Wednesday 25 March 2015

YESU ATUBONAMO IMBARAGA ZO GUHINDURA ABANTU BO MW'ISI ABIGISHWA! ESE WOWE UBYIBONAMO?

Matayo 28:19

Sishidikanya kubushobozi abizera Imana, ndetse bakiriye ubwami bw'Imana mu mitima yabo ko bafite ubushobozi bwo guhindura abantu abigishwa. iyo umuntu yigishijwe neza bimuviramo kuba umwigisha mwiza.

Uyu munsi wa none abantu bibwira ko kuba baremeye Kristo nk'Umwami n'Umukiza bihagije, ariko ukwiye kwibaza impamvu yatubwiye ati mugende muhindure abantu. Guhindura abantu ni ikintu gikomeye ariko nanone buri muntu wese aba afite ikintu kimuhindura. buri muntu ahindurwa n'Ibintu bitandukanye, ibyo yumva, abona, n'Ibindi.

buri gihe Imana ishaka ko abayikurikira baba abantu bashobora guhindura imibereho n'Imigirire y'abandi bantu batuye mw'Isi. uyu munsi Imana irifuza ko umenya Impamvu uri kwisi ko ari ukugira ngo uhindurire abantu kubaho mubuzima buhindutse rwose. pawulo andika 2abakorinto 5 agira ati turi abahuza b'Imana n'Imana kubwa Yesu waduhejeshe.

ndagira ngo nkubwire ko Imana itifuza kukubona ubayeho mubuzima buhindurwa n'abandi ahubwo ukwiye kuba umwe mubahindurira abantu kugukiranuka.kuko ijambo ry'Imana  rigira riti abantu bahinduriye abandi kuba abakiranutsi bazaka nk'Inyenyeri. hari abantu benshi bahindutse bajya murumogi kubera bob marley, abandi bajya muri bwiyahuzi kubera Osama bin laden, buri muntu wese afite ikintu kimuhindura. nawe wakwibaza niba uri mubahindura abandi cyangwa uhidurwa.

Ndahamya ko Yesu afite Imbaraga zo kuguha ngo ukomere kandi ukore iby'ubutwari ariko ukeneye kumva ubushobozi afite hanyuma ugakorera mukmwizera. Imana yashimye yifuza kugukoresha nk'Umuntu wahindura amateka y'Igihugu cyawe, umuryango abo mubana n'abandi. buri gihe iba ishaka ko ubaho mubuzima bufitiye abandi akamaro.

Iyo abakiranutsi bagwiriye,  abantu bagira amahoro ndetse babaho mu munezero ,ariko iyo hategeka abanyabyaha abantu babaho mugahinda n'amarira. uyu munsi urebe umuntu waba ayoboye ibitekerezo byawe, umuntu waguhinduye, uyu munsi urebe niba hari umuntu wahinduriye kuba umukiranutsi! ndashaka kukumenyesha ko ukwiye kongera gufata umwanzuro wo gusaba imbaraga zihindura abantu.

ijambo ry'Imana ryerekana ko ntamuntu wakwizera atumvuse, nta n'umuntu wakumva atabwiwe, nanuwavuga atatumwe, niyo mpamvu mbere yo kubwira abantu ukwiye kubanza kumenya ugutumye, ikindi ugasohoza ubutumwa. ndaguhamiriza ko kubaho mubuzima budahindura abantu butuma uhindukirira abanyabyaha. ukwiye kumva umunezero wawe ko waba guhindurira abantu kugukiranuka.

nibyiza kubona abantu bakibatizwa, abantu bakiza mubwami bw'Imana, bashaka kubona Imana. uyu munsi wibaze uti ese njye mbayeho mubuzima buzana abantu mu bwami bw'Imana. Imyumvire y'Ubumana  yawe ikwiye gusakara ahantu hose. kuko uhagarariye inyungu z'Ijuru muri iy'Isi. ndahamya nutangira kwitekereza ko ushoboye kugira umuntu wahindurira mu byiza uzabikora kandi uzabona ingororano y'Imana kubw'umurimo wakoze. 

Reka nkubwire ko ubuzima Imana igushakamo ni ubuzima bubereye umuntu w'Ijuru uri mw'Isi. sinibaza ko Imana yanezezwa no kubona umuntu wayo ashukwa na satani, cyangwa anyweshwa inzoga n'Itabi! ahubwo ukwiye nawe kumva ko Imana yagukoresha muguhindura benshi mugihe nk'Iki.

Yohana 4 niho hagira hati, muri icyo gihe Abafarisayo bumva ko Yesu abatiza benshi kurusha yohana, ariko kandi ngo si Yesu wabatizaga ahubwo n'abigishwa be. ndashaka kubwira ko umwigishwa wa Yesu akorera Yesu kandi abatiza kubwa Yesu. uyu munsi ukwiye kumenya Impamvu yo gukorera Yesu. ikindi ubuzima bwawe ugambirire kuzajyana iminyago myinshi imbere y'Imana.

Ndabakunda.

Pastor M.Gaudin.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed