Matayo 19:11
Nawe arababwira ati: “Abantu Bose
Ntibabasha kwemera iryo jambo, keretse ababihawe.Kuko hariho ibiremba byavutse
bityo mu nda zaba nyina, hariho n’inkone zakonwe n’abantu, hariho n’inkone
zikona ubwazo ku bw’Ubwami bwo mu ijuru.Ubasha kubyemera abyemere.”
Iyo uganiriye n’abantu benshi usanga bafite ibikomere, abandi
barumvise amakuru akabatera umubabaro, aho umuntu aba yumva atazi uko yazitwara
mugihe cyose ashakanye n’Umuntu. Uko biri kose abatarashaka (Ingaragu) abantu
bari muri iki kiciro nibo usanga bamwe bahangayitse ngo barimo gusaza
badashatse, abandi ugasanga bibaza bati ntidukunzwe rimwe bibatera ubwihebe no
kuba batangira kwishora mu buzima bwo kuraguza no kurogesha, n’indi mico mibi yose
izanwa no kwiheba udasize n’abandi biyahura.
Ndifuza kuvuga kubuzima bw’abantu babayeho badafite abagabo
cyangwa abagore, kuko hariho ubuzima umuntu abamo bwo kwitotombera Imana, ariko
wakurikirana neza ugasanga ikibazo Atari Imana ahubwo ikibazo ari imitima
itamenya imbaraga z’Imana ndetse itanamenya imbaraga Imana yahaye abantu ngo
bahitemo uko babaho banezerewe mu buzima bwabo.
Umunezero w’Abantu ntuturuka ahandi keretse mu kumenya ko
Imana ikwitayeho, igihe cyose utaramenya ibyo, ubaho mubuzima busa nubugize
icyo bubuze kandi nyuma yo kumva hari icyo ubuze, bikuremera umutima wo kumva
Imana itakwitayeho.
Icyo wumva ubuze igihe cyose kitari icyawe ugakomeza
kugishaka uba ugana mubuzima bwo kwifuza, ndetse wikanga washatse no kwicira
inzira, ngo ahari ugere ku cyo umutima wawe urarikiriye. Ijambo ry’Imana rigira
riti umugisha uwiteka atanga ntiyongeraho umubabaro. Uyu munsi niba ubabaye
kubera ko utarashaka naguhamiriza ko icyo gitekerezo ufite nta Mugisha ugifitemo, kuko wakabaye
unezerewe nuko Imana ikumvisha ko ushobora no kuba mu bashaka.
Imana yari kugushyira mu cyiciro cy’Ibiremba: Si uko
yabinaniwe, buri muntu akwiye kwibaza, Imana ntamuntu yaremanye ikintu kuko uwo
muntu yabanjye kugitumiza(ordering) kuri iki gihe abantu bafashe Imana
nk’isoko, aho icyo itaraguha usa naho yatindije service, maze umuntu ugasanga
abayeho mu kwiganyira ndetse no guhora ashinja Imana ko ntacyo yamuhaye.
Ese koko Imana yaguha umugore cyangwa umugabo utagukwiye,
cyangwa se yagushyira murugo gusa rutazaguha amahoro? Nonese wakwifuza kubaho
mubuzima Imana yagutoranirije! Kugira ngo igihe cy’Imana ni kigera ubone
igisubizo kivuye kuri yo? Twibaze tuti ese Gushaka ni ngombwa? Nonese niba ari
ngombwa ni ikintu abantu bahimbye? Cyangwa ni gahunda yashyizweho n’Umuremyi
wacu? Ibi byose numara kubyibaza uraza gusanga Gushaka ukwiye kubitegereza
nk’Umugisha kurenza kubishaka nk’Umuti wuko ushaje, gukundwa no kubona umuntu
ukwitaho!
Igihe cyose uhangayikiye gushaka cyangwa gushakwa ukwiye
kuzirikana ko hariho abantu bamwe batazashaka kandi Imana itababona nk’abantu
bagowe, ahubwo iyo bayishimiye ibona ari abantu bo kwizerwa kandi nabo bazahindurwa
bagasa na Yesu.
·
Hariho
abantu batashaka kandi Imana irabazi:
·
Ibiremba
byavutse gutyo
·
Abantu
bakonwe n’abantu
·
Abantu
bikonnye ubwabo kubw’Ubwami bw’Imana.
Abandi bantu ijambo ry’Imana ryerekana nk’abantu badashobora
gushaka n’abantu baba biyemeje gutandukana (ibyo bamwe bita gusenda kubera
Impamvu zitandukanye) ibi nubwo byadutse niba ushaka kubaho mubuzima bwo
gushaka ukwiye kwifuza kubikora uko Imana ibishaka kuko iyo bikozwe uko abantu
bashaka bibabera icyaha.
-Umugore watandukanye n’umugabo we
-mugabo watandukanye n’Umugabo.
Igihe cyose badasubiranye buri mwe akiyemeza kongera kugira
undi muntu babana, aba atangiye ubuzima bw’Icyaha, ushobora kubyita ukundi
ariko uwakwifuza ntiyakwifuza umugabo cyangwa umugore ngo asezerere ijuru kandi
avuga ko azi Imana. Niyo mpamvu hamwe pawulo agira Inama abantu ati: gushaka ni byiza ariko kudashaka
bikarushaho kuba byiza. Ushatse nta cyaha aba akoze igihe cyose ashatse uko
biteganywa n’Imana yashyizeho icyo gitekerezo kuko si igitekerezo gikomoka ku
bantu. (part 1)
No comments:
Post a Comment
God bless you for Reading, May you be blessed