Saturday 13 August 2016

MU GIHE IMFATIRO ZASENYUTSE By Dr Bishop Fidele Masengo

Zaburi 11:3 - Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?
Muri iki gitondo nibajije cyane kuri iki kibazo numva kigoye gusubiza.
Natekereje ku mfatiro z'abantu nsanga ari ninshi harimo: ubuzima(santé), ubukungu, umuryango, akazi, igihugu, inshuti, urugo cg urushako, etc.
Nibajije ngo mu gihe izi mfatiro zisenyutse umuntu yakora iki?
Nasanze abantu basenye zimwe muri izo mfatiro bajya bakora byinshi: kwiheba, kwimuka, kwiyanga, kwiyahura, guhungabana, kubyakira, kwiganyira...Wewe usoma iyi nkuru uzi ubwawe uko wabyitwaramo cg wabyitwayemo!
Maze gutekereza nasanze hari igisubizo kimwe cyonyine gihagije, gikwiye. Dore ngiki:
Imigani 18:10 - Izina ry'Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.
Ahandi hose uhungira, ikindi cyemezo ufata ntacyo gihindura.
Kubera kumenya ubu bwihisho, ndakugira inama yo gukora ibi bintu 5 mu gihe imfatiro zawe zasenyutse:
1) Gushaka Imana;
2) Guhungira ku Mana;
3) Gusenga Imana;
4) Kwiringira no kwizera Imana;
5) Kuguma mu Mana;

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed