments:
Post a Comment
God bless you for Reading, May you be blessed