Wednesday 30 November 2016

IMANA IZI IBIDUKWIRIYE, NTIDUHA IBYO DUSABYE GUSA!

Image result for Gaudin mIyo urebye ubuzima bw'abasenga benshi bagera igihe bagasa n'abatinya gusaba Imana, akeshi baba batinya guhura no kutabona icyo basabye! noneho bagahitamo gusaba ibintu kuri bamwe bita ko bishoboka! uzasanga umuntu asenga abandi bamwumva bati nawe ibyo ni ukugindoza Imana! ariko ntibiba ari ukugondoza Imana igihe cyose wibwira mu mutima ko Imana izaguha icyo ukeneye cyane kurusha icyo wasabye.

Mu byakozwe n'Intumwa ibice 3 harimo inkuru z'umuntu wavutse aremaye! kandi wari umaze kunyurwa nuko ari kuburyo ntahantu batubwira ko yigeze asaba gukira nari mwe, ahubwo yasabaga abantu kumuterura bakamwicaza ahantu kwirembo ryitwa ryiza! iri rembo koko ryari ryiza kuko ryari irembo binjiriramo bajya murusengero, ntago batubwira ko akimugaye yigeze agera murusengero! kuko ibyo  yasaba byari ibyoroheje kuburyo yabiboneraga ku muryango!

abantu benshi babayeho mubuzima bw'Uburwayi aho gusaba gukira wumva asengera kubona amafranga yo kujya mubuhinde, cyangwa yo kugura Imiti, uyu munsi nubwo utarimo gusaba gukira ndagutangariza ko Imana ibasha kugukiza, kuko ibasha kuduha ibirenze ibyo twayisabye n'Ibyo twibwira. abantu benshi bamaze kuba ibikange kuburyo bumva amajwi ababwira ko byarangiye bakwiye kwigumira kwirembo ry'Urusengero.

Kwirembo ry'Urusengero nihagati y'Ikicyifuzo n'Ishimwe, ndakubwira ukuri yuko Imana yagukura hagati aho ukinjirana n'abandi murusengero ugiye kuyishima, akenshi kwirembo umuntu ashima abantu niyo mpamvu uyu munsi niba wizeye Imana ntitaye kukibazo ufite Imana igiye kukuremera ishimwe aho  gushima abantu ukagerana nabandi murusengero ukajya gushima Imana.

sinzi nawe icyo umaze iminsi usengera, ndashaka kugutangariza ko Imana itareba gusa urutonde rw'Ibyo wasibya ahubwo ifite urutonde runini rw'Ibidukwiye, Imana iragira iti nzi ibyo nibwira kubagirira, ndakubwiza ukuri ko uyu mwaka nuhanga amaso Imana uzabona ibintu byinshi biruta cyane ibyo wayisabye kuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba! abefeso 3:20.

Ndakwifuriza kwizera Imana ishobora kugutunga ubu ndetse n'ejo hazaza hawe harashinganye, akira igitangaza cyawe mw'Izina rya Yesu, Imana uyu munsi niba wasabaga amafranga yo kurya iguhe aguze imirima no guhingisha, niba wasaba itike iguhe imodoka, niba sabaga abaguterura igukize ubumuga n'ibindi wowe wizere Imana ishobora kuguha ibirenze!

Pastor Gaudin
New Jerusalem Church

ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed