Wednesday 5 October 2016

Gukizwa ni ugutera intambwe! Pastor Desire Habyarimana

Desire Habyarimana's Profile Photo
« Sigara aha »* 2 Abami 2:1-11
Gukizwa ni ugutera intambwe kuko tuva mu bwiza tujya mu bundi.
Iyo ukijijwe ntutere intambwe buri gihe ugana imbere, biba ari ikibazo kuko ni nko kubyara umwana ntakure. Uri umubyeyi wababara cyane ari nta cyo utakoze ngo akure, ariko bikanga. Nkeka ko ariko Imana ibireba iyo ibona umwana wayo amara umwaka yumva ijambo ry’Imana ariko ntakure ngo atere intambwe, areke ibyaha byamuneshaga kera atarakizwa.


Mu buzima bwa Gikristo duhura na byinshi bitubwira ngo «Sigara hano, ntutere intambwe.» Indirimbo y’108 hari aho igera ikavuga ngo «Jye ndi Umukristo, ndakomeje mu rugendo rwanjye. Iby’ino mu isi ndabihinyuye, nsigaye nifuza ibyo mu ijuru.» Bivuga ngo iyo iby’isi utabihinyuye (aho kugira ngo ubitegeke byo bikagutegeka) birakudindiza ntibitume utera intambwe ujya mu ijuru. Kandi muzi yuko turwana n’isi, n’umubiri na Satani. Ibyo byose ni ibigambiriye kudusigaza. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo « Umuntu asiga ikimwirukankana, ntasiga ikimwirukamo. »
Gutsinda abandi biroroshye, ariko kwitsinda birakomeye. Kwigisha abandi biroroha, ariko kwiyigisha birakomeye. Bishatse kuvuga ko isi ari yo tugendamo, umubiri turawambaye ibyo byose kubitsinda birakomeye, bisaba gufata icyemezo cyo kudasigara nka Elisa kuko iyo apfa gusigara aho abonye ntiyari kubona umwitero wa Eliya.
Muribuka ko na Pawulo yageze aho akavuga ngo « Ndiruka kugira ngo mfate icyo Kristo yamfatiye. » Ntukwiriye gusigara utaragera kumpera y’umuhamagaro wawe. Ibigeragezo ducamo, 90% biba bigamije kudusigaza. Ariko ntitugomba gusigara n’ubwo dufite inzitizi nyinshi mu nzira ijya mu ijuru.
Hari ubwo n’Imana igucisha mu bigeragezo, kugira ngo irebe ko uzi uwo wakurikiye kandi ko urukundo uyikunda ari urw’ukuri cyangwa ari urumamo. Yesu mu mugani w’umubimbyi yasobanuye ko hari abantu batotezwa kubw’ubwami bw’Imana bikabasitaza bagasubira inyuma (Matayo 13:21).
Aburahamu Imana yamuhaye umwana w’ikinege, hashize iminsi imutegeka kujya kumutambaho igitambo (Itangiriro 22:1). Ariko nyuma Imana ibonye atsinze icyo kigeragezo (adasigaye aho ngo atsindwe), Imana iramubwira ngo « Kuko ukoze icyo, nanjye nzaguha umugisha, uzabe umugisha…
Naomi yagerageje abakazana be, Orupa yisubirirayo ariko Rusi yihambira kuri nyirabukwe (Rusi 1:6). Rusi rero byamuhesheje kuba mu gisekuruza cya Yesu, kandi n’ibyo yari yigomwe yarabibonye, atsinda icyo kigeragezo neza ntiyasigara nka Orupa.
Gideyoni Imana yaramubwiye ngo « Abantu (ingabo) baracyakabije kuba benshi. Manukana na bo mujye ku mugezi mbakugeragerezeyo, uzamenya abo uzatabarana na bo (Abacamanza 7: 4). Yasigaranye ingabo 300 gusa, aba ari bo batsinda ku bw’Uwiteka na Gideyoni.
Burya umuntu wese utarageragezwa yakwemeza ko ari umukiranutsi, ariko Umukristo w’ukuri. Uzamumenyera mu makuba no mu bibazo, ni ho umuntu yerekana Yesu yizeye kuko benshi iyo babinyuzemo ntibabivamo. Nyamara Yakobo 1:12 haravuga ngo « Hahirwa uwihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba ry’ubugingo. »
Ntuzacikwe n' igice cya 2........

Pastor Desire@agakiza.org

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed