Thursday 12 February 2015

NIKI CYAKUGIRA NK'ABANDI, IKIBAZO SATANI, ABADAYIMONI, N'ABANTU BAKORERA SATANI BAHORA BAKWIBAZAHO..

Image result for samson pillars
Abacamanza 16:17

Nuko amubwira ibyari mu mutima we byose, aramubwira ati: Nta cyuma cyogosha cyigeze kunyura ku mutwe, kuko nabaye umunaziri nkiva mu nda ya mama. nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo najye nkamera nk'abandi!

Uyu munsi ndashaka kugutangariza ko, naho yaba satani n'abadayimoni, badafite uburenganzira kubuzima bwawe, igihe cyose utababwiye aho imbaraga zawe zihishe. nikoko zishobora kuba zihishe mubyo bareba, zidahishe kure ariko Imana ntiyarinda guhisha abantu kure ahubwo yabahuma amaso  ntibabone ibyo yabahishe.

Hari abantu benshi bakizwa Imana ikaba impano yayo, maze ugasanga satani akoreresheje abantu batandukanye kugira ngo bakubaririze, Yewe haza n'abameze nk'Ishuti, ariko igihe cyose umutima wawe uwurinze abantu yewe na satani ntagihe bazamenya aho imbaraga zawe ziri. ntibibabuza kugerageza, ariko iyo bagusanganye za mbaraga Imana irabasanza maze bagatsindirwa Imbere yawe.

Uyu munsi niwowe uzi aho wahuriye n'Imana, sishaka kuhavuga, ariko igihe cyose utarahahishura Imana yiteguye gukomeza kwihesha icyubahiro itsinda abanzi bawe, Ijambo ry'Imana rirambwira ngo mwambare intwaro zose z'IMANA, Yewe uyu munsi ndashaka kukwibutsa ko igihe cyose ubuze intwaro z'Imana zimwe ziri mu befeso 6:10 gukomeza, Satani asasanga wabaye nk'abandi.

Ahora yibaza ati ese nagkora iki ngo uriya mukobwa amere nk'abandi,uriya muhungu amere nk'abandi, abandi aba avuga n'abantu bamaze gukamuka ukuri, bari mubyaha, batagifite kwizera no gushira amanga, batakibona Imirimo y'Imana n'ibindi, uyu munsi kuki utameze nk'abandi? si mbikubajije ngo ubimwire ahubwo ndabikubajije ngo wongere ubihe agaciro. Imana yaturemye muburyo butandukanye, niyo mpamvu itifuje ko Impanga zisa kubintu byose, yewe naho byaba ibibabi bibiri ntibisa nubwo biba kugiti kimwe.

Icyo wihariye nicyo kigutandukanya n'abandi, uko biri kose hari impano wihariye, uzi aho ujya uhurira n'Imana, uzi aho ujya uvoma Imbaraga, uzi aho ujya ubana n'Imana, abantu rero bashobora kugerageza, kumenya aho hantu ngo maze bakubuze amaho, ariko ntukagire uwo wakwemerera kugira ngo umere nk'abandi! imbaraga z'Umuntu nibwo butunzi afite, igihe cyose ucitse Imbaraga Imana yaraguhamagaye nk'Umunaziri, uretse no gutuma abandi bapfa yewe nawe ubwawe ntusigara.

uyu munsi wakoreraga Imana , kandi abantu bakubonagamo Imbaraga, ariko n'IGIHE CYO KONGERA kwibaza uti Imbaraga zanjye zihishe he! ese nkwiye kugira uwo mbibwira, kenshi satani azaca ahantu henshi agamije kuguhindura usanzwe, agamije gutuma ubaho mu buzima butagize icyo bwica cyangwa bukiza, ariko wongere wibaze mu mutima wawe ube umuntu warinda icyo Imana yamuhaye. kugitakaza n'uruhare rwawe, kugihabwa ni ubuntu ariko kukirinda bigusaba Imbaraga.

mama wa samusoni, se, ndetse na samusoni nibo bari bazi imbaraga za samusoni ndetse bari bazi na n'uruhande rwintege nke! urwo ruhande narwo rwabaga mu musatsi kuko nyuma yo kuhakora intege nke zarabyutse. buri muntu akwiye kumenya neza intege nke ze, ndetse akamenya n'intege nyishi afite aho ziri kugira ngo azirinde abantu bashaka kumugira nk'abandi. Ese waba uzi aho imbaraga zawe ziri? uzi aho intege nke zawe ziri se? igisigaye nuguhitamo kubibwira satani n'abadayomoni n'abantu ubundi igihe abantu bamenye ibyo bintu byombi bazakugusha mu mutego. ukwiye gushikama ukarinda icyo Imana yaguhaye! 

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed