Thursday 5 March 2015

UBUKORONI BW'IMANA NYIRI IJURU NI BWO BUDUKWIYE MURI IKI GIHE! Satani, abanyaburaya, abakire n'abandi biracyakandamije isi ya none!

Image result for kingdom of god
Waba uri umusiramu, umukristo, cyangwa ikindi cyose, ndahamya ko ikibazo ufite ntikizakemurwa n'idini, ahubwo kizakemurwa nuko wongera kwemera kuyoborwa n'Imana kandi ukamenya icyo ishaka kumibereho yawe mw'isi. ikibazo imana ifite si amadini ahubwo ifite ikibazo cy'Umuntu yaremye! itangiriro 1:26

"Ubwami bwayo mw'isi ishaka kugarura ikoreresheje umuntu"  uyu muntu ni wowe najye tukiriho. 
Niba wemera ibi, rero ukwiye kumenya icyo Imana igushakaho uyu munsi:

1.umuntu yaremye mw'ishusho yayo
2.umuntu wari gutegeka isi mu mwanya w'Imana.
3. umuntu wemeye kwigomeka akumvira satani
4.umuntu wabuze ubusabane n'Imana
5.umuntu uzapfa kubera ko yakoze icyaha
6Imana yashyizeho inzira yo kumugarura mu mugambi wa mbere.


Ikiri ngombwa ku Mana, ni ryo sengesho rya mbere wabanza no kugira mbere y'Ibindi byifuzo. kuko Imana icyo yita icyambere ni ko kiri. nicyo yita cyiza nicyo cyiza, umuntu naho yaba umuhanga nazi itangira rye, yewe niherezo cyeretse uwamuremye! Nonese niba utazi itangira ryawe ntumenye n'Iherezo, wambwirwa n'Iki icyo ukora ubu ko ari kiza igihe cyose utabanje kumenya aho wavuye naho ugana? kuki uri mw'Isi? Ni nde wakuremye? yakuremeye iki? igihe cyose wirengagije ukuri ntibikuraho ukuri. Bisa n'Umwana wipfuka mu maso akibwira ko ubwo ahumirije ntawundi umureba! Imana irifuza ko wasubirana ububasha bwo kuyihagararira mw'Isi. niyo mpamvu Krsito yaje. Yohana 3:16. kandi niyo mapmvu yadusigiye akazi ko gukwirakwiza amahame y'Ubwami bw'Imana mw'Isi. 

"Ahubwo mubanze mushakashake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo" matayo 6:33

Ubwami bw'Imana: ubwami ni uruhurirane rw'Imibereho y'abantu cyangwa ahantu, kuburyo uhageze umenya neza ko hatandukanye naho uvuye. mw'Isi harimo ubwami bwinshi(buri gihugu ni ubwami)


Gukiranuka kwayo: gukiranuka ni ugukora ibintu nkuko bitegetswe, aha rero harasabwa gukiranuka kw'Imana. si uko umuntu ashaka(Standard z'Imana), uyu munsi abantu benshi bafite gukiranuka kutari ukw'Imana ndetse bashaka n'Ubwami butari ubw'Imana. ariko ukwiye kuba ari cyo kigutera ibi:

Ni iki usabwa kugira ngo ugarurirwe ikizere? Kwihana matayo 4:17. umuntu wambere yatanze yatakaje ubwizerwa bwo gukorera ubwami bw'Imana(Adam) Yesu yaje kuduhesha uburenganzira bwo gukorera ubwami tutari abakozi gusa ahubwo cyane cyane turi abana b'Ubwami(1petero 2:9)

Ubwami bw'Imana turimo,dukorera kandi buzaduhembera kubukorera tutari ibigande ndetse tutari abanzi, ahubwo twamamaza umuco, imigenzo, umwami n'Ubwami dukorera.


Matayo 6:10

Nuko nimusenga musenge mutya muti:"Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mw'isi Nk'uko biba mw'Ijuru."

Mbere na mbere Imana yaremye Ijuru, Mw'Ijuru niho Imana yahisemo gushyira ibyicaro by'Ubwami bwayo, aho hakorerwa gahunda nyinshi zitandukanye z'ubwami bw'Imana. buri bwami bugira Umuco, bugira amahame, bugira ibirango, bugira indilimbo, bugira ibirori, n'Ibindi bintu byonshi bibera mu bwami, bugira ibyo bwemera nk'Indangaciro ndetse na kirazira muri bwo.

Uyu munsi ndashaka kugira ngo turebere hamwe ikintu maze iminsi nigishwa n'Umwuka wera! Imana ikintu cyose igikorera Impamvu, niyo mpamvu isengesho ridatangizwa na Amen! ahubwo rifite uko ritangira, buri gihe Imana iyo iheye ikintu agaciro, irushaho kukimenyesha abantu ngo ahari batazagwa mu mutego wo kurimburwa no kutamenya : Hoseya 4:6

Ubwami bw'Imana ni ubwami bunini kandi bukuriwe n'Imana rurema, ni ubwami bukomeye kandi butagararira amaso, nibwo bwami bubeshaho ubundi bwami bwose , ibyo tubonesha amaso bibanza kuremerwa mu bwami bw'Imana, ijambo ry'Imana rimbwira ko Iminsi yo kubaho kwanjye yanditswe mugitabo cy'Imana mbere y'uko mbaho. urebye nabigereranya nuko umugambi w'umuntu kw'isi ucurirwa mw'ijuru. 

Yesu ati: mubanze mushake ubwami bw'Imana...!! uyu murongo benshi barawuzi, ariko babayeho muburyo butandukanye nawo, Yesu ntiyaje kwigisha imihango y'Idini, ntiyaje gushinga urusengero, ntiyaje kubaka ibitaro, ahubwo yaje gushyira mubikorwa umugambi w'Ubwami bw'ijuru, wo gucungurira Imana abantu bari mw'Isi.

Imana yaremye isi: Imana yaremye isi, maze nyuma irema umuntu imushyira mw'isi. ibi yabikoze kugira ngo umuntu abe uhagarariye Imana mw'isi, umuntu ntago yari akwiye gukora icyo Imana itamubwiye naho cyaba cyiza cyanga kibi, yagombaga kubaho mubuzima bukora icyo Imana imutegetse.

Nabaha urugero mugihe cy'Ubukoroni, ubwami bw'ubwongereza bwakoroneje ibihugu byinshi, ikintu gitanagaje wasangaga muri ibyo bihugu baririmba indirimbo yubahiriza ubwongereza, bakaririmba iyubahiriza umwami. igihe cyose Imana yifuje ko mw'Isi habamo gahunda ivuye mw'Ijuru, ariko Umuntu akora icyaha cyo kwigomeka. Ibyo Imana yamubwiye aho kubyumvira abirengaho. niba umuntu uhagarariye inyungu z'Ubwongereza atumviye umwami uko biri kose yagombaga kwakwa ububasha, bwo gusoresha kugeza igihe hazabonekera undi ushobora kumvira itegeko kuva mu bwongereza.

Ibi rero usanga Satani, akomeza kwemeza abantu ko bashobora kubaho igihe birengagije Imana. ariko rero mwibukeko kwigomeka kubwongereza birashoboka, kuko umwami w'Ubwongereza atari we waremye bimwe mubihugu ubwongereza bwa koroneje. IMANA NIYO YAREMYE ISI, ISHAKA KO IYIYOBORA IKORERESHEJE UMUNTU( umuntu uhagarariye inyungu z'ubwami bw'Imana mw'isi). uyu munsi ndashaka ku kubwira ko isi irwanirwa n'Ubwami bubiri, bumwe ni ubwami bwa nyirayo, ubundi ni ubwami bw'umuriganya. igihe cyose abahagarariye Imana babaye corrupted batanga ubushobozi kuri Satani agakoroneza isi n'abayituye, ariko abahagaze neza bazakoreshwa n'Imana mukurushaho gukwiza hose Impumuro nziza y'Ubwami.

Umuntu wa mbere yatakaje ubushobozi, n'Ubwizerwa bwo gukomeza kuyobora isi kuko yayihaye amaboko y'Umwanzi aho yemeraga kwigomeka no gukora ibyo yishakiye. buri gihe umuntu ushaka gukora ibyo yishakiye mu bwami, abaho mubuzima bw'ubwigomeke. uyu munsi ubwami bw'Imana buje kuri wowe, warushaho kuba umuntu muzima uhagarariye inyungu z'Imana muri iyi si.

Ndagira ngo nkubwire ko wowe ukiriho, Imana itifuza kugukura mw'isi vuba ahubwo irashaka ko ukora umurimo yaguhaye gukora, wo gukwiza amahame y'Ubumana mw'Isi. matayo 28:19. ndahamya ko uyu munsi wa none ibihugu byinshi bya africa ntibyigeze bigira amahitamo y'aho bagomba gutwarira Imodoka, bamwe iburyo cyangwa ibumose, ubajije abenshi ntibazi naho byaturutse, ariko bigaragaza uwabakoroneje! uyu munsi ugendera he? ni mucyaha cyangwa mugukiranuka? biterwa n'Ubwami bwagukoroneje!

Iyo ubwami bukoroneje ubundi: habaho kwakira ingenga bihe z'ubwami bufite Imbaraga, yewe mwambara nk'uko bambara, mukarya nkuko barya, mukaririmba indirimbo zaho, mugira iminsi mikuru, ndetse n'Ibindi. ariko ukwiye kwibaza mu mutima wawe uti ese ko Yesu yaje kwamamaza ubwami bw'Ijuru ngo ababwemera bongere bagire ihuriro nabwo, maze igihe cyo kuva mw'Isi ni kigera tuzayikurwemo!

Reka mbabwire ikintu gikomeye! abantu bahagarariye ubwami bw'Imana mw'Isi, iyo bakoze neza bashobora gutinda mw'Isi kuko baba barushaho kwagura ubutare bw'Ubwami, cyangwa se bagahamagarwa mu bwami buruta ubundi bwo mw'Ijuru guhabwa amakamba no kuruhuka. hari gihe kimwe umuntu uhagarariye inyunyu z'amerika mu Rwanda iyo akoze neza bashobora kumwongera igihe kugira ngo asoze imishinga yo kwagura Influence y'amerika mu Rwanda cyangwa se bakamuhamagara bakaba bamuha indi mirimo mugihugu cye cyangwa bakamuha n'Ikiruhuko cy'Izabukuru. Abakorera ubwami bw'Imana mw'Isi ntibatinya urupfu, kuko bazi neza ko Imana nibakenera ariyo nzira bazanyuramo bayisanga!

Ikindi nuko igihe cyose Imana yagira gahunda yo kubaka isi shya, mukibanza cyiyari isanzwe, abantu nibwo bashobora kuzanjya mw'ijuru, maze isi nirangira hazabaho kongera kugaruka. ibyo mbivugiye ko hari igihe ambasade zirimo kubakwa, hari igihe zifungwa maze abakozi bazo bakaba basubiye iwabo, ibi rero birerekana ko igihe ubwami bw'Imana buzaba bushaka kuvugurura ibyicaro byabwo mw'Isi abera bakorera ubwami bazazamurwa maze bagasanganirwa na Kristo.

Ubwami bw'Imana muri wowe bugezemo bwazana impinduka, kuko utangira kubaho uko bugena, bugeze mugihugu cyahinduka, igihe cyose Ushaka kumenya Ibyo ubwami bw'Imana, ntahandi wabisanga keretse mw'Itegekonshinga ry'Ubwami bw'Imana!.

Bibiriya ntigira umuntu uyitirwa, ntigira igihugu cyiyakaho umusoro, ntadini rivugako aryo ryayanditse, umuntuwese ushaka yayisoma, kuko bibiliya ntivuga gushinga amatorero ahubwo ivuga kwagura ubwami bw'Imana no gukorera ubwami bw'Imana. bibiriya ivuga ku UMWAMI-UBWAMI-N'ABANA B'UBWAMI. niba ushakashaka ubwami bw'Imana mw'isi ukwiye kumenya icyo bibiliya ivuga. igihe cyose Ijambo ry'Imana niryo ryatumenyesha icyo tubereyeho, igihe cyose ubayeho utazi Impamvu nuko uba uri kure y'Imana. ibumba ntiryabaza uribumba ngo urambumba ute? ntamwana wabaza nyina ngo urabyara iki? igihe cyose Yesu yaje ngo abazamwizera abahe kuba muri iyi si bafite ubushobozi bwo gukwiza ingengabitekerezo y'Ubwami bw'Ijuru, hanyuma ngo bazabonane n'Umwami usumba abami bafite iminyago.

Umuririmbyi agira ati: imbere ya yantebe nzahagararayo nzaba njyanye iminyago nyishyikirize yesu! ese wumva hari iminyago uzatwara? wumva hari ikintu cy'agaciro uzashyikiriza umwami uhagarariye mw'Isi.  ubu bwami nabugeranya n'Iki? ni nko guhagararira nyiri umurima, maze yazaguhamagara ntumuhe kumyaka! ariko hahirwa abagaragu bazima barushaho kwagura ubwami bw'Imana. Part 1.

Ndabakunda! ushobora kunyandikira kuri  Email: chfhgaudin@gmail.com

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed