Monday 16 January 2017

NTIBISANZWE(part1) : KUVA MURI GEREZA UKABA UMUYOBOZI W’IGIHUGU


Image result for Gaudin pastor
Itangiriro 41:37

Ushobora kwibaza mu buzima busanzwe ukuntu umuntu utari umunyagihugu, yabonera umugisha mu mahangayagiyemo, ariko numbwo ibyo ntibishobokera abantu ariko kumana birashoboka. AhantuYosefu yayoboye muri egiputa bazi neza ko ari umuheburayo kandi w’Umunyagano. Hari abandi bari bakwiye kurebwaho nk' abana bize neza, bigishijwe iby’Ubuyobozi n’ibindi. Ibyo bihungabanya imikorere y’abantu isanzwe.


Imana ibyo ntibijya biyitangaza, niyo mpamvu abantu dutangara kuko Ibyo ikora byose biratangaje. Niyo mpamvu iyo bikozwe n’Imana bitera abantu kuyoberwa icyo bakora. Uyu munsi nawe hari umwanya ushobora kuba wicayeho, yaba akazi ufite, amashuri wize, ubutunzi waboneye muri icyo gihugu urimo, witegereje neza usanga  habayeho Impamvu z’Uko Atari Imana ihagushyize, ntiwaba waranahageze. Kuko nubwo abandi bavuga bati dufite bene wacu, wowe wabonaga nta muntu uzi, abandi bati niho twavukiye, hari abahavukiye badafite umugisha nkuwo ufite uko biri kose hari ibyo Imana Ikora kuburyo witegereje neza utabyitira umuntu! 


Uyu munsi Imana hari ibyo yagukoreye, iyo biba ngo abantu bahitemo uwo baha uwo mwanya si wowe bari kubona. Ariko Imana ntireba nk’abantu. Kuko niyo Yimika abami ikimura abandi. Niba wizeye Imana yo ishobora ku kugeza aho utakwigeza. Kandi naho waba uri mu bibazo ibyiza Imana yakugambiriyeho izabisohoza. Ntibisanzwe rero kuba umuntu yavanwa muri Gereza agashyirwa mu mwanya ukomeye wo kuyobora igihugu. nawe naho waba uri munzu y'Imbohe uyu munsi ndashaka kukubwira ko atari iherezo ryawe, biracyashoboka ibyo Imana yakoreye Yosefu Nawe yabigukorera.


uyu munsi ibyo waba urimo gucamo byose, amateka yawe , umenye Imana ari Imana ihindura amateka, kuyizera no kuyihanga amaso bizagukiza intege nke no kwiganyira, kuba ukiriho n'Igishoro gikomeye kubyo Imana ishaka kugukoresha, Imana ntikangwa nuko urwaye kuko ishobora no kuzura Uwapfuye igihe cyose ikimufiteho umugambi. aho gutekereza imibereho yawe ukwiye kwibaza no gusenga Imana ukamenya umugambi igufiteho. umugambi wayo niho iduhishamo maze tukabaho n'Igihe abandi babona bikomeye. Imana iguhe umugisha.

Isengesho:Mwami Yesu, ni wowe nkesha byose, amahirwe no kuramuka! Nkukesha agakiza n’Imbabazi, ujye undinda umutima wo kwiheba kuko uri hejuru ya byose, maze menye ko naho yaba imibabaro cyangwa ibiteye ubwoba uzakomeza kundengera. Amen

Ushobora kutwandikira kuri Email: pstgaudin@gmail.com


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed