Ibyakozwe n’Intumwa 28:1
Buri
gihe abantu bibwira ko ikintu gikomeye aricyo cyica abantu, ariko ntakintu
kiriho cyabasha kurogoya umugambi w’Imana, naho yaba cancer, Diabet, Sida,
n’ibindi abantu benshi bumva bikomeye. Igihe cyose Imana ikigufiteho umugambi ibyica abandi wowe biragusiga, urebye neza wasanga nawe hari byinshi byakugeze amajanja ariko kuko Imana ikigufiteho gahunda ibyishe abandi wowe byaragusize. si ubundi buhanga wakoresheje ahubwo n'Imbaraga z'Imana.
Yobu 42:2. Sinibaza ko hari ikintu kizahindura umugambi
w’Imana kubuzima Bwawe. Ushobora kubona ibyago bikugezeho, aho incira ikuruma,
nikoko Incira n’Inzoka mbi kandi yinkazi, ariko Imana yo ni nziza kuko yiteguye
kugukiza muri ibyo byose. Hari igihe abantu babona urwaye, bati nuko ari
umunyabayaha, abandi bakavuga ibindi byinshi ariko ndashaka kukubwira ko Imana
nimara kugukiza bazagira bati n’Imana.
Ntihazagira
uwongera kwitiranya imirimo Imana ikoze n’Imirimo y’abavuzi, n’Ibitaro
bikomeye. Mbese ye wari uziko kwivuriza ahahenze bidakuraho urupfu? Wari uziko
se no kurwara indwara Ikomeye bidaha urupfu uburenganzira kubuzima bwawe. Icyo
Imana iguhamagarira gukora uzagikora kandi uzarama kuko Imana niyo itanaga
kurama. Kuko iyo ikinze nta muntu ukingura kandi yakinguye ntamuntu ukinga.
Uyu
munsi nawe ushobora kuba hari ibintu bigereranywa n’Incira kubuzima bwawe,
ndetse abantu barakureba bakabona rwose nturi buramuke. Ariko umuntu ntaramuka
kugira ngo abantu banezerwe ahubwo aramuka kugirango Imana ihabwe icyubahiro.
Uyu munsi usoma aya magambo ndashaka ko Umenya ko Yesu ashobora kugukiza. Hanyuma
abantu bose bakazabona ari ibintu bidashoboka. Naho indwara bamaze kukubwira ko
idakira, kubagaganga bidashoboka no mubize. Uyu munsi Imana iracyakora ibirenze
ibyo abantu bibwira n’ibyo batekereza. Byose ku Mana biracyashoboka.
Isengesho:Mwami
ndagushimye ko ibikomeye cyangwa ibyo abantu bavuga ntanakimwe cyabasha
kunyica, ndashima Imbaraga zawe ko zibeshaho kandi zigakiza, umpw kukwiringira
naho naba mbona bigoye ndetse inzira zisanzwe zananiranye.Amen
Pastor M. Gaudin
New Jerusalem Church
No comments:
Post a Comment
God bless you for Reading, May you be blessed