Saturday 3 December 2016

INKOTA UTITWAJE NTIGUKIZA: ABAKIRISTO BAKWIYE KUGIRA INTWARO Z'URUGAMBA!

Image result for a sword
1Samuel 13:21

Nicyo gituma ku munsi w'intambara, mu bantu bari kumwe na Sawuli  na Yonatani  nta n'umwe wari utwaye inkota cyangwa icumu, ariko Sawuli n'Umuhungu we Yonatani bo bari babyitwaje.


Mu buzima tubamo bwa buri munsi duhura n'Intambara, kandi bisaba ko tuzirwana. hari igihe intambara itera uri kumwe nabantu bakagufasha cyangwa badahari ukirwanaho! intambara z'abakristo bahura nazo ziratandukanye kuko usanga turwana n'isi umubiri na Satani, ibyo byose niko biba bishaka guhinyuza kwizera kwacu.

Hari abakristo bamwe bibwira ko batungwa n'amasengesho abashumba babo babasengeye, cyangwa bibwira ko iyo bari mukivunge bose batagabwaho igitero, reka nkubwireko igihe kijya kigera ugasanga nubwo uri kumwe nabandi kurugamba wakwitegereza ugasanga abafite intwaro si benshi. ibaze nawe kureba uri kurugamba ugasanga abantu babiri gusa nibo bafite inkota abandi bose ntacyo bitwaje!

uyu munsi ndashaka kukubwira ko ubunini bw'itorero sicyo cyerekana ko abantu biteguye kurwana na satani, kuko dufite abantu benshi bari mu matorero bakiroga, bagisambana, bakiri abajura, bagikora ibikorwa byose bitarimo kwirinda! bene data tugeze mw'isi aho abantu bashaka gukora ibyaha ariko badashaka no kwitwa abasirikare!

Ibaze nawe niba ufite intwaro kurugamba, igihe kimwe abisiraheli babuze intwaro zo kurwanisha, kuko abafilisitiya bari baragiye umugambi bati tubababuze kwicurishiriza intwaro! biroroshye gutsinda umuntu udafite intwaro zo kurwanisha! biroroshye kumutsinda ukoreresheje imbaraga nke!

icyo nakuyemo!

Satani ntakangwa nuko witwa umusirikare, ahubwo akangwa nuko uri umusirikare ufite intwaro nyazo kuko nibwo wamurwanya! bene Data umukristo ubuze Ukuri no Kwirinda ntatera ubwoba satani. Umukristo udafite ijambo ry'Imana ntatera ubwoba satani. isi ya none irimo kubuza abantu akanya ko kwitekerezaho, ko gusenga biherereye! reka nkubwire ko ukwiye kongera kwisuzuma kugira ngo nawe utazaterwa utiteguye.

Ni ibiki bikubuza kugira intwaro z'Intambara? nukuba busy? ni whatsapp na facebook? ni inzoga n'Ubusambanyi? ni iki? isuzume uyu munsi kugira ngo igihe cyo guterwa uzabe uhagaze neza! nibyiza kwitegura intamabara mugihe cy'Amahoro! uyu munsi niba ubona uguwe neza ukwiye kwitegura kandi ukamenya ko Satani atanejejwe nuko ubayeho mu mahoro! ABEFESO 6:10. Wisuzume urebe niba izi ntwaro zose uzambaye cyangwa wisanze murugamba utazambaye!




No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed