Friday 31 August 2018

HARI UWO UJYA UZIRIKANA ARIKO UKABURA UBURYO

"Hari benshi tuzirikana, ariko hari nabatuzirikana, Aho niho hahishe Surprise Imana idutegurira"

Abafilipi:4:10
Nishimiye cyane mu Mwami wacu kuko na none nubwo byatinze mwongeye kunzirikana, Icyakora mwaranzirikanaga  ariko mwaburaga uburyo.


Mubuzima bwa Buri munsi tubamo, tugira inshuti, abavandimwe, ababyeyi, abashumba nabandi bantu benshi baba mubuzima bwacu badukunda, batwifuriza ibyiza, baba bashaka ko watera imbere, mbese bakabaho biteguye kugufata amaboko ngo babaone icyo Imana ikuvugaho gisohora.

Bene abo bantu ushobora nawe kuba ubabona mubuzima bwawe, bashobora kuba umuryango wawe, inshuti zawe, abakuzi, abo mwiganye, nabandi batandukanye muhujwe n'urukundo bagufitiye. Burya nubwo waba utunze byinshi uko byagenda kose umugisha ukomeye ni abantu Imana yakuremeye ngo bakube hafi, nucika intege bakuzamure, nugira inyota baguhe amazi, abo bose baba ari abakozi b'Imana ishyira mubuzima bwawe ngo nawe ukomeze uyishime.

Pawulo uwo yashimiraga abafilipi, yabashimiraga uburyo bamuba hafi mubihe bitoroshye byo kuvuga ubutumwa, gukorera Imana, bamufashaga ngo akore umurimo  atagira icyo akena, nkuko uyu munsi nawe ushobora kuba warize amashuri hari ugufashije, warakoze ubukwe hari abagufashije, icyo wagezeho cyose byaba nubuyobozi ukeneye abagutora bakaguha ijwi ryabo, abo bose badufasha mubihe bikomeye usanga ariwo mugisha duhura nawo kandi Imana iba yaraduteguriye.

Nubwo wakwihagararaho, ugasa naho ntacyo ukeneye mubantu, ndakumenyesha ko Imana itaduhaye byose, Hari mbyishi mfite byagirira abandi akamaro  Ariko Hari nibindi abandi bafite byangirira akamaro, kuko turi ingingo zigirirana umumaro, Kubaho kwawe ukwiye kumenya ko kwagirira abandi akamaro kandi nkuko kubaho kwabandi gufitiye abandi akamaro.

Ndashaka kukubwira ko ikibazo atari abakwifuriza inabi, ahubwo ukwiye gusenga kugira ngo Imana iguhindure umugisha wa benshi, ariko kandi ihe imbaraga abakwifuriza ibyiza kubigeraho. Abantu bifuza kuduhesha umugisha usanga rimwe na rimwe badafite uko bagira, Usanga ufite umutima wo kurihira abana b'Impfubyi ntabushobozi afite, usanga ufite umutwaro wo kubaka uruswngero nta bushobozi, usanga uwifuza kukubona umeze neza ntaburyo.

Nubwo aba akuzirikana ariko ntaburyo, ndashaka kukubwira ko abafite uburyo bose batakuzirikana, ahubwo ukwiye gusengera abakuzirikana bose bakabona uburyo. Ntakintu kibuza amahoro nko gushaka kugirira neza umuntu ariko ukabura uburyo.

Ndakwifuriza guhuza nabagushyigikira, aho guhura nabaguca intege, ndakwifuriza guhura nabakuvuga neza aho guhura nabagusebya, ndakwifuriza guhura nabagufitiye impuhwe aho guhura nabashaka ko utagira icyo ugeraho. Imana niyo irema, Umugabane Ababyeyi bataguhaye wawuhabwa n'Imana, amashuri badashoboye kukwishyurira ntagutere ubwoba ni benshi bize batarihiww niwabo, abakwanga sicyo ukwiye kwereka Imana, ahubwo ukwiye gusenga Imana Uyibutsa guha umugisha abakwifuriza ibyiza kuko nubwo bacecetse Barakuzirikana,Imana ihe umugisha abatuzirikana, kandi iduhe umugisha ku bw'abo tuzirikana








Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed