Monday 2 March 2015

HARI ITANDUKANIRO RININI RIRI HAGATI YO GUCA BUGUFI NO GUCISHWA BUGUFI., ABANTU B'IMANA BACA BUGUFI!

Ntamuntu kw'isi Imana yarinda gusaba guca bugufi igihe cyose ifite ubushobozi bwo kugucisha bugufi! ahubwo Imana isaba abantu guca bugufi nk'irebembo ryo kubaha umugisha no kubazamura ikabashyira hejuru. usanga abantu benshi bibwira ko guca bugufi ari ikintu Imana ibwira umuntu imucyaha ahubwo igihe cyose ikubwiye ngo uce bugufi, iba igushakira ibyiza. yakobo 4:6

Imana iyo ibwiye umuntu ikintu cyose, iba Imushakira ibyiza n'amahoro, iyo imubujije icyaha cyangwa ingeso runaka iba imushakira kumuha umugisha, Imana ntinaniwe kutwima, ariko iyo igize icyo iguha, hanyuma ikakubwira ngo uyihe 1/10, si uko iba inaniwe kukwima 10/10, ntiba inaniwe gufunga Imiryango yose, Ijamabo ryayo rivuga neza ko iyo ikinze ntamuntu ukingura kandi yakingura ntamuntu wakinga. ibyo kandi nawe urabizi, uzi igihe wahereye ugerageza nk'abandi bikanga, kandi uzi n'Ibindi byaguhiriye bitahiriye abandi, nuko rero umenye ko Imana ariyo igena byose.

Buri gihe Imana itugambiriraho ibyiza, niyo mpamvu iba ishaka ko tubaho mubuzima bwatuma iduha umugisha, ituzamura ndetse izaduha kubana nayo, buri gihe Imana ntidusaba ibintu bikomeye ahubwo idusaba kuyumvira kuko amategeko y'Imana akenshi usanga adakomeye ahubwo Imitima y'abantu niyo ikomeye kandi yanga kumvira. Ibyo byose bituma Imana ibura uko idukiza.

Igihe kimwe abisiraheli mubutayu, bakoze ibyaha baterwa n'Inzoka, maze mose acura inzoka y'Umuringa arayimanika, maze abwira abantu ati urumwe n'inzoka ajye yubura amaso arebe iriya nzoka, azajya akira, ndakubwiza ukuri ko abantu benshi banze kurebayo, nawe hari ibintu Imana igusaba byoroshye kandi bitagoye ariko umutima wawe ujya unangirwa na Satani, ngo utihana ugahindukira maze ukababarirwa cyangwa ugahabwa umugisha.

Ikintu gitangaje ntamuntu numwe ujya wemera ko yishyira hejuru! nyamara niba nawe uzabaze abantu niba bakubonamo guca bugufi! ntagiti cyamenya ko ari kirekire keretse ugishakaho imbuto. igihe cyose Imbuto zawe zitaribwa n'Umushonji uhise hafi bikamusaba kurira no kubanza kwigaragura hasi, ukwiye kumenya ko uri mubihe byo kwishyira hejuru.

GUSHYIRWA BUVA MU KWICISHABUGUFI: igihe cyose umuntu yicishije bugufi, ndahamya ko aba ameze nk'Umuntu w'intwari utanga ubuzima bwe yibwira ko atazava kurugamba hanyuma Imana ikamurinda, iyo agarutse amaho abantu bamuvugiriza imbundu, kandi abenshi bagenda babavugiriza induru, bati murapfuye. " uwemeye kuvugiririzwa induru,igihe aciye bugifi agakora ibyo abandi banga niwe uvugirizwa Impundu iyo atabarutse amahoro".

Gucishwa bugufi n'igikorwa gikorerwa umuntu wishyize hejuru! Igihe cyose umuntu, yishyize hejuru, amanuka asanga abandi bagiye. hari igihe Imana ifata umuntu ikamuha icyubahiro, maze akibwira mumutima we ko ari we! icyo gihe Imana ikurekeyeyo bigutera stress, hari abantu bazi ngo Imana ihita ikumanura!  ibaze nawe uteruye Umwana utaramenya kugenda ukajya umusimbiza, igihe cyose umwana atemeye ngo ukomeze umusimbiza, ahubwo akicurika ashobora guhanuka akagwa, buri gihe icyubahiro abantu bagira bagihambwa n'Imana. Imana iyo igusimbiza ntiyakureka, ariko igihe cyose satani agusimbiza aba agamije ko umunsi yakunze hejuru cyane akakureka ibyawe bizaba bishize.

Satani ni we wifuza ko ducishwa bugufi: Reka mbabwire ntamuntu ukunda gucishwa bugufi, naho umuntu yakubeshya ngo ntakunda icyubahiro, bigaragazwa n'Igihe mukimuhaye, abantu benshi ntibaca bugufi, niyo mpamvu bacishwa bugufi, Imana ireba Imitima, igihe cyose udaca bugufi yo igucisha bugufi, niyo Mpamvu igira iti muce bugufi mashiyire hejuru. niyo mpamvu Imana iturehereza no kwihana. 

UMURIRO WO WO URAHARI: abaheburayo 10:26  si ikintu Imana yatindaho ahubwo itinda ku kuburira abantu iby'Iherezo ryabo maze iti mwihane! bene data igihe cyose Imana ikubwiye ngo ihane nuko izi ibyiza bizaba nyuma yo kwihana, niyo mpamvu yatanze Yesu Kristo ngo abamwizera bose bazakizwe Yohana 3:16. Igihe cyose rero umuntu aba akwiye Kwita kucyo Imana ivuga cyane kuruta icyo satani yakwereka. satani ikintu cyose akwereka cyangwa agukorera kiba gifite ingaruka mbi. ariko Imana yo Impano yayo ni ubugingo. yakobo 1:16

Guca bugufi ni agasozi umuntu agena gusura, maze wakageraho abaho ugasanga basashe imyambaro yabo hasi, ariko kwishira hejuru ni agasozi kariho umwabi hejuru ufite ubujyakuzimu bureshya n'Ikibaya gashinzemo! ntukwiye rero kuzagera igihe cyo gucishwa bugufi, ahubwo ukwiye kubaho mubuzima bwo guca bugufi! ibi ni ibintu umuntu yimenyaho n'Imana kuko no gucishwa bugufi ntawabikorwa n'abantu ngo babibashe. uwo Imana yubashye iramwubahisha!

Ukwiye kuzirikana agaciro kawe mu maso y'Imana, nibwo utaziha agaciro gake cyangwa kenshi karuta Imana musa. Imana yaturemye mw'Ishusho yayo. gucishwa bugufi bituruka mukwibona nkaho ufite ishusho nziza kuruta iy'Imana, naho gushyirwa hejuru ni ukurushaho gusa n'Imana. mose ngo yaturukaga ku musozi mu maso he harabagirana! kuva 34:29-35


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed