Monday 1 August 2016

USHAKA KU KUBUZA GUTERA IMBERE AKUBUZA GUTANGIRA!

Yobu : 8:7 

"Nubwo itangira ryawe ryari rito, amaherezo yawe wakunguka cyane"

Buri muntu wese usanga afite inzozi, zo kugera kubintu runaka, uko niko rimwe narimwe ubiganiriza inshuti, abavandimwe, ababyeyi n'abandi batandukanye ushaka ko bakugira Inama! muri bimwe nabonye ko Satani arwanya n'itangira, burya itangira ry'Ikintu cyose riba rihishemo itsinzi yose.

Iyo umuntu akubujije gutera imbuto, si imbuto aba arwanyije, ahubwo aba ashaka kurwanya umusaruro wose muri rusange, niba ari ibiti abashaka kurwanya ishyamba, niba ari ugukuramo inda, abashaka kurimbura umuntu ukomeye imbere!

Igihe cyose itangira niryo rigira intambara, ariko ukwiye gusengera itangira ry'inzozi zawe, hari abo Satani azitira itangiro kuburyo bahora bavuga bati twe si ibyacu, mbese akabinanirwa mbere yuko abitangira, umuntu akaba yananirwa kwiga mbere yo kugera mw'ishuri, umuntu agahomba ataracuruza, umuntu agafunga urubyaro ataragira umugabo, umuntu akumva ko ntacyo ashoboye!

Imana yahise iherezo rya buri kintu mw'Itangira ryacyo, igihe cyose ufite iyerekwa runaka, Imana ntakindi igusa kereka gutangira ukagira icyo ibikoraho, reka mbabwire umubibibyi arahinga, ibikurikiraho bikaba iby'Imana kuko ariyo Ikuza. 

Ntushobora Gusoza urugendo utatangiye, buri kerecyezo twifuza kujyamo usanga bidusaba guhaguruka tugatera, urutambwe rugana aho tugiye, nyuma yaho tukabona Imbaraga cyangwa na lift, ibaze ko bigoye ko umuntu yaguha lift agusanze murugo cyangwa wicaye akibwira ko ugiye. Rimwe na rimwe tugira imbaraga zo gusha uko tugera iyo twagiye bitewe nuko hari ahao twavuye.

Sinzi icyo wibaza, sinzi impano ushaka ko ikura muri wowe, igihe cyose utayikoresheje ntushobora kubona ikura cyangwa ngo itere imbere, Satani mubintu arwanya n'Itangira, iyo umuntu ashoboye gutangira ikinti burya naho we atagisoza gisozwa n'abandi, ariko ntawasoza ikintu kitaratangira. Ushobora kuba wibaza uti ese nahera ko nta bushobozi mfite bwo gutangira? tangirira kuri wowe, Burya amafranga ni umuterankunga w'uwo uriwe. hera aho ugeze, hera kubyo ufite, tekereza ko ukwiye guhaguruka, tekereza kujya ahantu utigeze ugera mbere!

umwuka w'Ubwoba wereka umuntu ko ikitarakozwe n'abandi kidashoboka, ubundi ukakwereka ko ubwo abandi bagikoze wowe kitazaguhira, ariko ndashaka ku kubwira ko ntamuntu wahamagariwe gukora umurimo wawe nkuko wowe wahamagariwe kuwukora, umuntu mushobora kuba mukora bimwe ariko mutabikora kimwe, wahamagariwe kuzana impinduka, niba rero ushaka kuzana impinduka mubuzima bwawe, Imana igusaba gutangira uyu munsi, renga imipaka y'abaguca intege, egera imbere aho watinyaga kugera, egera abantu bakubwiye ko bategerwa!

uyu munsi wanone ukwiye guhindura imyumvire ugatangira, abantu benshi Satani abereka ko nibatangira batazakomeza, reka nkubwire ko igihe cyose utangiye ntuba ukiri aho wari uri, niyo udakomeje uba wageze kucyo utari wakagezeho, gerageza utangire, gira icyo ukora kuri izo ndirimbo wahimbye, gira icyo ukora kuri uwo mushinga ufite, tangira ubikoreho, bivuge, reka nkubwire ko iyo udatangiye kugira icyo ukora ntago abantu bashaka gufatanya nawe baba bazi ko ibyo bintu bihari! 

ntago byatinze, uyu munsi ushobora gutangira, ushobora gusubira mw'ishuri niba ari inzozi zawe, ushobora kuririmba niba zari inzozi zawe, watangira gukina filime, watangira gufasha imfumbyi, wagira icyo ukora! igihe kimwe mother tereza yiyemeje gufasha abahinde b'abakene, maze abantu baramuseka bati ubuhinde bufite abakene benshi ntuzabivamo, ariko ntiyacika intege asubiza abantu ati: ngiye gutangirira kuri umwe" nawe ushobora gutangirira kuri Umwe, ushobora gutangirira kugishoro gike, ushobora gutangira ukora bike, iherezo ryawe Uzunguka cyane.

Ukwiye guca umugozi ukubuza gutangira uyu munsi, ntutegereze, kubikora umwaka utaha, igihe ufite n'iki, kuko wahawe uyu munsi, iherezo ryawe Uzunguka. Satani ntakubuze gutangira. akazi ke ni ukwiba inzozi, kwica inzozi, no kurimburana izozi na nyirazo. uri hano kubw'Impamvu kandi satani arabizi, niyo mpamvu agutera kumva ko ntacyo wabikoraho! 

hindura imyumvire Imana iri kumwe nawe kuko niyo yaguhaye Umwuka wo guhumeka!

Ndabakunda!

Pastor Gaudin Mutagoma
New Jerusalem Church.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed