Tuesday 3 March 2015

IGIHE CYOSE UDAHINDUYE ISI YO IZAGUHINDURA, WOWE BIMEZE BITE KURUHANDE RWAWE?

Matayo 28:19


Nuko mugende muhindure abantu bo mumahanga Yose abigishwa, mubabatiza mu Izina rya Data n'Umwana n'Umwuka Wera, Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.



Hari hashize igihe kitari gito nsoma uyu murongo ariko uyu munsi narushijeho kumva cyane, Ndashaka kugira ngo nsangire nawe niba urimo gusoma ubu butumwa. hariho abantu benshi bigisha ukundi, usanga birengagiza ko dukwiye kuba mw'isi kubw'Ubutumwa bwiza.


hari ingingo nke shaka ko tuganiraho hanyuma ukareba ibihe nawe waba urimo:

Mugende: ijambo rya mbere Kristo agarukaho yagize ati mugende, igikorwa cyo kugenda akeshi usanga kituvuna, kidusaba ubwitange ndetse hari igihe bisa naho dusize ahantu hari hamaze kuturyohera maze Imana iti mugende. gukizwa ni ikintu kimwe ariko kujyanira abandi agakiza n'Ikindi.

Intumwa zageze igihe zishaka kwigumira muri Yelusalemu, hanyuma haza itotezwa nibwo zatatanaga maze ubutumwa bugera kuri benshi, ndababwiza ukuri ko igihe cyose abavugabutumwa bahagurutse, bakitanga, bagakoresha bwa buryo bwose bwo kugenda Imana ibana nabo, ariko igitanagaje usigaye usanga abantu barwanira musengero ngo barashaka kwigisha, kandi nyamara hari abari hanze batarumva ubutumwa.

Niba utiteguye gusohorwa murusengero no kujya kubwiriza, usarusohorwamo n'amatiku, kuko igihe cyose umuntu ataemeye gukora icyo Imana yamubwiye agashaka gukora ibimunyuze bizana intambara, ukwiye kwibaza uti ese ni iyihe ntabwe nteramugusanga abantu ngo mbahindure. Bene datadufite ubushobozi duhambwa n'Imana bwo guhindurira abantu kuri Kristo.

Muhindure abantu: igihe cyose udafashe gahunda yo guhindurira abantu kuri Kristo, abantu bo biteguye kumugukuraho, ibi bigaragarira mugusanga umuntu yari umuntu ukunda gusenga ariko nyuma akagenda akunda umupira bigashyika aho asiba guterana akajya mu mupira cyangwa filme, ibi iyo mbibonye ntibintangaza cyane ahubwo mpa agaciro k'Imbaraga abantu bafite muguhindura abandi. igihe cyose rero uterekeje abantu ku Mana bo bayigukuraho. ukwiye kwambara amahame mazima ahantu hagaragarira buri mwe. ufite Imbaraga zihindura abandi. kuko niba ubihakana uraza gusanga bo bafite iziguhindura.

Mubabatiza: Kubatiza ni igikorwa kitari gishya nubwo abantu benshi bagerageza kucyita ukundi, ariko umuntu abatizwa igihe cyoe yemeye ibitekerezo by'Umubatiza, igihe cyose umubatizo ugaragaza ko umuntu yiteguye kumvira inyigisho azigishwa, biza no kubona ishuri ubanje kubona icyo nakwita admission, admission ntihagije ngo umuntu yitwe umunyeshuri yangwa ngo ahabwe diplome, ahubwo akurikizaho no kwigishwa. umubatizo rero ugaragaza imbaraga zo guhindura umuntu kugeza aho yemera kumvira inyigisho umwigisha, cyangwa se ibitekerezo ugenderaho. niyo mpamvu socrate, aristote, plato nabo barabatizaga.

Kubatiza nibimwe mubintu abantu benshi bajyaho Impaka, ariko umubatizo wose ukorwa hashingiwe kuwatanze itegeko ryo kubatiza, niba hari umuntu wahitamo kubatiza bitandukanye nuko Yesu yabatijwe, yaba abatiza arikobyaba  bitandukanye! ninkuko wakumva umuntu afite admission zidasa zo kukigo kimwe, niyo mpamvu nibaza ko ukwiye kumenya umubatizo wabatijwe uwo ari wo!

Umubatizo w'amazi meshi uvuga gupfana na Kristo ukazukana nawe, nukwemera kumirwa n'Ibitekerezo by'Imana, buri gihe rero igihe uzasanga bamwe barabatiza kugahanga, abandi ngo iyo amazi adahari bakoresha umusenyi...siko ijambo ry'Imana rivuga.ariko ibi byo si mbitindaho keretse ahari ni mbona umwanya.

Mubugishe kwitondera ibyo nababwiye: aba bantu wagezeho ukabahindura, ukababatiza igikurikiyeho ni ukubigisha ibyo Kristo yavuze, bene Data Kristo yavuze byinshi, kandi byose biri mw'Ijambo ry'Imana, niyo mpamvu umuntu wese ukuruye akaza agusanga akwiye kwigishwa, iyo abantu udafashe gahunda yo kubigisha bo barakwigisha, usanga abantu bamwe bari mu makorali, ubu basigaye bavuga amagambo ateye isoni kuko bamaze kwigishwa imico yaho birirwa. uyu munsi ukwiye kwisuzuma ukibaza niba utabayeho mubuzima buyoborwa n'Isi cyangwa ubayeho nk'umuntu Imana yizeye ikaguha ishingano zo guhindura abandi!

"Buri gihe iyo umunyakuri acecetse, ikinyoma gihambwa intebe" muri iyi minsi dufite abantu bavuga ko bazi Imana ariko usanga bayweshwa inzoga n'Itabi, basambana bagakora n'Ibindi bibi ngo banga kubabaza abo bagendana. uyu munsi umaze guhindura bangahe? cyangwa bamaze kuguhindura? ni ahawe najye ngo twisuzume.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed