Monday 16 February 2015

IBYO WUMVISE N'IBYO WABONYE HARI ISOMO BYAGUHAYE KUBURYO WAZABIMENYESHA ABANA BAZAVUKA?

Zaburi ya 78:5,6-7

Kugira ngo ab'igihe kizaza bazabimenye, Ni bo bana bazavuka, ngo nabo bazahaguruke, babibwire abana babo, Kugira ngo Biringire Imana, Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze, ahubwo Bitondere amatekegeko yayo.

Buri muntu wese uriho, nyuma yo kuvuka habaho kumuha amakuru, amakuru umuntu aba afite amuhindura undi, uko agenda akura agenda asa n'amakuru agenda yakira, nukuvuga ngo ntutandukanye cyane n'ibyo wabwiwe ndetse n'ibyo wabonye. ubuzima ni ukwiga kuko tuza mw'isi nta muntu uzi gusoma cyangwa kwandika, ntamuntu uzi kuvuga, ariko bamwe bigishwa hagamijwe kubakuramo ikintu runaka. Niyo mpamvu kwigisha umwana akiri muto ari inshingano z'ababyeyi, ariko nanone ukamwigisha ugamije kumukuramo icyo wifuza.

Ni abantu bake cyane kw'isi bihitiramo inzira bakwiye kunyura, usanga umubyeyi niba akwifuza nk'Umuganga naho we yaba ari umuhinzi, agukuramo icyo kintu igihe cyose agushyize ahantu byoroshye kumva amakuru, ndetse no kureba ibijyanye n'Ubuganga., abandi babashyira mu bwubwubatsi, abandi bisanga mugisirikare, abandi mubindi bitewe n'ubumenyi afite. amakuru ufite akugiraho ingaruka.

No mu by'Imana rero, gukiranuka si ukw'abantu bahimba, ahubwo guturuka ku Mana, ntamuntu wakwihimbira gukiranuka, ahubwo Imana yashyizeho amakuru ahagije yatuma tuba abakiranutsi, ariko igihe cyose umuntu atari muri iryo shuri ry'abakiranutsi, n'abashaka kuzaba abakiranutsi nibaza ko ntamahirwe afite yo kuzaba umukiranutsi pe! 

Muri iryo shuri ryo gukiranuka, amasomo yose cyangwa inyigisho zose wiga zituruka ku Mana kugira ngo nurirangiza, uzabe umukiranutsi w'Imana. Imana izaba Imaze kugukuramo icyo yifuje kuva kera, hari igitabo cyagenewe abashaka gukiranuka, kirimo ibitabo byinshi, byakusanyijwe n'Imana, kibabamo ibintu byinshi ugomba kwiga, hanyuma wamara kubimenya neza bigize icyo biguhinduye nibwo ubona ko hari impinduka. icyo gitabo ni Ijambo ry'Imana,(bibiliya) iki gitabo cyabayeho kuva mu myaka irenga ibihumbi bibiri, kugeza uyu munsi kirakigishwa, kandi ntamuntu mw'isi wari wahamya ko yarangije kukiga, kuko nyuma yo gukora theory haza practicals, aho niho tubonera amakuru ahagije! waba ufite amakuru angana iki aturutse mw'Ijambo ry'Imana?

Ntushobora kwigisha abantu ibintu nawe ubwawe utumva, hari abantu bamwe twaganiriye nkababaza Impamvu badakunda ubwarimu, ariko usanga Impamvu ya mbere yatuma utinya ubwarimu nuko uba utumvishe neza isomo wize, rero ntushobora kwigisha abantu ubumenyi udafite. niko bimeze igihe cyose ushatse kwigisha ibintu udafitiye ubumenyi uhura n'Ingorane nyinshi, zirimo no kuba wahindura abo wigisha abaswa kukurusha.

Iminsi yanone ukeneye kuba uzi iki nk'umukristo:

Kuba Uzi Imana:
Kuba Uzi Kristo:
Kuba uzi Mwuka Wera:

Kuba uzi Ijambo ry'Imana
Kuba wumvira Mwuka wera.

Ibi bintu byose, ntahandi wabikura keretse mubyo wumvishe, cyangwa wabonye! ibintu byose utarumva si uko bitavugwa, kandi ibyo utarabona byose si uko bitabaho! ukwiye kumenya ko ubuzima bwo mu Mana busaba Kwitoza. Impamvu y'Ibi uyu munsi nkubwire ngo niba utarimo gushaka amakuru ahagije uzaha umwana wawe, ajyanye  no Kubaha Imana, Kwizera Kristo, Kumvira umwuka wera, gusoma Ijambo ry'Imana, no gukora neza ubudacogora, umwana wawe ndahamya ko atazamenya byinshi igihe cyose utamweretse inzira, kuko burya abantu bakunda ubuzima bworoshye.

Ukwiye Kubaha Imana ku bw'Urubyaro ruzavuka, ibyo ni umurage mwiza uruta ubutunzi urimo kwibwira ngo urabateganyiriza. kuko abakire bose babayeho neza si uko iwabo babateganyirije, rero ibyo si ibyo Imana ishyize Imbere. ahubwo kuba uwiteka. (1 Umurage wa Mbere uruta iyindi)

Gushakashaka uko wamenya ibyo Imana ikunda; nta muntu ukiriho wavuga ko yagezeyo, abasigaye nibo bafite icyabasigaje, kuba ukiriho si igihembo k'imirimo myiza ahubwo n'ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye.

Kubana n'abantu bose amahoro, kuko ntiwavuga ngo ukunda Imana, ariwowe umaze abo yaremye ngo wizere kuzayobonesha amaso, ijambo ry'Imana rirambwira ngo icyaha cyose n'ubugome, kandi ubugome bukorerwa abantu, abaturanyi bawe, abo mwigana, abantu muri rusange. kuko hafi y'Ibyaha byose Imana itubuza uzanga aribyo abantu bakorera abandi kuko Imana yo iba iri mw'Ijuru. uyu munsi rero niba uri mu businzi, uburaya, ubwicanyi, uburozi, urwango, ishyari , n'amatiku, umenye neza ko abana bawe, cyangwa abazavuka hatabayeho imbaraga z'Imana , bazakuba kabiri ububi bwawe, kuko ntagiti cyere Imbuto nziza mugihe ari kibi! igihe cyose uzaha abana bawe cyangwa aba bandi ibiguturukamo.

Ese uyu munsi ubona ibyo wumvise ni byo wabonye wakuramo isomo rizatuma abana bawe, bakomeza kubaha Imana nibumva uko wabayeho, bazifuza kubaho nkawe? ibyo urimo gukora se wifuza ko numara gupfa abana bawe bazajya baterwa agahinda no kumenya ko wari umwambuzi, umusambanyi n'Ibindi, uyu munsi harimo imbuto y'Ejo, gerageza uyirinde kuko hazavamo urubyaro rwubaha Imana. Imana iyo ireba ingo iba ishakamo urubyaro rwubaha Imana, igihe cyose rero uruganda ari rubi ibyo rukora biba ari bibi. Malaki 2:15.  umwana mwiza, akura ibyiza mu byo yumvanye ababyeyi, cyangwa ibyo yababonaye! ababyeyi rero ni abantu benshi umuntu yagira icyo yigiraho, si uwakubyaye gusa. kuko hari n'abana bakurira kwa bakuru babo aribo babyeyi babo!

ukwiye kuba ushakisha ibihagije , kugira ngo umwana wawe azahabwe ibihagije, byazatuma yubaha Imana! Ese ubona bakwigiraho iki?

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed