Friday 6 January 2017

2017 UMWAKA WO GUHARA no GUHARIRWA IMYENDA YACU

Image result for Loan forgivenessGutegeka kwa kabiri 15:1 Uko imyaka irindwi ishize ujye ugira ibyo uhara:

Mbese urashaka ko Imana iguharira? ngaho harira abandi!

  • Muri uyu mwaka ndagusengera ngo ubabarire abaguhemukiye imyaka ishize.
  • Ndagusengera ngo Ubashe kureka ibyaha umazemo igihe
  • Ndagusengera ngo uhare Inzoga n'Ubusambanyi, ishyari, inzangano n'Urugomo
  • Ndagusengera ngo uhare ibibi byose byakuranze imyaka yatambutse maze utangire urugendo rushya rurimo Imana.
  • Ndagusabira imbaraga zabakubereyemo imyenda itandukanye maze ubuzima bwawe bugire ishimwe.
  • Ndagusabira Kwishyurirwa n'Imana Umwenda wose waba ubereyemo abantu no kubabarirwa nkuko nawe witeguye kubabarira abandi.


Matayo 6:12

Uduharire Imyenda yacu, Nk'uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.

Umwenda mu magambo make twavuga ko ari ideni ugomba kwishyura hatabaye guharirwa, iyo ryakunaniye kwishyura usanga ntambabazi uwariguhaye akugiriye igihe cyose Imbabazi zidahari, uwakugujije arakugura ukaba umunyagano. muzi inkuru z'Umupfakazi uwamwishyuzaga yaje gutwara abana be ati nutanyishyura ndatwara umwana wawe. si ibya none rero, gusa iyo bimeze bityo nabwo Imana iratabara. 2abami 4:1-7

Uyu Mwaka utangiye Mfite isengesho rigira riti mwami Uduharire imyenda yacu, Ntakintu kigoye nko kugira umwenda w'Umuntu, igihe cyose uba ufite ubushake bwo kumwishyura ariko ukabura icyo wakwishyura! abantu benshi bafitiwe imyenda si uko bose baba baranze kwishyura ahubwo usanga nabo hari abandi babafitiye imyenda, isi yuzuyemo amadeni kuburyo ubaza umwarimu, umusirikare, umukanishi, yewe hari insengero zirimo amadeni ya bank,hari abashumba badafite ubwishyu mbese muri make isi iragana mu myenda gusa,

Ibihugu byinshi birimo Imyenda, inganda niko wagira, ama societe akomeye nuko kuburyo usanga abantu hirya no hito bataka, nabo ubona basa nabafite ubutunzi bwinshi nyamara wababaza ugasanga bari mu mwenda, umwenda rero si ikintu gitangiye ubu,abantu bagira imyenda itandukanye.ariko ndagaruka ku myenda no kuri uyu mwaka nise uwo Guhara Imyenda kuri wowe uzagira amahirwe yo gusoma ubu butumwa.

Mubusanzwe imyenda igarukwaho mw'Ijambo ry'Imana, ivugwa muburyo butatu.

1.Umwenda wo guharirwa
2.Umwenda wo guhara.

Mu mibereho ya muntu buri mwe agira Umwenda yahara, cyangwa yatanga imbabazi, gusa uyu ni umwe mu myenda igora kuko muri kamere muntu huzuyemo kwikunda, hari gihe kimwe nigeze kubona umuntu afite ikibazo gikomeye ntabushobozi afite bwo kugaburira abana, hanyuma ajya gusaba umwenda, maze uwagiye kumuha umwenda amutegeka ko azamukubira gatatu inyungu, Ibaze ugujije amafranga ibihumbi 500 kuko ntayo ufite, maze ugiye kuyaguha ati mu minsi itatu uzampa 1500.000. 

uyu mwenda usanga bitoroshye kuwuharira uwabuze ubwishyu ahubwo abenshi iyo babuze ubwishyu bikanga nibyo bari bafite ntabyo bibashizeho. aha niho wa mupfakazi yabona ko bikomeye agatabaza umuhanuzi w'Imana ati nkiza kuko unyishyuza amereye nabo kandi ntabushobozi( Nawe ushobora kuba ubona umwishyuza akumereye nabi kandi ukabona ntabushobozi, ariko Imana ibashaka kuguharira uwo mwenda ikakwishyurira kuko ibishoboye, kandi ikakugirira neza ibyo wari usigaranye ntubitakaze ahubwo ukarushaho kwaguka.

Muri kamere ya muntu Ntibyoroshye guharira abandi, niyo mpamvu Yesu yigisha abigishwa gusenga yagize ati mujye mubwira Imana ibaharire imyenda yanyu nkuko mwayihariye abandi, Aha ushobora kwitekerezaho ese Imana iguhariye imyenda nkuko wahariye abandi aho wakongera kugirirwa neza? Umwenda si amafranga gusa, ahubwo nibyaha badukorera tutagomba kubitura inabi, batugiriye. umwenda muri make ni ikintu cyose gikwiye inyishyu yaba nziza cyangwa mbi, ugufitiye inzika uba umurimo umwenda.

Imana yifuza kuduharira Imyenda, ariko irashaka ko duharira abandi, uyu munsi ushobora kuba warananiwe kubabarira, wananiwe guhara umwenda, wananiwe kureka urwango kuwaguhemukiye, ntiwaha amazi uwakuvuze nabi, ariko nyamara wowe ukeneye kugirirwa neza n'Imana. ikintu gikomeye nabonye usanga abantu benshi babasha kwishyuza utwabo duke bakanirwa gutekereza kubyo Imana yababariye!Matayo 18:21-35. Igitangaje Uwababariwe niwe wagiye kuniga mugenzi we umubereyemo umwenda.

Uyu munsi mu matorero abantu babariranye imyenda bafitanye, amakimbirane yashira, umugabo n'Umugore bahariranye imyenda ingo zakongera gukomera, ibihugu bihariranye byarushaho kumera neza, ariko ibyo mubantu batizera ntibishoboka, ariko kuri wowe wizera birashoboka. Imana idusaba guhara imyenda kugira ngo irusheho kuduha umugisha.

ahari umugisha umukire ntaguriza umukene, ahubwo aramuha bagasangira umugisha, kuko gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa, Imana niyo mutunzi ukomeye iyo iza kuduha amadeni ntiwari kubasha kuyishyura niyo mpamvu agakiza ari ubuntu, urubyaro ni ubuntu, ubutunzi bwo munsi y'Ubutaka ni ubuntu, umwuka duhumeka ni ubuntu, nuko rero nawe ubare Imigisha yose maze uharire abandi Imyenda kugira ngo Imana nawe iguharire. nimutababarira abantu naso wo mwijuru ntazababarira: Matayo 6:14.

Nsoza mbifurize Kubabarirwa n'Imana muri uyu Mwaka, Uwiteka azakurebane amaso y'Imbabazi, kandi akumurikishirize mu maso he, aguhe umugisha uturuka mw'Ijuru. nuhinga uzeze, nukora uzaronke, nukomanga uzakingurirwe, Imana izaguhaze ibyo utunga nibyo utanga.
Gutegeka kwa kabiri 15:1.





No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed