Friday 30 December 2016

NTA MANU NASANZE I KANANI: Igisobanuro cy'igihugu cy'Amata n'Ubuki.

Image result for Gaudin pastor
Yosuwa 5:12
Nuko bukeye bw'uwo munsi baririyeho  ibigugu by'ingano zo muri icyo gihugu Manu ntiyongera kuboneka. abisiraheli ntibongera kubona manu ukundi, ahubwo uwo mwaka barya imyaka y'igihugu cy'Ikanani. 

I kanani ni hamwe umuntu yakwita mugihugu cy'Aamasezerano, burya rero buri mwe wese agira i kanani ye! nk'Uko tubizi kandi niba i kanani habaho habaho nahandi umuntu yagereranya no muri misiri, cyangwa mugiputa nkuko bamwe bahita!

Uyu munsi ndashaka kuvuga kubice bitatu by'Urugendo rwa buri Muntu mubuzima bwa buri munsi ducamo:

1. Mu Giputa: (Kubaho Kwawe gufitwe mu maboko n'Undi muntu). abana ba Isiraheli babayeho mugihugu cy'Uburetwa, aho bari abacakara bakora amanywa na nijoro bataruhuka akandi bakoreshwa.( Slavery time). iki gihe cy'Ubucakara abantu bose bagicamo muburyo bumwe cyangwa ubundi, ndetse iki gice hari abantu bagikunda nkuko tubibona muri bibiliya aho bamwe bavuga bati dukumbuye ibitunguru n'Ibindi.

iki gice kirangwa no gukoreshwa, aho umuntu arira ku masaha, aryama kumasaha, akaraba bamubwiye, akora bamuri hejuru, ategegekwa kugenda no guhagarara, mbese aba akora nk'Imashini ntacyo yibwiriza ahubwo aba abeshejweho n'amategeko yamushyiriweho, kuburyo ntakintu ashobora gukora ngo ashimwe n'uwo agikoreye kuko aba yagitegetswe. aha nabigereranya no kubaho mugihe cy'Amategeko, reka mvuge ko hano buri kimwe cyose ukora yaba icyiza cyangwa ikibi uba usa naho wowe ntaburenganzira ubifiteho. ubu ni ubuzima bw'Imbohe(Slave). aha ni hamwe umuntu biba bitoroshye gukora ikintu kikubereye ahubwo ukora ibyo ugutwaje uburetwa akubwira.

Iyo ubajije abanyenshuri benshi bakubwira ko babyutswa n'abarimu, abakozi bakora ari uko abakoresha babo bahari, abantu basenga kuko Pasitori yababonye,.....aha hagereranywa n'ahantu umuntu aba ari muburetwa, kandi abantu benshi iyo ubaganirije ntibemera ko ariho bari. iki ni igice abantu barya, bakambara, bakabeshwaho n'Impuwe z'abakoresha babo, ntibashobora kubaho bitekerereza ahubwo kubaho no gupfa babikesha abo bakorera, bashobora kubeshwa n'Ibisigaye kwisahani y'abakoresha babo muri make.

2 Mu Butayu: (Kubaho ugenerwa n'Imana utakoze). Iki gice cyo mubutayu Ni ahantu biba bisa naho habaye kwivumbura ku muntu wari ugufiteho ububasha bwishi, aha niho abantu benshi iyo batabashije kuhinganira bibaza bati icyaduha uko twisubirira mubucakara, aha abantu ntakindi batekereza keretse kurya gusa, aha usanga umuntu akubwira nubwo boss yampaga ibiryo ankubise, dusambanye, cyangwa ankoreye ibindi bintu bibi ariko yari antunze da! niho uzasanga umuntu wari umaze kwiyemeza nko gutangira business ye bwite, avuga ati ubu koko kuki nasezeye akazi, nubwo ntari nkishimiye ariko kari kantunze da! iki ni igihe abantu benshi baba babona igitangaza cy'Imana muburyo buri direct aho usanga umuntu nta Kazi, kandi atakoze Ibyaha ariko akabaho Imana ikamutungisha Manu.

Iki gihe akenshi abantu ntibanyurwa nacyo, ariko usanga bagikunda. uzasanga abasore, abagabo n'abagore bibereye hano mu butayu aho ubuzima bwe aba afunguza, umwimye akamwima umuhaye akamuha, akabeshwaho no gutega ibiganza abagira neza, n'Igihe kitoroshye kuko kigusaba kwicisha bugufi, uzasanga umugabo mukuru abona umwana ufite amafranga akamubwira ati" wamfunguriye papa" ntago amwita se kubera ikindi ahubwo nuko gusaba bigusa guca bugufi, gusa iyo usa nuwabuze icyo ufata abantu benshi batekereza kwisubirira muri Egiputa! gusa nakubwira ko niba ukome ujya i kanani humura uzagerayo.

3. I Kanani:(Kubaho Ugenerwa n'Imana ariko wakoze cyane). aha niho abantu bose baririra: aha ku mwana muto nahagereranya no kuzuza 18, ku muntu ukorera abandi nahagereranya no Kwikorera kugiti cyawe, ku muntu wungirije abandi nahageranya no kuba numero ya mbere, aha kubihugu bitigenga nahagereranya no kubona ubwigege, kubakunda amata nahageranya no guhabwa inka n'Ibindi byinshi.

Iki ni igihugu batubwira ngo ni icy'amata n'Ubuki: igihugu rero kiba icy'amata n'Ubuki ryari? igihe cyose abantu biyemeza umwuga ugoye wo korora inka n'Inzuki! iyi myuga yombi n'Imyuga igoye, nubwo abantu dukunda amata siko twese dushoboye korora, yewe nabakunda ubuki si twese twakwihanganira kuribwa nazo igihe duhakura, ibyo muri make nabyita ikiguzi kigendana no kuba mu Gihugu cyitwa Kanani.

Muri iki gihugu Imana ihindura uburyo yagufashagamo ahubwo ikaguha akazi, abantu bamwe ntibazi gutandukanya ubutayu n'akazi, hari igihe umusore umwe yaje gusaba ngo afungurirwe kurusengero noneho turamubwira tuti turaguha akazi ukore, maze atureba nabi, iyo umuntu afite ibitekerezo by'Ubutayu ibintu byose yumva babimuhera ubuntu( Manu). ariko Niba ushaka ko Imana igukorera Ibikomeye usabwa kugira imyumvire y'I Kanani.  

I kanani bishyura imisoro, i kanani bariga, i kanani babyuka ntawubabyukije, ikanani bakora amasaha menshi, i kanani banywa amata kuko boroye inka, i Kanani barya ubuki, kuko boroye inzuki, I kanani barikoresha, i kanani bakoreshwa n'Umutima nama ntibakorera kw'itegeko, bakora ibyiza kuko ari byiza, bakareka i bibi kuko ari bibi. ntibisaba i kiboko cy'umukoresha kugira ngo ukore!

Uyu munsi ndashaka kubwira abantu bose ko Kuba rwiyemezamirimo bisaba igitambo gishobora kuruta kuba nyakabyizi, nyakabyizi ashobora gukora ahantu nabi kuko aziko amasaha ye nagera ataha, ariko iyo wikorera ntushobora gutaha utarangije ibyo wikorera! Satani abantu bamwe abakura mu Giputa akabaheza mu butayu, cyangwa akabageza i kanani bagifite imitekerereze yo mu Giputa no mubutayu.

Ntakintu kibi nko kugira igihugu cyiza, giha amahirwe abantu bose, igihugu imvura igwira igihe ariko abantu bagakomeza kubaho nk'abakorera ijisho, nibyiza guhumuka amaso buri muntu akamenya ko igihugu Imana yagusezeranije ari ako kazi, niryo shuri uriho, nuwo murimo ukora, ni Urwanda rwacu buri mwe afitemo ijambo maze buri mwe wese agakora nk'Uwikorera. 

Umuntu wese ugeze i Kanani ntarya ibiryo abitamo amarira, ahubwo iyo yejeje ashima Imana akarya anezerewe ko Imana yamuhaye umugabane mwiza. Bene Data kuba I kanani bigusaba guta imitekerereze yo mugiputa irangwa no gukoreshwa gusa hamwe ukora ibyo wabwiwe gusa.

umuntu  wese ugeze i kanani asabwa kureka imitekerereze yo mu butayu ahubwo akamenya ko kunywa amata bisaba korora inka, no kurya imbuto bisaba guhinga, kurya ubuki bisaba korora inzuki, uyu munsi ukwiye kwitegereza neza, ukareba ubuzima ubayemo, imitekerereze ufite niba utakibohewe muri egiputa. 

Nsoza ndakubwira ko abantu benshi bashobora gukurwa muburetwa n'Imbaraga z'Imana, kandi bagatungirwa mu butayu n'Impuhwe zayo, ariko Imana iyo ikugejeje mugihugu cy'Amasezerano ntiyongera kugusezeranya, ahubwo ubyaza amasezerano andi masezerano. (kubyaza amahirwe, amahirwe ufite) Zaburi 90:17 

Uyu munsi Ukwiye kureba niba hari amahirwe akuzengurutse maze ukayabyaza umusaruro. Ndabakunda!


Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church.
Email: pstgaudin@gmail.com

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed