Monday 30 March 2015

N'IKI CYIRINDA GUCIKA INTEGE MURUGENDO RWO KWIZERA NO GUKORERA IMANA? Pastor M.Gaudin



Kwibona mubwiza bwawe buhishwe amaso y'Umubiri. niwibona neza uko uri bizatuma udahungabanywa n'uko ufashwe n'ubuzima bw'uyu munsi. 1john 3:2-3

Abaheburayo 12:2
Dutumbira Yesu wenyine ari we banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba kubw'ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita kw'Isoni zawo yicara iburyo bw'intebe y'Imana. Nuko muzirikane uwo wihanaganiye ubwanzi bw'abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu. Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha.

Mubuzima bwo kwizera Imana no kuyikorera, habamo ibintu byinshi bica intege. habamo amakuba,atandukanye ndetse n'akaga. habamo amakuba duterwa n'Imiryango, ishuti, n'abandi. habamo amakuba aterwa n'ingendo n'ibindi, habamo ubukene, habamo umubabaro, habamo isoni n'ibindi, ariko umuntu wese Imana ijya imugenera kurwana n'igihanda yamuhaye imbaraga zo kukinesha.

Yesu yari afite ibintu bimugiye, kugezeza aho yasenze ati Mana, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko ntibibe uko nshaka ahubwo uko ushaka, Yesu yitegereje ukuntu agiye gukubitwa, gucirwa mu maso, gukozwa isoni no kwambikwa ubusa, ibyo byose yarabyitegereje umutima uramukuka, maze arasenga. ariko Imana yamukoreye ikintu gikomeye nshaka kugira ngo nawe ujye usaba kugikorerwa mugihe cyose ucitse intege.

Kubw'ibyishimo byamushyizwe imbere: Buri gihe cyose umuntu atabasha kurebe hakurya y'Urukuta rw'ibibazo, aba ari mukaga, kuko iyo urebye ibikuzengurutse aho amaso yawe agera umuntu acika intege. yaba mubuzima busanzwe cyangwa ubwo kwizera. niba Imana ifunguye amaso yawe ukabasha kubona ibirenze ibyo amaso y'abantu areba, ukagera kure ukareba umunezero Imana iguhishiye, umubabaro w'uyu munsi ntuba ugikanganye.

Umuntu ashobora kubona kwiga byanze, akazi kabuze, ubukene no kuburara muriyo minsi, maze akiheba kuburyo yumva atagishaka no gusenga, ariko icyo gihe nibwo uba ukwiriye gusenga kugira ngo Imana ikwereke inyuma y'Ibyo bibazo, inyuma y'ubukene, inyuma yo kutiga no kubura akazi. Ijambo ry'Imana rigira riti Inzira zayo zirenga Igihumbi! sinzi uyu munsi aho wabonaga ubutabazi buzaturuka? ariko ukwiye kwegera IMANA.

Ibyishimo biri imbere n'ukoubona ubwiza bwawe bwuzuye: Kristo yeretswe igihe yari yicaranye n'Imana, afite itsinzi yuko yanesheje urupfu, ndetse abera babohowe, guhera icyo gihe ntiyongeye kwita ku mubabaro, ahubwo yabonye isengesho ryo gusengera abantu bamuciraga mu maso, abamuteye imisumari, abamugambaniye, ati"Mana ubababarire kuko batazi icyo bakora" igihe cyose umuntu atangiye kureba ibyo abandi batabona, agira umutima wo gukunda abantu, no kutita kubirimo kumubaho kuko aba amaze gusobanukirwa ko ibyo bitazahoraho.

Kwihanganira isoni nuko uba umaze kumenya neza icyo ushaka: Nta mukanishi utinya kuryama mu mukungugu naho yaba yamabaye neza, kuko igihembo akura mubukanishi kimurutira imyenda myiza yambaye. igihe cyose icyo Imana yakugeneye ukimenye kandi ukaba uzi neza ko bisaba kwiyemeza gukorwa n'Isoni zakanya gato, umubabaro w'akanya gato ukwiye kuba uzi neza icyo ushaka. hari abantu benshi bakizwa bagatinya kwitwaza bibiliya! akenshi umuntu aba ntakindi abona. igihe cyose icyo ureba kiruta ibyo ucamo, uzabaho mubuzima budacika intege.

Ntituragera aho tuvusha amaraso mu ntambara y'Ibyaha: Buri muntu wese yakubwira ko ari murugamba rwo kurwanya icyaha! ariko ndababwiza ukuri ko Kristo ariwe winjiye muri iyo ntambara neza! ahari wowe ujya uhura n'Ibigeragezo ufitemo n'Uruhare, uracyarwana no kureka inzoga, gusambana, kwiba kwica n'Ibindi...! Kristo we yitanze kubw'Ibyaha by'abantu, mwibuke ko we atari umunyabyaha! ariko yemeyegutanga amaraso Ye azira icyaha.

Njyewe nawe intambara turwana nazo nizo zoroshye cyane, kuko ntibidusaba kugira uwo dupfira ahubwo bidusaba gupfa kubyaha, tukemera gutumbira Kristo wenyine. uyu munsi Kristo n'umutumbira uzarushaho guhambwa imbaraga.

Kristo niwe byiringiro byadushyizwe imbere: Nta munezero waturutira kumenya ko abizeye Kristo babaye abana b'Imana. ikindi ukamenya neza ko iyamuzuye nawe izakuzura ku munsi wo guca amateka. ndakubwiza ukuri ko muri Kristo imibabaro yose duhura nayo ifite igisobanuro kandi ijambo ry'Imana rigira riti uwihangana akanesha, nzamuha izina rishya ritazwi n'undi wese. kandi azaguha kwicarana nawe mu bwami bw'iteka.

Nongere nkubwire ko ibyo abantu bacamo bitarutanwa ahubwo igisobanuro babiha nicyo kirutanwa. hari umuntu ureba ikibazo gitangiye nk'ikirangiye, undi akareba ikirangiye nk'igitangiye, ndababwiza ukuri ko ufite ikibazo aba abayeho neza kuruta uwo gikuweho atabizi ko cyakuweho. ukwiye gutumbira Imana cyane.

amaso y'Umuntu areba hafi, cyane niyo mpamvu Imana igira iti muhwejeshe amaso y'Imitima. amaso y'imitaima areba kure aho ay'Umubiri atabona. iyo abonye ibyiringiro bizima, akomeza ay'umubiri. ariko iyo ay'umubiri ariyo abona gusa, atera umutima kwiyahura! cyangwa gucika intege. ndashaka kukubwira ko kuririra kujya kubaho mw'Ijoro, mugitondo impundu zikavuga.

Bakundwa ubu turi abana b'Imana! ariko uko tuzasa ntikurerekanwa, ariko kristo niyerekanwa tuzasa nawe, ndahamya ko ufite ibi byiringiro ntiyita kubyo acamo ubu ahubwo ahanga amaso kubyo kristo yibwira kuri we! icyo Imana ikuvugaho kiraruta ibyo ucamo uyu munsi! urugendo rwo kugera kutsinzi ni rurerure ariko Imana izaguha imbaraga! gusa usabe Imana ikwereke ibiri imbere.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed